00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda barwara igituntu bagabanutseho 58%

Yanditswe na Nsanzimana Erneste
Kuya 24 March 2024 saa 08:09
Yasuwe :

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe ubuzima (RBC), cyatangaje ko nubwo hari intambwe u Rwanda rwateye mu guhangana n’indwara y’igituntu, abaturarwanda badakwiye kwirara kuko igituntu kigihari cyane cyane mu bihugu by’abaturanyi.

Babigarutseho ku wa 22 Werurwe 2024, ubwo u Rwanda rwifataga n’Isi yose mu kuzirikana ububi bw’indwara y’igituntu ihitana abarenga miliyoni 1,3 ku Isi buri mwaka.

Mu ngamba u Rwanda rwafashe mu guhangana n’iyi ndwara, harimo kongera umubare w’abapimwa igituntu bafite ubwandu bwa virusi itera SIDA, gutangiza imiti ku muntu buri murwayi wese usanzwemo igituntu no kwifashisha Abajyanama b’Ubuzima mu kwita ku barwaye igituntu.

Ibi byatanze umusaruro kuko umubare w’abarwaye igituntu wavuye kuri 96 ku baturage 1000 mu 2000, ugera kuri 56 ku baturage 1000 mu 2022. Bivuze ko mu myaka 22 ishize abarwayi b’igituntu bagabanutseho 58%.

Mu birori by’umunsi mpuzamahanga w’igituntu byabereye mu Karere ka Rubavu ahabonetse abarwayi benshi b’igituntu umwaka ushize, Zirarushya Venant wakize indwara y’igituntu yavuze ko iyo umuntu akurikije inama z’abaganga iyi ndwara ikira.

Ati “Byabaye ngombwa ko bantangiza imiti y’icyiciro cya mbere. Amezi abiri narayamaze, bantangiza indi y’icyiciro ka kabiri, amezi ane ndayamara ubu narakize, ndi mu muzima nta kibazo”.

Nyuma y’uko Zirarushya asanzwemo indwara y’igituntu, abaganga bapimye itsinda ry’abakarani bakorana mu mujyi wa Rubavu habonekamo abantu 20 bafite igituntu, magingo aya bamwe baracyari ku miti abandi barakize.

Umuhoza Christine, Umujyanama w’ubuzima ukorana n’Ikigo Nderabuzima cya Murambi wahembwe mu ndashyikirwa mu kwita ku barwaye igituntu, yabwiye IGIHE ko nyuma yo guhugurwa ku bimenyetso by’indwara y’igituntu birimo inkorora irengeje ibyumweru bibiri, umuriro, ikizibakanwa, guta ibiro, no gucika integer, yasabye umwanya mu nteko z’abaturage atanga ubutumwa.

Nyuma yo gutangira ubu butumwa mu nteko y’abaturage, abafite ibyo bimenyetso bagiye bagiye bamwegera umwe ku wundi bakamubwira ko ibyo bimenyetso babifite, akabohereza ku Kigo Nderabuzima bakabafata ibizamini.

Yavuze ko mu bamugannye akabagira inama yo kujya kukisuzumisha ku Kigo Nderabuzima habonetsemo batatu bakirwaye bahita bashyirwa ku miti, akomeza kubaba hafi no kubakurikiraho kandi ubu bose uko ari batatu barakize.

Dr Migambi Patrick, Umuyobozi w’Ishami rishinzwe kurwanya indwara y’igituntu n’izindi ndwara zifata imyanya y’ubuhumekero, yavuze ko u Rwanda ruhagaze neza kubirebana no guhangana n’indwara.

Ati “OMS ivuga ko ushoboye gupima 90% y’abakekwaho igituntu uba uhagaze neza, twe twabigezeho, ikindi mu Rwanda abarwaye igitungu 99,9% batangira imiti, OMS ivuga ko abafata imiti bakayirangiza bagomba kuba 90% twe turi kuri 88%”.

Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima ryihaye intego yo kugabanya iyi ndwara ku buryo mu 2035 izaba itakiri icyorezo mu Isi.

Ni urugendo rusaba ko buri gihugu kigabanya umubare w’abarwayi b’igituntu ho 90% uhereye mu 2014 ndetse n’umubare abicwa n’igituntu ukagabanukaho 95%.

Isi yihaye intego yo gukura igituntu mu ndwara z'ibyorezo bitarenze 20235

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .