00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indwara zirimo imitezi na mburugu ziravuza ubuhuha i Burayi

Yanditswe na Nshimiyimana Jean Baptiste
Kuya 8 March 2024 saa 09:05
Yasuwe :

Ikigo cy’u Burayi gishinzwe Gukumira no kwita ku ndwara z’ibyorezo (ECDC), cyatangaje ko indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina zirimo imitezi na mburugu zikomeje kwiyongera, kigahamagarira ibihugu gufata ingamba zo kuzirinda.

Raporo ECDC igaragaza ko mu 2022, abarwaye imitezi bo mu bihugu 27 iki kigo gikoreramo bari 70.881 bangana na 48%, bavuye kuri 46.728 mu 2021, mu gihe abarwaye mburugu ari 35.391, bangana na 34% na ho abarywaye uburagaza (chlamydia) ni 216.508 bangana na 16%.

Umuyobozi Mukuru wa ECDC, Andrea Ammon, yatangaje ko n’ubwo iyi mibare ishobora kugaragara nk’aho ari mike ariko iteye inkeke kuko itarimo iy’abantu baba banze kwigaragaza.

Ati “Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko hakenewe kugira igikorwa mu bukangurambaga ku byerekeye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no mu kuzikumira, kugeza ku bantu uburyo bwo kwirinda n’ubuvuzi hagamijwe gukemura icyo kibazo cyugarije abantu.”

Yakomeje ati “Tugomba gushyira imbaraga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kunoza no kwagura serivisi zo kwirinda no gukumira izi ndwara ndetse no kurwanya akato gashingiye ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”

Atanga inama y’uko abananiwe kwifata bakora imibonano mpuzabitsina bakoresheje agakingirizo, ndetse bikinjizwa mu biganiro kuko byaba inzira yo kugabanya abandura izi ndwara.

Indwara zirimo imitezi na mburugu ziri kwibasira benshi mu Burayi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .