00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abagabekazi b’u Rwanda basimbutse urwo kunyweshwa

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 8 August 2022 saa 08:53
Yasuwe :

Mu nkuru iheruka twarebeye hamwe Abagabekazi b’u Rwanda batwawe n’urupfu rwo kunyweshwa nyuma y’aho abahungu babo bari bafatanyije gutwara ingoma, babaga batanze bo nka ba nyina bakiriho.

Aho twabonye ko abapfuye urwo rupfu ari umugabekazi Nyiraruganzu Nyakanga, Nyiramibambwe Nyiratamba na Nyiramavugo Nyiramongi ariko hari abandi barusimbutse.

Nyiraruganzu Nyirarumaga

Nyirarumaga ni umwe mu bihangange bikomoka mu muryango mugari w’Abasinga b’Abasangwabutaka, inkomoko ye ikaba ari i Gihogwe mu Buliza, ubu ni mu Murenge wa Jali w’Akarere ka Gasabo.

Akomoka ku Basinga b’i Kiruli (Nyaruguru) bahatujwe na Yuhi III Mazimpaka, watwaye u Rwanda, ahasaga mu wa 1642-1675.

Nyirarumaga yabaye umugabekazi w’ingoboka wa Ruganzu Ndoli, nyuma y’aho nyina Nyabacuzi bagombaga kwimana ingoma apfiriye mu miko y’abakobwa, ubwo bene Gahima barwaniraga ingoma n’umugabo we Ndahiro Cyamatare wari umwami w’u Rwanda akahagwa. Yatwaranye ingoma na Ruganzu Ndoli ahasaga mu wa 1510 kugeza mu wa 1543.

Nyuma y’uko Ruganzu Ndoli atanga ingoma ahasaga mu wa 1543, byari ihame ko Nyirarumaga arekura ingoma akananyweshwa akabisa Nyirakabogo akimana ingoma n’umuhungu we Semugeshi.

Abiru na bo babuze uko babyifatam kuko Nyirarumaga yari umuntu utinyitse kuri bo kandi w’umuyacyubahiro kubera ibyo yakoreye u Rwanda, nta washoboraga kumuhangara ngo amunyweshe bityo atange ingoma.

Ab’ibwami bari bakuriwe n’Umwiru Mukuru Mpande ya Rusanga, bakomeza kubirebera iyo ntibagira mwanzuro n’umwe bafata mu myaka isaga itatu.

Nyirakabogo nyina wa Semugeshi, ishyari riramuganza nk’udashaka kubona Nyirarumaga mu maso ye kuko yari akunzwe na rubanda, agasanga atahabwa icyubahiro cy’ubugabekazi mbere ye nubwo yaba atagifite ikamba ry’ubugabekazi.

Nuko Semugeshi abura umwiru wamwimika akamuha Inyonga (Ibimenyetso by’ubwami) ngo abe umugenga w’ingoma y’u Rwanda. Mpande ya Rusanga wari umwiru mukuru w’ingoma ya Ndoli, ni we wafashe iya mbere mu kwanga kwimika Semugeshi, ahitamo no guhunga ajya gutura ahitwa i Cyotamakara cy’i Buhanga ( ubu ni mu Murenge wa Ntyazo wo mu Karere ka Nyanza) ku mupaka w’u Rwanda n’u Burundi.

Semugeshi yitabaje Mutaga Nyamubi umwami w’u Burundi wari inshuti ya se Ndoli, amuha abiru bo kumwimika barimo Nyamwonda wa Rurenge na Gahenda ka Nyabayobya ngo bajye kumwimika.

Bitewe n’uko Semugeshi yimitswe bitajyanye n’ubwiru bw’i Rwanda, yahuye n’akaga gakomeye cyane arwara ijisho rirabyimba, ryitambikwamo n’ikintu kimeze nk’umwashi n’inkingi. Mu gisenge cy’inzu ye hitambikamo ikintu kimeze nk’ukwezi. Abaturage b’u Rwanda na bo, ntibabonye amahwemo, bahuye n’amahano y’umuze utarigeze ubaho bokamwa n’inzara n’indwara z’ibinyoro n’ibisebe by’umufunzo, amatungo arasogobwa, arapfa arashira.

Abantu ba hafi ba Semugeshi bari aho bati “Nimushake Mpande ya Rusanga, ni we we uzaduha umuzi n’umuhamuro w’izi manza zagwiririye u Rwanda kuko na we ni umwe mu bakuru dufite, bahamura umuti w’ibi byorezo, byongeye ni n’umwiru mukuru w’ingoma”.

Nuko Umwami Semugeshi atuma abantu be ngo babaririze aho Mpande ya Rusanga yaba aherereye. Kera kabaye arashyira agera ibwami, asanga uburyo bamwimitse butabaho, ahubwo ari uburyo bwo gutongera u Rwanda ibyago Semugeshi yari atangiranye ingoma ye.

Mpande ya Rusanga yegereye Nyirarumaga aramubwira ati “Impamvu igihugu cyahuye n’akaga k’iriya mize n’amapfa akaze, ni ariya marira ya Nyirakabogo urara arira ko wanze kurekura ingoma, none kugira ngo igihugu gikire ni uko amarira ya Nyirakabogo yakama, kuko nta mugisha wo guhora umugabekazi aririra mu gihugu, iyo umugabekazi atanyweshejwe ngo atange arekure ingoma, ahitamo guhunga igihugu akaba nk’igicibwa kitazagaruka i Rwanda by’iteka ryose.

“None fata inzira uhunge uve mu gihugu ujye i Burundi ubise Nyirakabogo n’umuhungu we bime ingoma, kuko nta Bagabekazi babiri ku ngoma imwe, nta mugabekazi wima undi akiriho”.

Nyirarumaga ashorera inka ze ashyira nzira n’abaja be b’ibyendajuru bacikira i Burundi bambukiye ku cyambu cya Kagoma, ubu ni mu Murenge wa Nyagisozi mu Karere ka Nyaruguru.

Mpande ya Rusanga abwira ba bakobwa b’ibyendajuru na Nyirarumaga ati “Nimuze mujye muri ubu bwato n’inka zanyu mwambuke mwigire i Burundi, mu Rwanda nta mwanya mukihafite”.

Nuko ba baja ba Nyirarumaga bikira mu bwato bambuka Akanyaru n’inka zabo bigira i Burundi. Ari naho Nyirarumaga yaguye n’abaja be. Nuko Mpande ya Rusanga amaze kubambutsa, abasezeraho agaruka i Rwanda, aza kwimika Semugeshi.
Uko ni ko Nyirarumaga yarokotse urupfu rwo kunyweshwa, rwari rumutegereje nyuma y’aho uwo yari abereye umugabekazi Ruganzu Ndoli, atangiye ingoma.

Nyiramavugo III Radegonde Kankazi

Nyiramavugo Kankazi ni mwene Mbanzabigwi bya Rwakagara na Nyiranteko ya Nzagura. Amacishirizo y’ivuka rye, agaragaza ko yavutse ahayinga mu 1890 agatanga mu 1973, akaba yari mubyara wa Musinga.

Nyiramavugo Kankazi, ni we mugore wa mbere Umwami Yuhi Musinga yashatse. Muri Werurwe 1911, babyaranye Rudahigwa nk’umwana w’ikinege Kankazi yabyaye mu mateka ye. Ubwo yabatizwaga n’umwami Rudahigwa hamwe na Gicanda, ku wa 17 Ukwakirwa 1943, yahawe izina rya Radegonde.

Ubwo umwami Musinga bamucaga ku ngoma mu 1931, Umuhungu we Rudahigwa akima ingoma, Kankazi yamubereye umugabekazi nka nyina wamubyaye.

Ni we Mugabekazi watangiranye n’iterambere ryo kugendera mu ndege uwo yaherekezaga Rudahigwa mu rugendo yagiriye i Buruseli mu Bubiligi ubwo bari bitabiriye imurikabikorwa ryahabereye mu 1958.

Ubwo umwami Mutara Rudahigwa yatangaga bitunguranye ku wa 25 Nyakanga 1959, yazunguwe na murumuna we Ndahindurwa, nyina Mukashema ahita afata intebe y’ubugabekazi, Kankazi aba umuturage usanzwe, akomeza gutura iwe i Shyogwe.

Bitewe n’uko Ubwiru n’imihango yabwo yakuweho n’abakoloni b’Ababiligi mu 1925 n’Abiru bakaba baraciwe muri uwo murimo, Kankazi nta wigeze amutunga urutoki cyangwa ngo ahirahire agira n’agatima ko kumutekereza nk’ukwiye kunyweshwa ngo abise mukeba we Mukashema yimane n’umuhungu we Ndahindurwa.

Nyuma y’aho mu 1959 mu Rwanda hadukiye imvururu zibasiye Abatutsi zikabica abandi zikabatwikira bagahunga u Rwanda, Kankazi Radegonde yabanje guhungira muri Congo, nyuma aza guhungira mu Burundi aho yatuye mu Mujyi wa Bujumbura.

Nyiramavugo Kankazi Radegonde, yatanze mu wa 1973, ari mu kigero cy’imyaka 83. Yatanze atongeye gukoza ikirenge cye mu Rwanda, kuva yarusohokamo mu wa 1961.Yabaye umwe mu Bagabekazi b’u Rwanda basimbutse urwo kunyweshwa wakorewe abagera kuri batatu.

Umugabekazi Nyiramavugo III Radegonde Kankazi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .