Ni ibikorwa ibi bitaro byateguye mu rwego kwizihiza Umunsi Mpuzamahaaga wahariwe indwara zo mu kanwa uba buri tariki 20 Werurwe.
Abanyeshuri biga mu cyiciro cya mbere cya’mashuri abanza muri EP Kacyiru I basobanuriwe uburyo bwiza bwo kwita ku isuku yo mu kanwa, akamaro kabyo ndetse n’ingaruka ziterwa no kutita ku suku ku buryo bukwiye.
Ubuyobozi bw’iri shuri bwavuze ko guhabwa ibikoresho ndetse n’inama zerekeye isuku yo mu kanwa, byafashije aba bana kuko hari abari basanzwe batabifite ndetse ko bizabafasha gukomeza kwita ku isuku yo mu kanwa bakiri bato.
Kubwimana Sosthène uyobora iki kigo yavuze ko inama ibitaro byitiriwe Umwami Faisal byagiriye abana bazihuza n’izo ubuyobozi bw’ikigo bubaha ku kugira isuku muri iki gihe bagiye gutangira ibiruhuko.
Umuganga w’Indwara zo mu kanwa mu Bitaro byitiriwe Umwami Faisal, Dr Uwamahoro Madeleine wari witabiriye iki gikorwa, yavuze impamvu abana bato ari bo ibi bitaro byahisemo gufasha, ari uko baba bakeneye kugira ubumenyi bukenewe hakiri kare kugira ngo babukurane babashe kwirinda.
Yakomeje ati “Twabasuzumye kandi twasanze harimo abarwaye twagiye tugira inama. Turaza guhuza ibyo twagezeho n’ubuyobozi bw’ikigo uwo dusanga afite ikibazo gikomeye abe yafashwa kugera ku ivuriro cyangwa na twe tumufashe.
Dr Uwamahoro yavuze ko uburwayi bwo mu kanwa bukunze kugaragara mu Rwanda ari ugutoboka amenyo ndetse n’ubw’imyanya ikikije amenyo nko mu ishinya.
Yavuze ko ubu burwayi iyo budakurikiranwe hakiri kare bushobora no kuviramo ubufite gutakaza amenyo yose.
Ati “Inama ya mbere ni ukwita ku isuku y’amenyo umwana akimara kumera agatangira kwitabwaho. Na none kandi abantu bagomba kwirinda ibyo kurya birimo amasukuri menshi cyane ibyo mu nganda.”
Inama z’impunguke mu by’ubuzima zivuga ko nibura umuntu akwiye kwisuzumisha indwara zo mu kanwa buri meza atandatu agahabwa inama zijyanye n’uko ameze.
Ubushakashatsi bwakozwe n’Ishami rya Loni ryita ku Buzima (OMS) bwashyizwe ahagararagara mu 2022, bugaragaza ko abagera kuri miliyari 3.5 ku Isi bafite uburwayi bwo mu kanwa.
Muri abo abagera kuri ¾ ni abo mu bihugu bikiri mu nzira y’amajyambere harimo abana barenga miliyoni 500 barwaye amenyo kandi atazasimburwa kuko barengeje imyaka yabyo.
Mu Rwanda, mu 2021 Ikigo cy’Igihugu gishnwe Ubuzima (RBC) cyagaragaje ko Abanyarwanda 57% abatajya bisuzumisha uburwayi bwo mu kanwa mu gihe 11.5% ari bo barebye muganga mu mezi 12 yari ashize kandi ebenshi muri bo bagiyeyo kuko barwaye.
Abanyarwanda 67% kandi RBC yavuze ko boza amenyo nibura rimwe ku munsi mu gihe byakabaye kabiri cyangwa gatatu ku munsi.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!