00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ababyaza batabarije abana bavuka ku babyeyi bajya kubyara imbokoboko

Yanditswe na Theodomire Munyengabe
Kuya 25 March 2024 saa 02:18
Yasuwe :

Bamwe mu babyaza bagaragaje ko hari ababyeyi bajya kwa muganga batitwaje ibyangombwa byo kwita ku mpinja bigatuma zicwa n’imbeho nyinshi, ishobora kuziviramo urupfu.

Ibi babigarutseho mu mahugurwa y’iminsi itanu ahuriyemo ababyaza bo mu bitaro umunani byo mu turere twa Gakenke, Musanze, Rubavu, Rutsiro na Ngororero yabereye mu Karere ka Muhanga kuwa 18 kugeza ku wa 22 Werurwe 2024.

Ni amahugurwa agamije kunoza serivisi kugira ngo bagabanye imibare y’abana bapfa bavuka n’ababyeyi bapfa babyara.

Umuhoza Olivier, umubyaza mu bitaro bya Murunda mu karere ka Rutsiro, yabwiye IGIHE ko bamwe mu babyeyi baza kwa muganga batiteguye,abana babyaye bakazongwa n’imbeho.

Yagize ati “Mu bice dukoreremo harakonja cyane. Duhura n’ababyeyi baje kubyara batateganyije ibyo gufubikamo umwana. Turacyafite imiryango imwe n’imwe itishoboye, bityo ugasaga kwita ku mwana ukivuka biratugoye ndetse bikanakurura ibindi bibazo ku mwana byanamuviramo urupfu.”

Yakomeje avuga ko ubukonje bwinshi butuma ubuzima bw’umwana ukivuka buzahara, agahumeka nabi, bigatuma umwuka mwiza udatembera neza mu mubiri.

Ibi abihuriraho na Nyiranjemubandi Vestine, umubyaza mu bitaro bya Kabaya mu Karere ka Ngororero.

Yavuze ko aho akorera byabaye ngombwa ko bashyiraho ikigega cy’ubufasha gishinzwe gukemura ibi bibazo.

Ati "Dukunze kugira ibibazo by’ababyeyi babura icyo bambika abana bakivuka, n’abagerageje kugira imyenda ikaba itabashyushya. Usanga twiyambaza iyo tuba dufite muri ’service sociale’ ariko habayeho kuyongera byaba byiza kurushaho.’’

Imibare igaragaza ko gahunda yo kubyarira kwa muganga biri ku kigero cya 95%, impfu z’ababyeyi bapfa babyara ziri kuri 203 ku bagore ibihumbi ijana ndetse n’abana bapfa bakivuka bageze kuri 19 ku bana 1000, abapfa bataruzuza imyaka 5 ni 45 ku 1000 na ho abapfa batamaze umwaka ni 33 ku 1000 bavuka ari bazima.

Umukozi mu Mushinga USAID Tubeho, Dr Zimulinda Alain, ashishikariza ababyaza guteza imbere uburyo bwa gakondo bwo gusigasira ubushyuhe bw’umwana ukivuka, ababyeyi bagaheka abana ku nda kugira ngo babarahurire ku bushyuhe, ibyitwa ’kangaroo mother care’.

Dr Zimulinda yibutsa ko ubu buryo busaba kugira isuku nyinshi ku mubyeyi, kuko umubiri we n’uw’umwana biba byegeranye, kandi umwana aba atarakungura.

Yanatanze inama yo kuba abantu bakwifashisha ibiringiti bikunze kwitwa ‘rufuku’ kuko biri mu bidahenze ku isoko,ariko bakarinda umwana ukivuka kuba yakonja mu gihe akivuka.

Ababyaza batabarije abana bavuka ku babyeyi bajya kubyara imbokoboko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .