00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ubushakashatsi: Konsa bishobora kugabanya ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 6 March 2024 saa 05:39
Yasuwe :

Ubushakashatsi bwakozwe n’Ikigo cy’Abanyamerika cyita ku buzima, National Center for Biotechnology Information (NCBI), bugaragaza ko benshi mu bagore bonsa batakaza ubusahake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

NCBI yasesenguye ubushakashatsi bwakozwe n’ibigo bitandukanye birimo PubMed/Medline, Scopus, Web of Science, EMBASE na CINAHL hagati y’umwaka wa 2000 kugeza muri Kamena 2023, bwakorewe ku matsinda abiri y’abagore, bwagaragaje ko abo mu itsinda rya mbere bari hagati 40% na 83%, ari bo biyumvisemo kugabanukirwa n’ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara kwabo no mu gihe cyo konsa mu gihe mu itsinda rya kabiri bari hagati ya 20% na 50%.

Ubwo bushakashatsi bwagaragaje ko hari abagore bumva batakinyurwa mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina nyuma yo kubyara n’abagira ikibazo cyo kutongera kugera ku byishimo byabo bya nyuma, hari kandi n’abibasirwa n’uburwayi bwo kubabara mu myanya y’ibanga bari mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina cyangwa nyuma yacyo (Dyspareunia).

NCBI yagaragaje ko izo mpinduka ziterwa n’ibirimo agahinda gakabije kibasira abagore nyuma yo kubyara, kuba abagore badasanganwe umubano mwiza n’abagabo babo, uburyo umugore yabyayemo, kutajya mu mihango, umubyibuho ukabije no guhindagurika kw’imikorere y’imisemburo mu mubiri.

Abagore benshi batakaza ubwo bushake mu mezi atandatu ya nyuma yo kubyara, ndetse abonsa akaba ari bo babura ubwo bushake cyane ugereranyije n’abacukije abana babo.

Ibi binemezwa n’inzobere mu buzima bw’imyororokerere y’abagore ukorera muri Leta ya Minnesota, Connecticut na Indiana muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Dr Aisha Rush, uvuga ko igabanuka ry’imisemburo nka ‘Estrogen’ mu mibiri y’abagore mu gihe bonsa, ari imwe mu mpamvu ituma batakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina.

Ati ‘‘Iyo abagore bagize igabanuka ry’umusemburo wa ‘Estrogen’, hari igihe batagira ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina, cyangwa bikarangira bagize kumagara mu myanya y’ibanga bigatuma badashaka imibonano mpuzabitsina kuko bababara,”

NCBI igaragaza ko ko hakiri icyuho kinini ku ikorwa ry’ubushakashatsi kuri iyi ngingo, ndetse ko iteganya gukora ubundi bushya hagahuza amakuru mashya ku bushakashatsi butandukanye buzakorwa n’ibigo mpuzamahanga ndetse n’ibikorera imbere mu bihugu, hakagaragara ishusho ngari y’isano iri hagati yo konsa no gutakaza ubushake bwo gukora imibonano mpuzabitsina byibasira abagore muri icyo gihe.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .