00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ihurizo ubwo Rucagu yagirwaga Perefe mu Nteko bakamwamagana

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 19 July 2022 saa 07:40
Yasuwe :

Uwari mu Rwanda tariki 19 Nyakanga 1994 ubwo Guverinoma y’Ubumwe yarahiraga nyuma y’amezi atatu y’icuraburindi yasize Abatutsi basaga miliyoni bishwe, byagorana kumwemeza ko u Rwanda abona uyu munsi rufite imizi kuri uwo munsi.

Ibihumbi by’Abanyarwanda bari bamaze imyaka isaga 30 mu mahanga, byabisikanye n’izindi miliyoni z’abahungaga bakurikiye Guverinoma yasize ikoze Jenoside.

Ni naryo hurizo Guverinoma nshya yahuye na ryo kuko imwe mu minsi mibi yagize iri mu 1997 kugeza mu 2000, yahanganaga n’ibitero by’Abacengezi mu Majyaruguru n’Uburengerazuba bw’igihugu, bagizwe n’abari bamaze iminsi bahungiye muri Zaïre.

Intambara y’Abacengezi yari yihariye kuko yarwanwaga n’abahoze mu gisirikare cyakoze Jenoside, bitwikiriye abaturage bo mu bice nka Ruhengeri bakomokagamo, bigatuma ingamba zo kubahashya zinanirana.

Mu gitabo A Thousand Hills Rwanda’s Rebirth and the Man Who Dreamed It cya Stephen Kinzer, avugamo ukuntu Rucagu Boniface wabaye Umudepite ku butegetsi bwa Juvenal Habyarimana, FPR Inkotanyi yaje gusanga imukeneye cyane ngo ayifashe kwigarurira abaturage bitandukanye n’Abacengezi.

Rucagu yabaye umuyobozi muri Repubulika ya mbere n’iya kabiri ku buryo muri Ruhengeri, yari umwe mu banyepolitiki bavugaga rikijyana.

Nyuma ya Jenoside yashinjwe kanshi uruhare muri Jenoside ndetse we ubwe avuga ko yafunzwe inshuro esheshatu ariko akajya arekurwa nyuma yo kubura ibimenyetso.

Mu 1997, Paul Kagame wari Visi Perezida na Minisitiri w’Umutekano, yegereye uwari Perezida, Pasteur Bizimungu amwumvisha ko bakeneye umuntu nka Rucagu kugira ngo intambara y’Abacengezi babashe kuyitsinda.

Impamvu ni uko nk’umuntu wayoboraga ingabo, yabonaga neza ko amayeri ya gisirikare adahagije ngo igihugu gitsinde intambara irwanirwa mu nzu, mu ntoki, mu mirima n’ahandi.

Byemeranyijweho Perezida agena Rucagu nka Perefe wa Ruhengeri ariko hasigara Inteko Ishinga Amategeko ngo ibyemeze.

Rucagu benshi mu badepite baramwanze, banga kumwemeza. Bavugaga ko kwaba ari uguhindanya isura y’abayobozi b’u Rwanda rushya, kwinjizamo umuntu ushinjwa ibyaha bikomeye nka Jenoside. Ni na ko byari bimeze no kuri benshi mu bayoboke ba FPR Inkotanyi, bumvaga ari nk’ubugambanyi ku ndangagaciro z’ishyaka.

Kagame yakomeje gutsimbarara kuri Rucagu, avuga ko ibyahise atari byo bikwiriye kugena ahazaza h’igihugu.

Ati “Bamwe byarababaje ariko njye nabonaga ko ari bwo buryo bwiza bwo guhindura ibintu kandi byatanze umusaruro. Rimwe na rimwe ni ngombwa gukorana n’abantu biteguye guhinduka utitaye ku hantu bakomoka. Iyo ubigenje utyo, uhindura n’abantu batari bagahindutse.”

“Iyo nza gukora uko babishakaga, icyari kuvamo kwari ukubura abantu benshi. Niba rero ibyo nshobora kubihagarika, n’iyo byaba ari ugukoresha uwo bitaga umunyacyaha bigahagarika imvururu, njye numvaga ari icyo kizima.”

Mu 2019, Rucagu yabwiye IGIHE ko atari yiteze kugirwa Perefe muri Leta y’Ubumwe, dore ngo n’amakuru yayamenyeye mu Gakinjiro, aho yacuruzaga ingunguru.

Rucagu avuga ko atari yiteze kuba Perefe muri leta y'Ubumwe

Perezida Kagame yigeze kuvuga ko icyari gikenewe cya mbere mu Ruhengeri n’utundi duce twari turimo Abacengezi, kwari ukugarura umutekano, izindi gahunda zigakomeza.

Yavuze ko kubivangamo amarangamutima, ntacyo byashoboraga gufasha igihugu nk’u Rwanda cyari cyarasenyutse mu nzego zose.

Ati “Rucagu yavukiye hariya hantu, yari afite imbaraga hariya hantu kubwa Habyarimana nubwo yari anahafite abanzi. Ntitaye ku byo bamushinjaga, nifuzaga kubakira ku mbaraga yari ahafite hanyuma akazifashisha yigisha abaturage. Byagenze neza cyane, ntabwo mbyicuza.”

Ubwo buryo kandi Leta y’ubumwe ni nabwo yifashishije yinjiza mu gisirikare abahoze mu ngabo zo kwa Habyarimana (FAR) ku buryo byagejeje mu mwaka wa 2000 Abacengezi baratangiye gucika intege cyane.

Sheikh Abdul Karim Harerimana wigeze kuba Minisitiri w’Umutekano nyuma ya Jenoside, yigeze kubwira IGIHE ko uburyo bwo kugarura umutekano hifashishijwe abaturage ubwabo, byatanze umusaruro ufatika.

Ati “Abaturage bagakanguriwe kwigarurira umutekano ubwabo no kuwirindira bakitandukanya n’abacengezi maze bagafatanya n’ingabo z’igihugu n’izindi nzego z’umutekano kugira ngo umutekano ugaruke ku misozi yabo kandi abaturage babikoze neza cyane.

Rucagu yayoboye Perefegitura ya Ruhengeri u Rwanda rugifite intara 11, aza no guhabwa kuyobora Intara y’Amajyaruguru mu mavugurura yo mu 2006 ubwo u Rwanda rwagabanywagamo intara enye.

Ni umwe mu bahayoboye bagifite izina rikomeye muri ako gace bitewe n’ubukangurambaga yakoze mu kumvisha abahatuye ububi bw’ingengabitekerezo ya Jenoside, irondamoko n’ibindi.

Ibyapa yasize yandikishije mu ntara y’Amajyaruguru n’imvugo “Mugire Amahoro, Ubworoherane, Ubumwe n’Ubwiyunge”, ziracyagaragara ku mihanda yo muri ako gace.

Rucagu yigeze kuvuga ko imyumvire n’imikorere bya Leta y’Ubumwe biri mu byamuhaye imbaraga zo kumvisha abaturage impamvu yo kuyoboka, aho guhangana.

Ati “Nagiye mfite amabwiriza ya leta y’ubumwe yanyohereje, yansabaga kwegera abaturage, tugashobora guhindura imyumvire y’abaturage ikaba myiza bakamenya ko ubuyobozi bubi bwavuyeho, bwasimbuwe n’ubundi […].Birambabaza iyo bavuga ko ziriya ndangagaciro zanditse mu Majyaruguru ari iza Rucagu. Rucagu ntabwo nagiye kuyobora Intara y’Amajyaruguru ngo nyiyoboreshe ibitekerezo byanjye. Ziriya nyandiko zibayo nazikuye muri Bibiliya nari narahawe, iyo Bibiliya yari Itegeko Nshinga.”

Rucagu yavukiye mu yahoze ari Chefferie ya Kibare (Burera y’ubu), ku wa 1 Ukuboza 1946. Yabaye umwarimu aza kugirwa umuyobozi w’amashuri nyuma aba umukozi wa perefegitura ya Kibungo.

Mbere gato y’ihirikwa ry’ubutegetsi bwa Kayibanda yabaye Sous-Perefe muri Byumba, Ruhengeri, akomeza gukorana n’ubutegetsi bwa Habyarimana kugeza burundutse.

Kuri ubu ari mu kuruhuko cy’izabukuru akaba n’umwe mu bagize urwego Ngishwanama rw’Inararibonye.

Guverinoma y'Ubumwe yahisemo Rucagu nyuma yo kubona ko bigoye kwigarurira abaturage bo muri Ruhengeri bari bagitsimbaraye ku irondamoko

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .