Uyu muti uri gukorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rya Messenger RNA (mRNA), uburyo busanzwe bwifashishwa mu gukora inkingo zirimo n’urwa COVID-19.
Iri koranabuhanga rya Mrna rituma uwatewe umuti cyangwa urukingo bigera mu mubiri we bikawufasha kurema ubudahangarwa bugizwe n’abasirikare barwanya agakoko gatera iyo ndwara.
BioNTech yatangaje ko uyu muti uzashobora kuvura ubwoko bwa kanseri zitandukanye zirimo iy’uruhu, iya prostate, iy’umutwe cyangwa ijosi, iy’inkondo y’umura, iy’ibihaha, n’iy’amara.
Yanditse iti “Sosiyete ifite gahunda yo gukomeza gukora imishinga itandukanye izamurikwa mu 2026. Intego yacu ni ugukora umuti unoze wa kanseri kuri buri murwayi.”
Aho imariye kugurisha miliyoni z’inkingo za Covid, BioNTech yashoye amafaranga yakuyemo mu bushakashatsi bugendanye no gukora umuti wa kanseri, aho biteganyijwe ko mu 2026 uzaba wagejejwe ku isoko.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!