Imibare yatangajwe na Minisiteri y’Ubuzima igaragaza ko abitabye Imana barimo umwe w’imyaka 89 n’undi umwe w’imyaka 71 bo muri Kigali, mu gihe undi ari uw’imyaka 61 wo mu karere ka Rusizi.
Mu barwayi bashya babonetse, 37 ni abo muri Kigali, 14 ni ab’i Rubavu, barindwi ba Gicumbi, babiri ba Muhanga, babiri ba Huye, umwe w’i Musanze, umwe w’i Rusizi n’umwe wa Gisagara.
Abantu 24 nibo bakize mu masaha 24 ashize bituma umubare w’abamaze gukira bose uba 6227 naho abakirwaye ni 1518. Guhera muri Werurwe uyu mwaka, ibipimo 714 431 nibyo bimaze gufatwa.
Ibimenyetso bya Coronavirus birimo inkorora, ibicurane, guhumeka bigoranye n’umuriro. Yandura binyuze mu matembabuzi aturuka mu myanya y’ubuhumekero.
Mu gukomeza kwirinda ikwirakwira rya Coronavirus, abaturarwanda basabwa gukomeza kwitwararika no kubahiriza amabwiriza ya Leta hitabwa cyane cyane ku gukaraba intoki kenshi n’amazi n’isabune, kwirinda imihuro itari ngombwa no kwambara udupfukamunwa n’amazuru mu gihe umuntu avuye mu rugo cyangwa ahuye n’abantu benshi.
26.12.2020 Amakuru Mashya | Update
*Kigali: 37, Gakenke: 14, Rubavu: 9, Gicumbi: 7, Muhanga: 2, Huye: 2, Musanze: 1, Rusizi: 1, Gisagara: 1 pic.twitter.com/PM6dx7IG52
— Ministry of Health | Rwanda (@RwandaHealth) December 26, 2020
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!