00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Hamuritswe ubushakashatsi ku ikoranabuhanga rizoroshya ubuvuzi bw’abana mu Rwanda

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 22 March 2024 saa 08:23
Yasuwe :

Ikigo cy’Abasuwisi giteza imbere ubuvuzi ku rwego mpuzamahanga, Swiss Tropical and Public Health Institute (Swiss TPH), cyamuritse ibyavuye mu bushakashatsi ku ikoranabuhanga ryakwifashishwa mu koroshya ubuvuzi buhabwa abana mu Rwanda, rikagira uruhare mu byemezo umuganga afatira umurwayi birimo imiti agomba guhabwa, mu kugabanya imfu z’abana.

Iri koranabuhanga ryo mu bwoko bwa ‘Electronic Clinical Decision Support Algorithm (CDSA)’ ryiswe ‘DYNAMIC Project’, ryakoreshejwe mu mushinga wa Swiss TPH ugamije kuvugurura ubuvuzi bw’abana cyane cyane abari munsi y’imyaka 15 mu mavuriro y’ibanze nk’ibigo nderabuzima mu Rwanda, rigira uruhare mu kugabanya ikoreshwa ry’imiti y’ubwoko bwa ‘antibiotic’ itangwa bitari ngombwa ko ihabwa abarwayi.

Uwo mushinga wakozwe mu kugabanya itangwa ry’iyo miti no gukumira ko ihabwa umuntu utari udakwiye kuyihabwa, dore ko isanzwe izwiho kugira ingaruka zindi zitari nziza ku mubiri nko guhitwa, no kunywa iyo miti wafata iri ku kigero cyo hejuru ubutaha wakongera kurwara ntikuvure kubera ko ‘microbes’ ziba zaramaze kugira ubudahangwarwa kuri iyo miti mu mubiri wawe.

Iri koranabuhanga ryifashisha ‘tablet’ ikoreshwa na muganga, irimo application yitwa “Medical Algorithm Reader MedAL-R “ , itanga amakuru yose akenewe yifashishwa mu buvuzi, kuva ku gusuzuma umurwayi, Kugena ibizamini akwiye gukorerwa ndetse n’imiti agomba guhabwa.

Umuganga akimara kuryinjiramo ashyiramo imyirondoro y’umurwayi inarimo ingano y’ibilo afite, uburebure bwe n’ibindi bipimo yafashwe, hanyuma umuganga akabaza umurwayi uko yafashwe na byo bigashyirwa muri iryo koranabuhanga rigatangira guhuza amakuru yose, rikagira ibibazo riha umuganga hashingiwe ku makuru umurwayi yatanze na byo umurwayi akaba yabibazwa.

Nyuma riyobora muganga rikamugaragariza uburwayi bwose uwivuza afite hakurikijwe amakuru yatanze, rigaha muganga ibizamini uwo murwayi akwiye gukorerwa mu gihe biri ngombwa, ndetse n’imiti akwiye gufata. Gusa ibyo ntibikuraho ko umuganga akwiye guhuza amakuru iryo koranabuhanga rimuha akayasesengura ashingiye no ku bumenyi asanganwe.

Ubushakashatsi bwamaze imyaka ibiri, Kugeza ubu, iri koranabuhanga rikoreshwa mu bigo nderabuzima 39 byo mu Karere ka Rusizi n’aka Nyamasheke. Mu ikorwa ry’ubu bushakashatsi, mu gihe cy’amezi atanu hakurikiranwe abana bavuwe ryifashishijwe, hanakurikiranwa abavuwe ritifashishijwe.

Bimwe mu byavuye muri ubu bushakashatsi ni uko ku bavuwe hifashishijwe iryo koranabuhanga byabagabanyirije guhabwa ‘antibiotics’ ku kigero cya 46%, biva kuri 70,5% bigera kuri 24.5%, kandi ntihagira impinduka mbi ziba mu gukira kw’abana bavuwe, kuko bakomeje gukira ku kigero kimwe.

Iri koranabuhanga kandi rigira uruhare mu itangwa ry’ubuvuzi bufite ireme, dore ko ridatuma muganga agira ikintu na kimwe yibagirwa hashingiwe ku makuru yahawe n’umurwayi, ibyari bisanzwe bigira uruhare mu kuba umuganga yakwibagirwa bimwe agomba gukorera umurwayi mu gihe byakorwaga mu buryo bwa gakondo handikwa mu bitabo.

Umuyobozi w’Umushinga wakoze ubu bushakashatsi muri Swiss Tropical and Public Health Institute (Swiss TPH), Alexandra Kulinkina, yavuze ko hizewe ko Leta y’u Rwanda izasuzuma uyu mushinga ukaba wakoreshwa mu guteza imbere ubuvuzi bw’abana mu Rwanda.

Ati ‘‘ Turizera ko ubu bushakashatsi buzitabwaho mu gukora igenamibambi rishya n’izindi gahunda njya bikozwe na Leta y’u Rwanda. Turateganya gukora inama zihuriweho kugira ngo turebere hamwe uko ubu bushakashatsi bwatangira gushyirwa mu bikorwa.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Ubuzima mu Karere ka Nyamasheke, Byiringiro Jean Paul, avuga ko iri koranabuhanga ryatanze umusaruro mwiza mu karere akoreramo, bityo leta yakabaye ireba uko ryashyirwa no mu mavuriro y’utundi turere.

Ati ‘‘Ikindi cyifuzo ni uko byareka kuba ibyo muri Nyamasheke gusa no muri Rusizi, ahubwo Minisante ikazabirebaho ikabyagura bikagera no mu tundi turere.’’

Umuyobozi w’Ishami ry’Igenamigambi, Isuzuma n’Imari muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Muhammed Semakula wahagarariye Minisitiri Dr. Sabin Nsanzimana muri iki gikorwa, yavuze ko mu gihe 85% by’indwara zose zivurirwa mu mavuriro y’ibanze mu Rwanda kandi akaba akiri kubakirwa ubushobozi, iri koranabuhanga ryafasha mu kurokora ubuzima bwa benshi.

Mu gihe ryatangira gukoreshwa mu bigo nderabuzima hirya no hino mu gihugu kandi, ryagira uruhare mu kugabanya ingengo y’imari yashorwaga mu kugura imiti ya ‘antibiotics’ nyinshi idatekenewe, ayo mafaranga abe yashorwa mu bindi bifitiye inyungu Abaturarwanda.

Wari umwanya mwiza wo kungurana ibitekerezo ku barimo abashakashatsi bitabiriye iki gikorwa
Umuyobozi w’Umushinga wakoze ubu bushakashatsi muri Swiss Tropical and Public Health Institute (Swiss TPH), Alexandra Kulinkina, yavuze ko hizewe ko Leta y’u Rwanda izasuzuma uyu mushinga
Umuyobozi Mukuru wa RBC Prof. Claude Mambo Muvunyi, yavuze ko iri koranabuhanga rizafasha mu kugira ibyemezo ifata hagamijwe guteza imbere ubuvuzi
Iri koranabuhanga ryifashisha ‘tablet’ ikoreshwa na muganga, irimo application ya ‘Electronic Clinical Decision Support Algorithm (CDSA)
Basobanuriwe byimbitse uburyo bwifashishijwe mu gukora ubu bushakashatsi
Hamuritswe ibyavuye mu bushakashatsi ku ikoranabuhanga ryagira uruhare mu koroshya ubuvuzi buhabwa abana mu Rwanda
Abitabiriye iki gikorwa biganjemo abashakashatsi mu rwego rw'ubuvuzi
Abitabiriye iki gikorwa bagize umwanya wo kungurana ibitekerezo mu matsinda no gusobanukirwa neza ibyavuye muri ubu bushakashatsi
Abashakashatsi bo mu rwego rw'ubuvuzi bari mu bitabiriye iki gikorwa ku bwinshi

Amafoto: Yuhi Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .