00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Intambwe ukorera mu biro asabwa gutera kugira ngo yirinde indwara zirimo iz’umutima na kanseri

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 16 March 2024 saa 05:29
Yasuwe :

Ikigo cy’umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi gishinzwe umutekano n’ubuzima bw’abakozi, EU-OSHA, cyasabye abakozi bamara amasaha agera ku munani bicaye mu biro kujya bafata umwanya, bagakora urugendo rw’intambwe nibura 9000 ku munsi.

Ibi bigaragara mu bushakashatsi iki kigo cyasohoye nyuma y’umwaka bukorwa, bugaragaza ingaruka zo kumara umwanya munini wicaye mu kazi n’inama z’ibyo umukozi yakora kugira ngo azirinde.

Ni ubushakashatsi bwagizwemo uruhare n’inzobere mpuzamahanga mu rwego rw’ubuzima zirimo Kees Peereboom, Nicolien de Langen, Alicja Bortkiewicz na Jacqueline Snijders.

Ubushakashatsi bwakorewe mu bihugu bigize uyu muryango, bwagaragaje ko muri rusange, abantu benshi bamara amasaha 7,5 kuri 24 bicaye. Nko mu Bufaransa, ku mpuzandengo y’amasaha 4 n’iminota 10 baba bari mu kazi.

Mu 2017, nibura 39% by’abakozi bose bakoreraga i Burayi bari bafite akazi kabasaba kumara umwanya munini bicaye, bakoresha mudasobwa, batanga serivisi yo kwakira abakiliya kuri telefone, abandi batwara ibinyabiziga.

Mu gihe bigaragara igihe aba bakozi bamara 1/3 cy’ubuzima bwabo bicaye, Kees na bagenzi be bagaragaje ko iyi mikorere yagira ingaruka zikomeye ku buzima bwabo, mu gihe batafata ingamba z’ubwirinzi.

Mu ngaruka iyi mikorere iteza harimo indwara ya Diyabete, umubyibuko ukabije, umuvuduko w’amaraso ukabije, guhungabana k’ubuzima bwo mu mutwe, kanseri n’indwara z’umutima; bikaba byatuma umukozi apfa imburagihe.

Mbere yo gutangira ubushakashatsi, Kees na bagenzi be batekereje ko imwe mu ngamba z’ingenzi zo gukumira ibi byago harimo gukora imyitozo ngororamubiri; by’umwihariko gufata umwanya wo gutembera mu mwanya w’ikiruhuko.

Bafatiye urugero ku bakozi barenga 70.000 bo mu bihugu bigize EU bari ku mpuzandengo y’imyaka 61 y’amavuko, babambika ibikomoko by’ikoranabuhanga bifite ubushobozi bwo kubara intambwe zose batera n’igihe bamara bicaye mu kazi.

Kees na bagenzi be bakoreye ubushakashatsi ku bafite ubuzima buzira umuze kugira ngo babakureho amakuru yizewe ku mpinduka zabaye ku buzima bwabo, hashingiwe ku mibare yafashwe n’ibikomo.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko abateye intambwe ziri hagati ya 9000 na 10.000 buri munsi, agabanyije ibyago byo kuba bapfa vuba ku kigero cya 39%, ibyo kwandura indwara z’umutima bigabanyuka kugera kuri 21%.

Abateye intambwe zigera ku 9700 buri munsi, bagabanyije cyane ibyago byo guhagarara k’umutima n’ibyo guturika kw’imitsi yo mu mutwe.

Ubu bushakashatsi kandi bwerekanye ko n’iyo umukozi yatera intambwe 2200 ku munsi, byamugabanyiriza ibyago byo gufatwa n’indwara zitandura, ariko bikagabanyuka cyane bitewe n’ubwinshi bw’izo atera.

Abashakashatsi baburiye abantu bamara umwanya munini bicaye mu kazi, ntibafate umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri, irimo gutembera n’iyo byaba ari iby’akanya gato. Kutabikora ni ugushyira ubuzima mu byago.

Kumara amasaha menshi wicaye mu kazi, nta gutembera byangiza ubuzima

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .