00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uwishema akomeje kunyura amahanga mu bushakashatsi akora ku ndwara zikomeye

Yanditswe na Igizeneza Jean Désiré
Kuya 24 March 2024 saa 05:47
Yasuwe :

Uwishema Olivier ni Umunyarwanda akaba umuhanga mu by’ubuvuzi, ukomeje gufasha abari muri uru rwego ku Isi, guteza imbere ubushakashatsi buzana ibisubizo ku ndwara zikomeje kuvuka umunsi ku wundi.

Ni imirimo akora abinyujije mu muryango udaharanira inyungu wa Oli Health Magazine Organization, OHMO yashinze mu 2018.

Ni umwe mu bahanga bakiri bato u Rwanda rufite mu bijyanye n’ubuvuzi yigiye muri Turikiya, ubu akaba yariyemeje kugira uruhare mu bushakashatsi bushaka ibisubizo ku bibazo by’ubuzima, umuco ashaka gucengeza mu rubyiruko hatitawe ku gihugu ruturukamo.

Mu 2023 yashyizwe ku rutonde rwa Forbes rw’abantu 30 batarengeje imyaka 30 mu cyiciro cy’ubuvuzi n’ubushakashatsi bakomeje guteza imbere uru rwego mu buryo bugaragara.

Ni igihembo cyaje gikurikira icya Loni nk’umwe mu bahanga bakiri bato 10 ku isi bagize uruhare mu guhangana na Covid-19, igihembo yahawe mu 2020.

Amaze gushyira hanze ubushakashatsi burenga 100 bukanyuzwa mu binyamakuru by’ubuzima bikomeye ku Isi nka The Lancet. Amaze kubumurika mu bihugu bitandukanye birimo Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Koreya y’Epfo, u Budage, u Bufaransa, u Bwongereza, Espagne n’ibindi.

Uwishema (hagati) yari amaze kugaragaza ibikubiye mu bushakashatsi yakoze. Aha hari i Berlin mu Budage

Asaba urubyiruko kwitabira ubushakashatsi bikorwa binyuze muri gahunda yiswe OHMO Global Research Fellowship yitabirwa na buri wese ubyifuza ku Isi kuko imaze gufasha abarenga 5000 bari mu rwego rw’ubuvuzi n’ubuzima.

Uwishema yerekana ko Abanyarwanda bakwiriye gukangukira iyi gahunda cyane ko itanga amahirwe menshi arimo kwiga uko bakora ubushakashatsi, uko bandika ubushakashatsi, kwigira ku bandi ndetse no kumenyana n’abaturutse mu bihugu byo ku Isi bazobereye muri iyi mirimo.

Uwishema ati “Tubafasha gusohora ubushakashatsi bakoze mu binyamakuru by’ubuzima n’ubushakashatsi bikomeye ku Isi, cyane ko baba bafashijwe n’inzobere dukorana na zo muri uru rwego. Icyakora dusohora ikintu gifatika kuko mu buzima ikosa rimwe rishyira ubuzima bw’abantu mu kaga.”

Kuva mu 2018 OHMO itangiye, imaze kugira abanyamuryango ibihumbi 20 biganjemo abanyeshuri biga ubuvuzi, abahanga muri bwo, abaforomo n’ababyaza, abahanga mu by’imiti n’abandi bafite aho bahuriye n’ubuzima.

Dr Vimala Thambi wo mu Buhinde wanyuze muri OHMO nyuma agakomereza amasomo y’ubuvuzi muri Amerika, agaragaza ko aho ageze ubu ahanini ahakesha OHMO yamwigishije gukora ubushakashatsi, akagaragaza ko kuba muri uru rwego rw’ubuvuzi utavumbura ibusubizo by’ibibazo rufite nta cyo uba urumariye ahanini.

Ati “OHMO nayibonye ku mbuga nkoranyambaga mpita nandikira Uwishema ako kanya. Nawe yarankundiye anyereka ibyo bagamije. Nabiyunzeho nk’umufasha mu bushakashatsi. Nize byinshi ubu maze kwandika ubushakashatsi bune ndetse nyoboye gahunda nyinshi muri uru rwego. Ni ibintu ntari kwishoboza.”

Umunyarwandakazi, Nadine Mugisha usanzwe ari umuhanga mu by’imiti mu Rwanda we avuga ko amahirwe yahawe na OHMO yamukinguriye imiryango yo gutera intambwe mu mwuga we.

Ati “Gukorana na OHMO byamfashije kunoza ubushakashatsi bwanjye. Ntababeshye nungutse ubumenyi buzamfasha gukomeza urugendo rwanjye muri uyu mwuga ntategwa. Uwishema Imana ikomeze imugende imbere ku bw’umusanzu we mu gukundisha abakiri bato ubushakashatsi.”

Iyi gahunda imara amezi atandatu abantu bari mu bikorwa by’ubushakashatsi hamwe n’amahugurwa by’uko bukorwa, aho abo imaze gufasha baturuka mu bihugu bitandukanye ku isi birimo u Rwanda, Uganda, Amerika, u Bwongereza, Brésil, Tanzanie na Ethiopia.

Barimo kandi abo muri Liban, Nigeria, Misiri, Zimbabwe, Malawi, Afurika y’Epfo, Koreya y’Epfo, Georgie, u Bugereki, Canada, Sierra Leone, Tanzanie, n’ibindi.

Uwishema agaragaza ko kuva yatangira mu 2018, iyi gahunda imaze kugezwa mu bihugu 100.

Ati “Abana bakiri bato bamaze kungukira muri iyi gahunda byaba mu buryo buziguye n’ubutaziguye bamaze kurenga ibihumbi 200. Kuva 2018 OHMO imaze guhabwa ibihembo mu marushanwa atandukanye ku Isi by’arenga miliyoni 95 Frw.”

Uwishema agaragaza ko imishinga nk’iyi iba ikora ku buzima bw’abantu ako kanya ikunze guhura n’imbogamizi zitandukanye zishingiye ku mikoro aba akiri make, ibikorwaremezo biba bidahagije cyane cyane mu bihugu bikiri kuzamuka, ariko akavuga ko ibyo byose bagomba kubinyuramo ngo abatuye Isi bagire amagara mazima.

Uyu munsi uyu muhanga ahugiye mu mishinga mishya yo guhangana n’ibibazo by’indwara zibangamiye ubwonko nka kimwe mu bibazo bibangamiye ibihugu bikiri mu nzira y’amajyambere cyane ko kubyitaho bisaba amikoro ahagije.

Ni ibikorwa ari gufashwamo n’abashakashatsi batandukanye barimo nka Gail Rosseau umuhanga mu kubaga ubwonko wigisha muri Kaminuza ya George Washington muri Amerika, Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abaganga bavura ubwonko ku Isi, Ignatius Esene n’abandi.

Aha Uwishema Olivier yari mu Kigo cya Amerika cyigisha ibijyanye n'imikorere y'ubwonko mu Mujyi wa Boston muri Leta ya Massachusetts, aho yari kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi yakoze
Uwishema ubwo yari guhabwa igihembo yagenewe n'Umuryango urwanya kanseri y'ubwonko. Yari muri Leta ya Florida, imwe muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .