Ni nyuma y’ubufatanye bwabaye hagati ya RDF ndetse n’Ingabo za Amerika zishinzwe Afurika zizwi nka United States Africa Command (USAFRICOM) zifite icyicaro mu Budage ndetse n’iza Nebraska National Guard (NENG). Izi ngabo zavuye abaturage 5000 muri utu turere zifatanyije.
Lt Col Dr John Bukuru usanzwe ari umuganga mu Bitaro bya Gisirikare by’u Rwanda, yatangaje ko ubu bufatanye bwasize abantu 92 babazwe mu Bitaro bwo kwigirishirizamo bya Rwamagana, Ibitaro by’Akarere bya Gahini ndetse n’Ikigo Nderabuzima cya Mwulire.
Agaragaza ko yishimiye ubu bufatanye bwabaye hagati y’Igisirikare cy’u Rwanda n’iki cya Amerika, bwafashije abantu mu gihe gito.
Serivisi zatanzwe zirimo kubaga, Ubuvuzi bw’imbere, kuvura amenyo, kuvura indwara z’amatwi, iz’amazuru, izu’umuhogo, Indwara z’abana n’izindi zitandukanye.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!