00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abantu 24 bamaze gusimburizwa impyiko bikorewe mu Rwanda

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 14 March 2024 saa 07:12
Yasuwe :

Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byatangaje ko mu gihe kitageze ku mwaka bitangiye gutanga ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko, abarwayi bagera 24 bahawe impyiko barakira ndetse n’abazibahaye ubuzima bwabo bumeze neza.

Muri Gicurasi 2023 nibwo Ibitaro Byitiriwe Umwami Faisal byatangije ubuvuzi bwo gusimbuza impyiko zirwaye, bwari busanzwe butangirwa hanze y’Igihugu kandi bihenze cyane.

Umuganga w’Impyiko mu Bitaro Byitiriwe Umwami Faisal akaba n’umwe mu bagize itsinda ry’inzobere z’Abanyarwanda n’abanyamahanga bafasha abakeneye impyiko, Dr Nyenyeri Lieve Darlène yavuze ko uhabwa impyiko we kuko aba arembye aba adakeneye ibindi byinshi bitari ukubona uwemera kumuha impyiko.

Yakomeje avuga ko umuntu wemera gutanga impyiko we bica mu nzira ndende kugira ngo bikorwe bitamuteye ikibazo.

Ati “Umurwayi yizanira umuntu uyimuha; ashobora kuba uwo mu muryango we uwo ari we wese cyangwa se inshuti. Iyo ahageze tubanza kumutegura mu bijyanye n’imitekerereze tukumva ko yabitekerejeho bihagije. Ikintu twitaho cyane ni ukubanza kumenya impamvu yatumye yumva ashaka guha impyiko umurwayi.”

Yakomeje avuga ko “Nyuma tumukorera ibizamini byinshi cyane harimo iby’amaraso, ibya scanner, ibya radiology n’ibindi kugira ngo turebe ko nta kindi kibazo afite noneho tukabaha gahunda bakazakorerwa. Iyo dusanze ashobora kugira ikibazo nubwo yaba akiri mu myaka 10 cyangwa 15 ntabwo tumukuramo impyiko. Tuba dusanzwe dufite umurwayi ntabwo tuba dushaka kugira abarwayi babiri.”

Dr Nyenyeri yavuze ko ubu bamaze gusimburiza impyiko abantu 24 bazihawe n’abandi Banyarwanda kandi ko bameze neza ndetse n’abazibahaye ubuzima bwabo bukaba nta kibazo bufite.

Yamaze impungenge bamwe bakunze kumva ko nyuma yo gutanga impyiko ubuzima bw’uyitanze busigarana ibibazo.

Ati “Hari nk’aho usanga imyumvire ngo umwana w’umuhungu cyangwa umukobwa utanze impyiko nyuma ntabyara ariko ibyo ntaho bihuriye. Umuntu ashobora kubaho afite impyiko imwe niyo mpamvu tubikora kuko hari n’ubushakashatsi bwagaragaje ko umuntu ashobora kuvukana impyiko imwe akayibana ubuzima bwe bwose kandi ntagire ikibazo.”

Yavuze ko nta mpungenge na nke abantu bakwiye kugira kuko ibizamini bikorerwa uwifuje gutanga impyiko iyo bigaragaje ko hari n’ikibazo gito cyaba batabikora kugira ngo hirindwe ko abarwayi baba babiri.

Dr Nyenyeri yasoje asaba Abanyarwanda kugira umutima wo gutanga impyiko kuko ubu hari abarwayi babuze abazibaha.

Ati “Gutanga impyiko ni ugutanga ubuzima kuri uwo umuntu. Abantu bahabwe impyiko nyuma bamera neza bagakora bakinjiza amafaranga bagafasha Igihugu”.

Mu Rwanda ubushakashatsi bwakozwe bwihariye ku ndwara y’impyiko ntiburatangazwa gusa imibare y’abafite ibindi byago byo kuzirwara igaragaza ko Abanyarwanda 10% bashobora kuba barwaye impiko zikomeye, mu gihe abagera kuri 40% bashobora kuba barwaye impyiko zoroheje zavurwa zigakira.

Dr Nyenyeri Lieve Darlène, yasabye Abanyarwanda kugira umutima wo gutanga impyiko kuko ubu hari abarwayi babuze abazibaha kandi bazikeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .