00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mega Global Link yatangiye gutanga ubuvuzi bwifashisha ingendo

Yanditswe na Mukahirwa Diane
Kuya 4 March 2024 saa 08:16
Yasuwe :

Ikigo Mega Global cyatangije gahunda yo gutembera ibice bitandukanye nyaburanga ifasha abayitabiriye gukora siporo no kuruhuka, hagamijwe kuvura indwara zitandukanye no kunguka ubumenyi mu ngendo.

Binyuze muri iyi gahunda yiswe ‘Twende’ iki kigo kizajya gitegura ingendo zitandukanye buri cyumweru cya nyuma cy’ukwezi. Zizajya zibera mu Rwanda no hanze mu duce nyaburanga, abazitabira bakore ibikorwa bitandukanye bigamije kubaruhura no kungurana ubumenyi.

Gahunda ya mbere yabereye mu Karere ka Rubavu, aho hakozwe ibikorwa bitandukanye birimo siporo yo mu mazi, imikino yo ku mucunga n’ibindi byatumye abarwitabiriye barushaho kumererwa neza.

Umuyobozi w’Ikigo Mega Global Link, Dr Francis Habumugisha, yavuze ko iyi gahunda yatangijwe kugira ngo abantu babone ahantu bidagadurira bitume barushaho kugira ubuzima buzira umuze.

Ati “Iyi gahunda igamije kugira ngo dutembere igihugu cyacu cyiza, ubona ba mukerarugendo baza gushakira imiti iwacu, twe indwara zikaduhitana kandi imiti ihari.”

“Wari uzi ko gutembera byarinda indwara, byakemura amakimbirane n’intonganya za hato na hato, byarinda uburara n’ubwomanzi. Uku ni ukwivura, kwirinda, kubaka urukundo n’abo muri kumwe, gufasha abana kumererwa neza ndetse no kumenya byinshi bijyanye n’igihugu cyacu.”

Yakomeje avuga ko abazitabira izi ngendo kandi bazahabwa amahugurwa azatuma barushaho gutera imbere mu mirimo yabo ya buri munsi.

Ati “Ibindi tuzagira ni amasomo atandukanye arimo ayo kuyobora, ni abantu benshi bahabwa imyanya mu mirimo itandukanye ntibagire amahirwe yo kubona amahugurwa y’uko bayobora neza bigatuma batarama muri za nshingano.”

“Ntabwo bivukanwa ahubwo bisaba kubyiga, tuzigisha uko wakorana n’abandi. Ntushobora gutera imbere mu bucuruzi, mu rugo, mu kigo ukoramo utazi gukorana n’abandi.”

‘Twende’ ni agahunda iteganyijwe kuzakorerwa mu Rwanda no mu bihugu bitandukanye by’Isi. Abashaka kwitabira no kumenya amakuru arambuye banyura hano.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .