00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

BAD yahaye APTF, ikigo giteza imbere ubuvuzi, miliyari 15 Frw zizagifasha gutangiza ibikorwa mu Rwanda

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 5 March 2024 saa 05:13
Yasuwe :

Banki Banki Nyafurika Itsura Amajyambere, BAD, yatanze inkunga y’arenga miliyari 15 Frw, azafasha mu kwihutisha ishyirwaho ry’Ikigo Nyafurika gishinzwe guhanga udushya mu ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi cya African Pharmaceutical Technology Foundation, APTF gifite icyicaro mu Rwanda.

Mu itangazo ryashyizwe hanze na BAD ku 04 Werurwe 2023, hagaragaramo ko abagize Inama y’Ubutegetsi y’iyi banki bemeje iyi nkunga ku wa 27 Gashyantare 2024.

Ku wa 18 Ukuboza 2023 ni bwo Guverinoma y’u Rwanda yasinye amasezerano yo kwakira APTF hagamijwe guteza imbere ikoranabuhanga mu rwego rw’ubuzima muri Afurika.

Ishyirwaho ry’iki kigo ryemejwe n’Inama y’Ubutegetsi ya BAD muri Kamena 2022, mu nama ngarukamwaka ya 58 y’iyi banki yabereye i Sharm El Sheikh mu Misiri.

Cyashyizweho hagamijwe kuziba icyuho mu by’ikoranabuhanga mu bijyanye n’imiti nk’uko byasabwe n’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika yunze Ubumwe, AU.

Kizihutisha kugeza ikoranabuhanga n’ikoreshwa ryaryo mu bijyanye no gukora imiti muri Afurika no gushyiraho porogaramu zigamije kwihutisha ikoranabuhanga mu nzego za leta n’iz’abikorera muri Afurika.

BAD igaragaza ko iyi nkunga mu by’amafaranga iri kumwe n’uruhare rw’u Rwanda rwa miliyari 2,4 Frw, izateza imbere umushinga wo gushyira imbaraga no kunganira gahunda y’ikorwa ry’imiti, inkingo n’ibindi bikoresho byifashishwa mu buvuzi mu Karere.

Umuyobozi wa BAD mu Rwanda, Aissa Toure Sarr yavuze ko uyu mushinga witezweho inyungu nyinshi ku mugabane wose, haba mu bijyanye n’ubushakashatsi n’udushya byose bishingiye ku ikoranabuhanga rikoreshwa mu buvuzi.

Ati “APTF izafasha kuzamura serivisi z’ubuzima, aho abantu bose bazajya babona imiti n’ubuvuzi biteye imbere, ibizafasha kurandura indwara zitandukanye, bitume kandi umugabane wose wigira byuzuye mu bijyanye no kwita ku buzima.”

Iyi nkunga by’umwihariko izakoreshwa mu kugura ibikoresho byo mu biro byose bikenerwa, kubona porogaramu za mudasobwa n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga zifasha muri iyi mirimo, gushaka abakozi n’ibigo bizobereye muri iyi mirimo kugira ngo bitange izo serivisi ku buryo bwagutse.

Izafasha APTF kugira uburenganzira ku ikoranabuhanga rigezweho ryifashishwa mu ikorwa ry’ibyo bikoresho byo kwa muganga ndetse ishyireho imirongo migari yakwifashishwa muri uru rwego muri Afurika.

Ibi bizakuraho imbogamizi ibihugu byahuraga na zo zijyanye no kubura ubwo burenganzira bwo gukorera ibyo bikoresho imbere muri byo, cyane ko APTF izajya iba nk’umuhuza w’ibigo bitandukanye biri muri uru rwego, hagamije gusangira ubunararibonye.

BAD igaragaza APTF izafasha no kongera inganda nyinshi zikora inkingo, ariko atari ukuzongera gusa, ahubwo zikanagira ikoranabuhanga risabwa kugira ngo uruganda rwemerwe ku ruhando mpuzamahanga.

Biteganyijwe ko urwo ruhurirane rw’ibikorwa APTF izakora, izafatanya bya hafi n’imiryango itandukanye yita ku buzima, irimo Ikigo cya AU gishinzwe guteza imbere imiti (African Union Medicines Agency) n’Ikigo gishinzwe kurwanya no gukumira Indwara muri Afurika, Africa CDC.

Izakorana kandi n’imiryango irimo uw’Ubumwe bw’u Burayi, EU, Ishami rya Loni rishinzwe guteza imbere Ubuzima, OMS, Umuryango Ushinzwe Ubucuruzi Mpuzamahanga, WTO n’ibindi biyifasha kuzamura urwego rw’ubuzima ku mugabane.

Imibare ya BAD yerekana ko Afurika itumiza mu mahanga hejuru ya 70% by’imiti ikenewe kuri uyu mugabane ku gaciro ka miliyari 14$, ni mu gihe yikorera 1% by’inkingo zikenewe, APTF n’ibindi bigo biri gushingwa bikaba byitezwe kugabanya iyi ngano.

APTF ni kimwe mu bigo byinshi biteza imbere ikorwa ry’inkingo, imiti n’ibindi bikoresho byo kwa muganga bimaze gutangizwa mu Rwanda birimo Uruganda rwa BioNTech, Akagera Medecine ndetse mu minsi ishize Umuryango Mpuzamahanga mu by’inkingo, IVI, wemeje ko icyicaro cyawo muri Afurika kizafungurwa mu Rwanda.

Guverinoma y'u Rwanda yasinye amasezerano yo kwakira APTF mu mpera z'umwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .