00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

U Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu gupima abana igituntu hifashishijwe umusarane

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 24 March 2024 saa 02:57
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima (RBC) cyatangije ko mu rwego rwo kongera umubare w’abana bapimwa igituntu mu Rwanda, rugiye gushyira imbaraga mu kukibapima hifashishijwe ikizamini cy’umusarane.

Babitangaje ku wa 22 Werurwe 2024, ubwo u Rwanda rwifatanyaga n’Isi yose mu kwizihiza umunsi mpuzamahanga wahariwe guhangana n’indwara y’igituntu iri mu zihitana benshi ku Isi.

Raporo yo mu 2023 y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima, OMS, igaragaza ko ku Isi mu 2022 habonetse abarwayi b’igituntu barenga miliyoni 7,5. Muri uwo mwaka iyi ndwara yahitanye abarenga miliyoni 1,3, barimo ibihumbi 167 bari bafite ubwandu bwa Virusi itera SIDA.

Mu 2014, Isi yihaye intego yo kurandura igituntu bitarenze 2035. Kugira ngo ibi bigerweho hafashwe ingamba zirimo no gupima abantu bose bakekwaho iyi ndwara nibura kugera ku kigero cya 90%, hongerwamo 10% ry’abapimwa iyi ndwara bagomba kuba ari abana.

Dr Albert Tuyishime, ushinzwe ishami ryo gukumira no kurinda indwara mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, yavuze ko iyo barebye mu mibare basanga hashobora kuba hari abana banduye igituntu batarapimwa.

Ati “Aho ni mu mibare, turavuga ngo nibura mu barwayi b’igituntu tubona bagombye kuba ari abana. Aho ni mu mibare twagiye tugira tunabiganiraho na OMS, noneho twabona abana twagiye dusuzumamo igituntu tugasanga ni 5%, aha rero niho duhera tuvuga ngo hari abana dushobora kuba dutapima kandi bafite igituntu”.

Dr Tuyishime avuga ko mu rwego rwo kongera umubare w’abana bapimwa igituntu u Rwanda ruteganya gushyira imbaraga ku bipimo byihariye ku bana.

Ati “Harimo no kugipima turebye umusarane w’umwana kuko ngira ngo murabizi igituntu ubundi twagipimaga mu gikororwa. Gusaba umwana igikororwa rero namwe murumva ko ari ibintu bigoye niyo mpamvu dushaka gushyira imbaraga muri ubwo buryo bushya, dushya n’ubushobozi bwadufasha kugipima dukoresheje ibindi bikoresho kandi bigezweho.”

RBC ibivuga ko gupima abana igituntu hifashishijwe umusarane bwakorerwaga mu bitaro bimwe, ariko ko hari ibikoresho u Rwanda rwatumije bizarufasha kugeza iyi serivisi mu bitaro bitandukanye.

Nubwo hari ahakigaragara imbogamizi mu guhangana n’indwara y’igituntu, ingamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n’iyi ndwara kuva mu myaka 22 ishize zatumye umubare w’abarwaye igituntu mu Rwanda uva ku barwayi 96 ku baturage 1000 ugera ku barwayi 56 ku baturage 1000.

Dr Albert Tuyishime, ushinzwe ishami ryo gukumira no kurinda indwara mu Kigo cy’igihugu cy’ubuzima RBC, yavuze ko u Rwanda rugiye gushyira imbaraga mu gupima igituntu abana hifashishijwe umusarane

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .