00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibiganiro bigeze kure ngo inkingo za Covid-19 zitangire gukorerwa mu Rwanda

Yanditswe na Dufitumukiza Salathiel
Kuya 6 May 2021 saa 10:57
Yasuwe :

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima,Dr Mpunga Tharcisse, yatangaje ko Leta y’u Rwanda iri mu biganiro n’abakora inkingo za Covid-19, hagamijwe kureba uko batangira kuzikorera imbere mu gihugu.

Ibyo yabigarutseho ku mugoroba wo kuri uyu wa 6 Gicurasi 2021, ubwo yari mu kiganiro na RBA kigaruka ku buryo Igihugu kiri kwitwara mu bihe by’icyorezo. Ni ikiganiro cyarimo na Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu,Gatabazi Jean Marie Vianney.

Dr Mpunga yagaragaje ko Covid-19 igihari, bityo ko hagisabwa gukora byinshi kuko “ntabwo turabona inkingo zihagije ariko kugeza ubu nibura urabona ko hari ikintu cyiza kiri kugerwaho.”

Muri rusange abantu 350 352 bamaze guhabwa inkingo mu Rwanda, aho abahawe urwa Pfizer abenshi bamaze gufata dose ya kabiri bose, naho abahawe AstraZeneca bakaba bazahabwa dose ya kabiri ‘bitarenze Gicurasi”.

Mpunga yavuze ko inkingo zabaye nk’izihagaze kubera ko n’abazikora zabaye nke kuko hari ibihugu byinshi bizikeneye.

Yagize ati “Inyinshi zaturukaga mu Buhinde ariko kubera icyorezo gihari n’ibibazo bihari, n’abantu bari gukingira benshi, byatumye iziza muri Afurika zigabanuka.”

U Buhinde ubu buratabarizwa n’Isi yose kubera umurego icyorezo kimaze kugira ku bahatuye, aho hasigaye hapfa abagera ku bihumbi 400 mu masaha 24. Ni ubwiyongere bwaje nyuma y’uko habonetse ubwoko bushya bwa Covid-19.

Dr Mpunga yavuze ko umuvuduko u Rwanda rwari rufite mu bikorwa byo gukingira wagiye ukomwa mu nkokora n’uko icyorezo kigenda muri ibyo bihugu bizikora.

Inkingo zikorerwa mu Buhinde ni iza AstraZeneca ari nazo umubare munini w’Abanyarwanda bahawe, bakaba bategereje dose ya Kabiri.

Dr Mpunga yakomeje avuga ko hakiri icyizere ko izo nkingo zizaziboneka muri uku kwezi, ariko ko “n’iyo cyizere cyakomwa mu nkokora, rumwe rusumba ubusa. Hari icyo bafite mu mubiri wabo cyabakingira gusumba utarabonye na kimwe.”

U Rwanda mu biganiro byo gukora inkingo

Perezida Paul Kagame ubwo yitabiraga Inama y’itsinda rishinzwe gusesengura no kujya inama ku bikwiye gukorwa n’inzego z’ubuzima ku Isi mu kurwanya no kwitegura ibyorezo (IPPPR) yabaye ku wa 4 Gicurasi 2021, yagaragaje ko umugabane wa Afurika ukwiriye kwishakamo ubushobozi bwo kugira inganda zikora inkingo.

Yavuze ko u Rwanda ruri gukorana n’abafatanyabikorwa ngo bigerweho. Ati “Dukeneye ibikorwa bifatika kandi byihutirwa, mbere na mbere uburyo buhamye bwo gusaranganya inkingo ni ugukora inkingo nyinshi aho zikenewe. U Rwanda rurakorana n’abafatanyabikorwa mu kuzana uruganda rwa mbere rukora inkingo muri Afurika.”

Dr Mpunga Tharcisse yabwiye RBA ko u Rwanda ruri gusuzuma uko inkingo za Covid-19 zatangira gukorerwa imbere mu gihugu, kugira ngo bizorohere Abanyarwanda n’Abanyafurika muri rusange kuzibona.

Yagize ati “Igihugu cyacu kiri gushaka uburyo no mu Rwanda hakorerwa izi nkingo. Nizera ko yaba intambwe imwe ikomeye yatuma dushobora kubona inkingo nk’igihugu ariko tukaba twaha na Afurika muri rusange.”

“Icyizere kirahari, Leta ifite abo ikorana nabo bashobora kuza kuzikorera mu Rwanda. Ibiganiro bigeze kure gusa sinakubwira ngo ni ejo cyangwa ejo bundi ariko dufite icyizere ko mu gihe cya vuba bizatanga umusaruro.”

Iyi gahunda u Rwanda rufite ishobora kwihutishwa n’ubushake bw’ibihugu bitandukanye biri gusaba ko uburenganzira ku mutungo mu by’ubwenge kuri sosiyete zavumbuye inkingo bwakurwaho, kugira ngo byorohere inganda gukora inkingo nyinshi zikwiriye abatuye isi.

Dr Mpunga Tharcisse yavuze ko u Rwanda ruri mu biganiro ngo inkingo zitangire gukorerwa mu gihugu

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .