00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Mu myaka irindwi Malaria imaze kugabanyuka ku gipimo cya 90%

Yanditswe na Léonidas Muhire
Kuya 5 March 2024 saa 08:20
Yasuwe :

Ingamba zinyuranye Leta y’u Rwanda yafashe mu rwego rwo guhangana n’icyorezo cya Malaria by’umwihariko kuva mu 2016 ubwo iyi ndwara yongeraga gukaza umurego, zimaze gutanga umusaruro kuko iyo ndwara yagabanyutse ku kigero cya 90%.

Imibare ya RBC igaragaza ko mu myaka irindwi ishize umubare w’abantu barwaraga Malaria wavuye kuri 4,669,687 mu 2016 ugera ku barwayi 550 mu 2023; bingana n’igabanuka rya 90%.

Abahitanwaga nayo nabo bavuye ku barwayi 560 bagera ku bantu 51 mu 2023 bingana n’igabanuka hafi 91%, mu gihe abarwaraga Malaria y’igikatu bo bavuye ku 1700 mu 2016 bagera ku 1300 mu 2023.

Dr Mbituyumuremyi Aimable uyobora Ishami rishinzwe kurwanya Malaria muri RBC , yabwiye RBA ko ingamba zo kuyirwanya zizakomeza gushyirwamo imbaraga hagamijwe kuyirandura burundu.

Mu ngamba zafashwe mu bihe bitandukanye harimo gutanga inzitiramibu zikoranye umuti buri nyuma y’imyaka ibiri cyangwa itatu ndetse n’ubukangurambaga bwo kuzikoresha neza.

Hatangijwe kandi ibikorwa byo gutera imiti yica imibu itera Malaria mu nzu no mu bishanga byo mu turere tugaragaza imibare iri hejuru y’abandura Malaria.

Mu rwego kuyivura hubatswe ubushobozi kuva ku bajyanama b’ubuzima kugera ku bitaro, aho abagera ku bihumbi 30 mu bihumbi 60 igihugu gifite bahuguwe ku gusuzuma no kuvura iyi ndwara.

Niyongere Patricie utuye mu karere ka Bugesera yavuze ko ingamba zafashwe zatanze umusaruro.

Ati “Byaradufashije cyane kuko nka njye nihereyeho nta minota irenze itanu nkoresha ngera ku mujyanama w’ubuzima”.

Abajyana b’ubuzima kandi bagize uruhare runini mu guhindura imyumvire y’abaturage ku kwirinda Malaria by’umwihariko gukoresha neza inzitiramibu.

Umuremye Etienne ukora nk’umujyanama w’ubuzima mu karere ka Nyarugenge ati "Hari bamwe mu baturage batumvaga umumaro w’inzitiramibu kuyishyira ku gitanda bikagorana. Byabaye urugendo rurerure ariko ubona ko abantu bamaze kumenya uwo mumaro. Gukora gutyo byagiye bituma imyumvire izamuka".

Ku rwego rw’ibigo nderabuzima bisanzwe byita ku burwayi, abahakora bavuga ko abajyanama b’ubuzima bababereye inyunganizi ikomeye cyane mu kugabanya imirongo y’abazaga kuhivuriza kuko ubu hafi 65% by’abivuza Malaria mu gihugu hose bavurwa n’abajyanama b’ubuzima.

Inzitiramibu ziri mu byafashije kugabanya malaria mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .