00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abasirikare b’u Rwanda n’aba Amerika batangiye kuvura abaturage b’i Rwamagana n’i Kayonza

Yanditswe na Hakizimana Jean Paul
Kuya 12 March 2024 saa 10:35
Yasuwe :

Itsinda ry’abaganga b’inzobere bo mu Ngabo z’u Rwanda bafatanyije n’abo mu Ngabo za Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangiye ibikorwa byo kuvura no kubaga abaturage bo mu turere twa Rwamagana na Kayonza ku buntu.

Ni ibikorwa byatangiye kuri uyu wa Kabiri tariki ya 12 Werurwe 2024. Biteganyijwe ko bizamara iminsi icumi bikabera mu bitaro bya Rwamagana, ibya Gahini ndetse no ku kigo nderabuzima cya Mwulire giherereye mu Karere ka Rwamagana.

Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab, yavuze ko iki gikorwa bacyakiranye ibyishimo byinshi cyane ngo kuko nibura buri mwaka baba bizeye ko Ingabo z’u Rwanda zikora ibikorwa byinshi mu baturage birimo no kubavura.

Ati “Twabyakiranye ibyishimo byinshi cyane ari nayo mpamvu twanakiriye abaturage benshi, twari dufite abaganga bake badahagije ku buryo abarwayi baza bakabaha kuzagaruka mu gihe kiri imbere, uyu munsi rero birashimishije kuko umuturage wari bubone serivisi nyuma y’icyumweru kimwe cyangwa bibiri azajya ayibona muri uwo munsi.”

Umuyobozi Mukuru w’ibitaro bya Rwamagana, Dr Placide Nshizirungu, we yavuze ko ari ibyishimo byinshi kuba bagiye gukorana n’inzobere, ngo kuko bari basanzwe bafite inzobere nke, byatumaga bamwe mu barwayi babohereza ku bindi bitaro birimo ibya Kanombe.

Ati “Rero bagiye kutugabanyiriza ku kazi kanini tuba dufite, hano tugira abarwayi benshi kandi inzobere dufite ni batandatu gusa, byatumaga serivisi zitihuta nk’uko tuba tubyifuza. Iyo rero ubwiye umuturage ngo ajye ahandi harimo abatabishobora ku mpamvu zitandukanye cyangwa akabigiramo intege nke, rero ubu twiteguye kwakira abaturage benshi tukabavura.”

Biteganyijwe ko aba basirikare bose b’inzobere bagiye kumara iminsi icumi batanga serivisi z’ubuvuzi. Barimo abavura amenyo, amagufwa, abavura indwara z’abagore, iz’abana, diyabete, umutima, izo mu matwi, izo mu kanwa n’izindi nyinshi zitandukanye.

Aba basirikare biteguye kuvura abaturage benshi
Izi Ngabo zitwaje imiti n’ibikoresho bihambaye mu kuvura
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Mbonyumuvunyi Radjab yavuze ko bishimiye kwakira iri tsinda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .