00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibitaramenyekanye ku itanga ry’Umwami Rudahigwa waguye mu maboko y’uwamuvuraga

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 25 July 2022 saa 02:21
Yasuwe :

Ku munsi nk’uyu tariki 25 Nyakanga 1959, inkuru y’incamugongo yasakaye mu Rwanda ko Umwami Mutara III Rudahigwa yatanze, agatangira i Bujumbura mu Burundi.

Rudahigwa yatanze atarwaye nkuko byashimangiwe n’umuryango we, nyamara yatanze amaze guterwa urushinge n’umuganga w’Umubiligi, Dr Julien Vinck wakoraga mu bitaro i Bujumbura.

Umwami yari yahagurutse mu Rwanda Kuwa Gatanu tariki 24 Nyakanga 1959, yerekeza i Bujumbura aho yari gufatira indege imujyana New York gusaba ubwigenge bw’u Rwanda muri Loni.

Yagiye amaze igihe atajya imbizi n’abakoloni b’Ababiligi nyuma y’inkundura yari yaratangije yo gusaba ubwigenge bwihuse, bwagombaga gusiga igihugu mu maboko y’Abanyarwanda, Ababiligi bagataha.

Amakuru yatanzwe n’abari bahagarariye u Bubiligi mu karere nyuma y’itanga rya Rudahigwa, avuga ko Umwami yageze i Bujumbura akumva umutwe uri kumurya. Ngo yagiye kureba muganga mu bitaro, akimara guhura na muganga amutera urushinge.

Amaze guterwa urushinge na Dr Vinck, umutwe warushijeho kumurya yikubita hasi. Nyuma y’iminota mike byatangajwe ko yatanze azize kuvira imbere mu bwonko.

Abanyarwanda banze iyo nkuru, bashinja u Bubiligi kuba inyuma y’urupfu rwa Rudahigwa biba ngombwa ko basaba ko hakorwa isuzuma ry’umugogo ariko umuryango w’Umwami urabyanga.

Umugambi wo kumuhitana wari wanogejwe

Inzobere mu mateka, Isaïe Murashi avuga ko itanga rya Rudahigwa atari impanuka nk’uko Ababiligi babigaragaje, ko ahubwo ari umugambi wari umaze igihe utegurwa ngo bamwikize.

Murashi abishingira ku bushakashatsi ubwe yikoreye aherutse no gusohora mu gitabo La fabrication du Hutisme ou l’Idéologie du Génocide contre les Tutsi (Harmattan Sénégal).

Uyu mugabo wahoze ari umudepite mu Nteko Ishinga Amategeko y’u Rwanda, avuga ko Dr Vinck wateye urushinge Umwami Rudahigwa yari yateguwe na Jean Paul Harroy wari Visi-Guverineri wa Ruanda-Urundi ndetse na Musenyeri André Perraudin.

Ubushakashatsi bwa Murashi yabutangiye mu myaka ya 1980 ubwo yari impunzi i Bukavu, akaza gusoma igitabo Musenyeri Alexis Kagame yise Un abrégé de l’ethno-histoire du Rwanda (Volume 2).

Muri icyo gitabo, Kagame avuga ko itanga rya Rudahigwa Abanyarwanda babaga i Bujumbura baribwiwe n’umuganga w’umunye-Congo wakoraga mu bitaro umwami yatangiyemo.

Umwami Rudahigwa yatanze ari mu nzira agiye gusaba ubwigenge bw'u Rwanda muri Loni

Nubwo Alexis Kagame atavuga izina ry’uwo muganga, Murashi yaje kumenya ubwo yari mu buhungiro i Bukavu kuko yabashije guhura na we, akaba yaritwaga Mulamba Bernard.

Nyuma yo kuva i Bujumbura aho yari umuforomo mu bitaro Rudahigwa yatangiyemo, Mulamba Bernard yakoze nk’ukuriye maneko muri Bukavu ari naho yahuriye na Murashi.

Murashi yabwiye IGIHE ko Mulamba iyo yavugaga ku itanga rya Rudahigwa, yazimizaga cyane yirinda ko Ababiligi babimenya bakamuhitana.

Ati “Yarabitubwiraga ariko akatubwira adushisha. Icyatumye muhinyura ni uko namubazaga niba koko yari yungirije Dr Vinck, nkamubaza ubwoko bw’uburozi bateye Rudahigwa akambwira ngo ‘c’est terrible’. Byatumye mureka mbona ko atari ukuri njye gushaka amakuru y’impamo.”

Murashi yaje kumenya Umunyarwanda wakoze mu bitaro Rudahigwa yitangiyemo, agakorana na Mulamba. Dr Ntabashwa George yakoze muri ibyo bitaro mu myaka ya 1960 nyuma aba umuyobozi w’ishuri ry’abaforomo i Gitega.

Dr Ntabashwa yabwiye Murashi (nk’uko biri mu gitabo cye) ko Mulamba yakoraga nk’umuforomo mu bitaro i Bujumbura ubwo Rudahigwa yatangaga.

Ati “Ngo yakoraga muri serivisi yo kubaga abantu, yari umuforomo wungirije abaganga babaga noneho muri izo nzu babagiramo, niho honyine hari telefone, abaganga bose iyo bashakaga kujya guterelefona bajyaga aho ngaho.”

“Mulamba niwe wari ku izamu tariki 25 Nyakanga 1959. Abazungu bari bapanze kwica Umwami nta bakozi bahari, ariko Mulamba yari ku izamu muganga wamwishe atabizi. Amaze kumwica ajya gutelefone Guverineri Harroy ko amaze gukora akazi bamuhaye ati “Mission a été accomplie , Mwami du Rwanda vient d’expirer’.”

Mu gihe Vinck yari amaze kumenyesha abamutumye ko akazi yagasoje, Mulamba yahise yegura igare rye, ajya kubwira Abanyarwanda bari batuye mu Ngagara i Burundi, ko Umwami wabo Ababiligi bamaze kumuhitana.

Murashi avuga ko u Bubiligi bufite uruhare rutaziguye mu rupfu rw'Umwami Rudahigwa ashingiye ku bushakashatsi yakoze

Murashi avuga ko mu kwirinda ko yazamena ibanga, Dr Vinck yahise yoherezwa gukora muri Amerika y’Amajyepfo ari naho yaguye. Kuko batari bazi neza ko Mulamba azi amakuru y’impamo ntabwo bigeze bamukurikirana ari nacyo cyatumaga abivuga aziga kuko ngo bashoboraga kumuhitana iyo bamenya ko azi amakuru.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa na we yigeze kubikomozaho mu 2015 ataratanga, avuga ko mukuru we atazize uburwayi nkuko bivugwa.

Ati “I Bujumbura, habayeho kumuhindura muganga wari usanzwe amuvura, amutera urushinge rwatumye yikubita hasi agisohoka mu muryango wo kwa muganga. Bamwe bavuga ikibazo, abandi ngo ni umutima, bagerageje kutwumvisha ko byabaye impanuka ariko tuzi ko mukuru wanjye nta n’igicurane yari arwaye, ikindi nta suzumamurambo ryabaye.”

U Bubiligi buzasaba imbabazi?

Hashize iminsi u Bubiligi busabye imbabazi Congo ku ruhare rwabwo mu rupfu rwa Patrice Emery Lumumba wagize uruhare mu bwigenge bw’icyo gihugu.

Impamvu basabye imbabazi bakanagarura iryinyo rye, byaturutse ku makuru yagiye atangwa agaragaza uruhare rw’icyo gihugu.

Mupenzi George, Umushakashatsi ku mateka n’Umuco nyarwanda yabwiye IGIHE ko bigoye ngo u Bubiligi busabe imbabazi ku itanga rya Rudahigwa kuko hakiri amakuru menshi yo gushidikanya.

Ati “Kwa Lumumba hari ibimenyetso simusiga ariko kwa Rudahigwa hari ugukekeranya n’amakuru anyuranye. Bivugwa ko umuryango we wanze ko bakora autopsie. Hari n’abavuga ko yagiye ari nk’umutabazi, azi ko atazagaruka.”

Icyakora, Mupenzi ashimangira ko ukurikije uburyo Rudahigwa yatanzemo mu mayobera, amatwara ye yo gusaba ubwigenge bw’ako kanya n’ibindi bitashimishaga Ababiligi, bigoye gutandukanya urupfu rwe n’Ababiligi.

Urupfu rwa Rudahigwa kandi rujya gusa n’urwa Lumumba muri Congo ndetse na Prince Louis Rwagasore mu Burundi, bombi bishwe bigizwemo uruhare n’Ababiligi.

Ubusanzwe ukuri kw’aya makuru kwashimangirwa n’inyandiko zaheherakanyijwe n’abari bahagarariye u Bubiligi mu Rwanda no mu Burundi mu 1959 ariko izo nyandiko kimwe n’izindi nyinshi z’ubukoloni bw’u Bubiligi, ziracyari ibanga.

Tariki 20 Nyakanga Inteko Ishinga Amategeko y’u Bubiligi yemeje umushinga w’itegeko ugamije gushyiraho amabwiriza rusange y’uburyo bwo gushyira hanze inyandiko zikibitse zirimo izijyanye n’amabanga y’icyo gihugu mu gihe cy’ubukoloni.

Kugeza ubu inyandiko z’amateka z’u Bubiligi zigenda zishyirwa hanze bitewe n’impamvu, nta tegeko rusange ritegeka Leta gushyira hanze izo nyandiko.

Mu mwaka wa 2018 Depite Stefaan Van Hecke yazanye umushinga w’itegeko wasabaga ko inyandiko z’amateka zishyirwa ahabona ariko inzego z’ubutasi zirabyamagana zivuga ko byashyira igihugu mu mazi abira.

Mupenzi George yavuze ko nubwo ibimenyetso simusiga bihamya u Bubiligi urupfu rwa Rudahigwa bidahagije, bitavuze ko icyo gihugu cyera

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .