Raporo ECDC igaragaza ko mu 2022, abarwaye imitezi bo mu bihugu 27 iki kigo gikoreramo bari 70.881 bangana na 48%, bavuye kuri 46.728 mu 2021, mu gihe abarwaye mburugu ari 35.391, bangana na 34% na ho abarywaye uburagaza (chlamydia) ni 216.508 bangana na 16%.
Umuyobozi Mukuru wa ECDC, Andrea Ammon, yatangaje ko n’ubwo iyi mibare ishobora kugaragara nk’aho ari mike ariko iteye inkeke kuko itarimo iy’abantu baba banze kwigaragaza.
Ati “Ibyavuye mu bushakashatsi bigaragaza ko hakenewe kugira igikorwa mu bukangurambaga ku byerekeye indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina no mu kuzikumira, kugeza ku bantu uburyo bwo kwirinda n’ubuvuzi hagamijwe gukemura icyo kibazo cyugarije abantu.”
Yakomeje ati “Tugomba gushyira imbaraga mu kwigisha ubuzima bw’imyororokere, kunoza no kwagura serivisi zo kwirinda no gukumira izi ndwara ndetse no kurwanya akato gashingiye ku ndwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.”
Atanga inama y’uko abananiwe kwifata bakora imibonano mpuzabitsina bakoresheje agakingirizo, ndetse bikinjizwa mu biganiro kuko byaba inzira yo kugabanya abandura izi ndwara.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!