00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka y’icyemezo cyavaga mu Bubiligi kigahesha Abanyarwanda guhinduka no gusangira n’abazungu

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 December 2020 saa 07:17
Yasuwe :

Afurika ni umwe mu migabane ifite amateka akomeye ariko amenshi ajya gusa nyuma y’uko ikandagiwemo ikanigabanywamo n’abanyaburayi mu kinyejana cya 19.

Hari abazi ko ivangura ku birabura ari Apartheid yabaye ikimenyabose muri Afurika y’Epfo, nyamara no mu Rwanda yarahabaye cyane cyane guhera mu 1916 ubwo Abadage basimburwaga n’Ababiligi.

Igitabo ‘Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda’ cya Zephrin Kagiraneza, kigaragaza ko abazungu bakigera mu Rwanda, baranzwe no gusuzugura cyane abo basanze, Abanyarwanda bagafatwa nk’abashenzi, bari mu mwijima kandi bakeneye urumuri.

N’uyu munsi hari abafata kwitwara ruzungu nk’ubusirimu n’ubujijuke, mu gihe hari abagishinja abazungu ko ibyo bakoze byari bigamije gusenya umuco nyarwanda.

Kagiraneza avuga ko abazungu bamaze kugera mu Rwanda, Abanyarwanda baciwemo ibice binyuze no mu buryo bw’imibereho kugeza aho hashyizweho utubari na hoteli abirabura batemerewe kwinjiramo, mu gihe babaga batarahabwa icyangombwa cyatangwaga n’umwami w’u Bubiligi kibemerera kwitwa Abazungu.

Iyo migenzereze yigeze kurakaza umwami Mutara III Rudahigwa, ubwo yavumburaga ko kuri hotel Faucon i Butare handitse ko nta mbwa cyangwa umwirabura wemerewe kuhinjira.

Icyangombwa cyo kwita umuzungu ngo usangire nabo

Mu gitabo cya Kagiraneza cyasohotse mu 1990, havugwamo uburyo nyuma y’uko amashuri amaze kwiyongera hirya no hino mu Rwanda, abayavuyemo batangiye kugira imyitwarire irenze gato iy’ababyeyi babo n’abavandimwe babaga batarayagezemo.

Byatumye mu Rwanda rw’icyo gihe, abazungu bahimba amagambo agamije gushyira abahindutse mu byiciro. Abaturage basanzwe, bamwe batageze mu ishuri bitwaga ‘Indigènes’, naho ababaga bakubutse mu mashuri batangiye kwitwara kizungu bavuga n’Igifaransa, abo bitwaga évolués , abanyarwanda baje kubahimba imvuruwe.

Abenshi muri abo babaga barangije amashuri, babaga bafite imirimo runaka bakora banahemberwa itandukanye no korora no guhinga byakorwaga na rubanda rusanzwe. Imirimo yabo akenshi yabaga ifite aho ihuriye n’iy’abazungu dore ko aribo ahanini babagenzuraga.

Nubwo abazungu babaga baziranye, abo birabura b’imvuruwe ntibabaga bemerewe gusabana, kugenderana no gusangira n’abazungu, keretse ababaga bafite icyangombwa cyatanzwe n’umwami w’u Bubiligi kibahindura abazungu.

Kagiraneza mu gitabo cye agaragaza ko no mu rusengero abazungu, imvuruwe n’abaturage basanzwe babaga batandukanye.

Agira ati “I Kigali mu Kiliziya y’Umuryango Mutagatifu ba évolués bagenerwaga umwanya wabo, bagateganyirizwa n’intebe zegamirwa bityo bakaba batandukanye n’abakirisitu bo muri rubanda. Abazungu nabo bagiraga uruhushya rwabo bagategurirwa n’udusego two gupfukumaho. Utwo dusego tukabatandukanya na ba évolués .”

Ubwo mu Rwanda utubari na hoteli byari bitangiye kuhagera, ntabwo Abanyarwanda babaga bemerewe kunywera aho abazungu banyweraga cyangwa bariraga.

Igitabo cya Kagiraneza kivuga ko nk’akabari kitwaga Café Impala kabaga i Kigali cyangwa muri hoteli Faucon i Butare hagitangira, nta munyafurika wakandagiragamo uretse umwami gusa.

Umukambwe Dr. Venant Ntabomvura, akaba uwa Mbere wiyandakishije kwiga muri Kaminuza Nkuru y’u Rwanda ubwo yatangiraga muri 1963, muri 2016 yabwiye IGIHE ko ubwo umwami Rudahigwa yamenyaga ko nta Munyarwanda wemerewe kwinjira muri hotel Faucon byamubabaje cyane.

Yagize ati “Sinzi neza niba Rudahigwa yari azi amakuru y’uko abirabura basuzugurwa ako kageni bagahezwa kuhinjira […] ubwo yari avuye i Burundi, yarahageze ashaka kuharuhukira gato, nibwo we n’abo bari kumwe babonye ya magambo avuga ngo ‘Entrée interdit aux noirs et chiens’. Umwami yahise arakara bituma yinjirana ingufu, […] hari n’abavuga ko yakubise urushyi umuzungu wari ahacunze umutekano ashatse kumubuza kwinjira."

Kugira ngo ushyikirane n’abazungu, musangire, mugenderane wagombaga kugira icyangombwa cyanditse cyerekana ko nawe wabaye umuzungu. Icyo cyangombwa cyitwaga carte du mérite civique. Icyo cyemezo cyanahabwaga abaturage bo muri Congo babaga bagaragaza kwitwara nk’abazungu.

Itegeko rigishyiraho ryari riri mu mategeko mbonezamubano ya Congo Mbiligi yasohotse mu 1948.

Muri hotel Faucon mu gihe cy'ubukoloni nta Munyarwanda cyangwa umwirabura wari wemerewe kuyigeramo uretse Umwami

Iyo umunyarwanda yashakaga gufatwa nk’umuzungu, hakorwaga akanama kazajya kugenzura ko yitwara kizungu. Abagize ako kanama bazaga iwe mu rugo kureba uko yitwara, bakareba niba atunze intebe nziza mu nzu, niba afite ameza, utubati, imashini yo kudoda imyenda yacitse n’ibindi.

Kagiraneza agaragaza ko banarebaga uko we n’umugore n’abana bambaye haba imyenda n’inkweto, basanga bambaye nabi bakavuga ko bakiri abaturage.

Mu byagenzurwaga kandi harimo uburyo usaba icyemezo yitwara mu gihe ari kurya we n’umuryango we. Uwo basangaga arisha intoki yabaga atakaje amanota. Barebaga ko iwe barya amagi, ko banywa icyayi, ko barya imigati, niba anywa umuvinyo.

Uwo bazaga kugenzura akagira umwaku bakahasanga urwagwa cyangwa amarwa, yabaga avuye mu mubare w’abazitwa abazungu.

Mu gihe isuzuma ryabaga rirangiye, abagize akanama bakoraga raporo ikoherezwa i Bruxelles mu Bubiligi, icyemezo kigatangwa n’umwami w’u Bubiligi. Uwabaga amaze kugihabwa, yajyaga kucyandikisha mu rukiko rwa teritwari, agahabwa na nimero imuranga.

Uwahabwaga icyangombwa, yagengwaga n’amategeko agenga abazungu, agahembwa umushahara umwe nabo, akaregwa mu nkiko zifite ububasha bwo kuburanisha abazungu n’ibindi.

Igitabo ‘Ibitaramo ku mateka y’u Rwanda, kivuga ko atari Abanyarwanda benshi babashije gutambuka icyo kizamini. Abazwi babashije kubona icyo cyangombwa kibemerera gushyikirana n’abazungu harimo nka Prosper Bwanakweli waje kuba mu ishyaka RADER, Alexis Karekezi wahoze mu nama nkuru y’igihugu kubw’umwami Mutara II Rudahigwa, Anastase Makuza wabaye Minisitiri muri Guverinoma ya Kayibanda Gregoire, na Lazaro Ndazaro na we wabaye muri RADER.

Umusaza Ntabomvura Venant yavuze ko umwami Rudahigwa amaze gukubitira umuzungu kuri Faucon, yatangiye no kujya ahakoreshereza inama z’abatware ndetse akanabakiriramo.

Nubwo Rudahigwa yabikoraga kugira ngo Abanyarwanda bahatinyuke, Ntabomvura avuga ko bakomeje kuhatinya. Ubwoba bwo kujya muri izo hoteli zitwaga ko zigenewe abazungu, Abanyarwanda batangiye kubushira gahoro gahoro nyuma ya 1962 u Rwanda rumaze kubona ubwigenge.

Inkuru bijyanye:Amateka ya Faucon, Hotel umwami Rudahigwa yakubitiyemo umuzungu urushyi

Umusaza Ntabomvura yavuze ko agasuzuguro ko kwangira Abanyarwanda kwinjira muri Faucon karakaje Umwami Rudahigwa, akahakubitira umuzungu
Imiterere ya hotel Faucon mu bihe bya vuba aha

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .