00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kunywesha mu Rwanda rwo hambere byari bivuze iki? Abagabekazi bakorewe uwo muhango

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 27 July 2022 saa 04:48
Yasuwe :

Mu mateka y’u Rwanda habagaho umuhango bitaga: “Kunywesha”, ni uburyo bwakorwaga mu miyoborere ya cyami mu bihe byo hambere, bakoraga nko kuroga umwami cyangwa se umugabekazi ngo abise umuzungura w’uwatanze ajye ku ngoma.

Uburyo bwo kunywesha bwakorwaga hifashishjwe amata y’inka ukaba ari umuhango wabaga mu bwiru bwo hambere wabaga uteganyirijwe gukorerwa Abami cyangwa se Abagabekazi kandi ugakorwa mu ibanga rikomeye.

Mu miterere y’imiyoborere y’ingoma ya cyami mu Rwanda nk’uko yagenwe na Gihanga wahanze u Rwanda, yagenaga ko umwami yimana ingoma na nyina. Umwe akaba umwami undi akaba umugabekazi bagafatanya gutwara igihugu mu bitekerezo bisangiwe, umugabekazi agasangiza umwami ari we muhungu we inararibonye yakuye ku ngoma ya se ari na we wari umugabo we.

Ikindi byafashaga mu miyoborere y’u Rwanda, ni uko iyo umwami yimaga akiri muto (kuko hari abimye bakiri impinja, abandi bagatanga basize uzabazungura mu nda), yategekerwaga na nyina kugeza igihe akuriye bakamushyikiriza ibirango by’igihugu ubundi akagitwara.

Ubwiru bw’iyimikabami bwagenaga ko uwategekewe na nyina agomba gushyikirizwa ingoma atarengeje imyaka 20. Aha bikaba byarazibaga icyuho cy’imiyoborere mu Rwanda, nta rwitwazo ko uwimye ingoma atarakura.

Ihurizo ryavukaga rero, ni nk’iyo umwami yatangaga nyina akiriho, kandi ubwiru bwaragenaga ko umwami yimana na nyima kandi nta bagabekazi babiri ku ngoma imwe. Umwami yarekuraga ingoma ari uko atanze, bishaka kuvuga ko na nyina nk’umugabekazi na we umujyo wari uwo.

Niba rero nta bagabekazi babiri ku ngoma, hagombaga gushaka uburyo nkemurampaka bwakoreshwa kugira ngo umugabekazi ufite umwami watanze abise umuhungu we yimane na nyina. Ubwo buryo ni bwo bwiswe mu mateka y’u Rwanda” Kunywesha”, aho bamurogeraga mu mata rwihishwa na we atabizi nuko agatanga. Ni na bwo bukunze kwitwa” Inzira y’ikirogoto” mu nzira z’ubwiru bw’i Rwanda.

Umuhango wo kunywesha, wamenywaga n’abiru gusa, ari umwami n’umugabekazi nta wamenyaga ko uwo muhango ubaho, ari yo mpamvu umwami yatangaga umubagekazi akumva ko we azakomeza akabaho gutyo gusa akazisazira urw’ikirago ariko uko iminsi yigiragayo nyuma y’urupfu rw’umwami, ni ko abiru bogoga runono umugabekazi bakamunywesha. Umugabekazi yanyweshwaga nyuma yo kwerera umwami watanze.

Ariko uko ingoma ya cyami yarushagaho kurama mu Rwanda, ni ko uwo muhango kimwe n’indi mihango y’ubwiru yagiye imenyekana muri rubanda n’abatayigenewe bakayimenya. Ariyo mpamvu hari abagabekazi banyweshejwe ku mbaraga, kuko bari barasobanukiwe n’ibyo kunyweshwa bakagenda babihunga, hagashira igihe kinini batarabikorerwa.

Muri aya mateka, tukaba tugiye kubatekerereza bamwe mu bagabekazi banyweshejwe nyuma y’itanga ry’abahungu babo bari babereye abagabekazi ariko turaza no kubacukumburira tuzabageze no ku mateka y’abarusimbutse, bakisazira batanyweshejwe.

Impamvu twibanze ku bagabekazi, ni uko aribo bakunze kurama, abami bagatanga mbere yabo, bagasiga ba nyina bari bafatanyije ubutware bakiriho. Mu bagabekazi 27 batwaye u Rwanda, abanyweshejwe bizwi ni batatu.

Umugabekazi Nyiraruganzu I Nyakanga

Umugabekazi Nyiraruganzu I Nyakanga, ni nyina wa Ruganzu Bwimba, akaba yaratwaranye ingoma n’umuhungu we Bwimba ahasaga mu wa 1312 kugeza mu wa 1345. Ni mwene Nyebunga, akaba afite inkomoko mu muryango mugari w’Abasinga, yanyweshejwe ahasaga mu wa 1345.

Inkuru mbi y’inyweshwa rye, yasesekaye mu Rwanda, ubwo umuhungu we Ruganzu Bwimba yateraga i Gisaka, akagwa i Nkungu na Munyaga ( ubu ni mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana) mu ntango y’urugamba rwo kwagura u Rwanda. Kuko umuhungu we Bwimba bwa Samukondo yari abereye umugabekazi yari atanze, byari ihame ko abisa umwuzukuru we Rugwe akimana ingoma na nyina Nyakiyaga cya Ndiga nta nkomyi.

Ubwo ni bwo Abiru bari barangajwe imbere na Cyenge cya Nyacyesa wari umwiru mukuru, bamunywesheje rwihishwa, impuruza ivugira ku karubanda ko Nyakanga yatanze.

Umugabekazi Nyiramibambwe III Nyiratamba

Umugabekazi Nyiramibambwe III Nyiratamba, ni nyina wa Mibambwe III Sentabyo, akaba yaratwaranye ingoma n’umuhungu we Sentabyo ahasaga mu wa 1741 kugeza mu wa 1746. Ni mwene Sesonga, akaba umugabekazi ukomoka mu muryango mugari w’Abega, akaba yaranyweshejwe ahasaga mu wa 1746.

Nyiramibambwe III Nyiratamba, ni umwe mu bagabekazi bamaze igihe gito ku ngoma kuko yayimazeho imyaka itanu, nyuma ya Nyirakigeli Mukashema wayimazeho imyaka iyingayinga ibiri.

Impamvu y’ikubagahu yabaye inkuruzi y’inyweshwa rye, yaturutse ku rupfu rutunguranye rw’umuhungu we Sentabyo bya Ndabarasa, watanze azize ubushita bamwanduje buvuye mu Gisaka, ku kagambane ka mukuru we Gatarabuhura washakaga kumwambura ingoma.

Kuko umuhungu we Sentabyo bya Ndabarasa yari abereye umugabekazi yari atanze, byari ihame ko abisa umwuzukuru we Gahindiro wari ukiri uruhinja yimana ingoma na nyina Nyiratunga rya Rutabana, nta nkomyi. Ubwo ni bwo Abiru, bamunywesheje rwihishwa, impuruza ivugira ku karubanda ko Nyiratamba yatanze, akurikiye umuhungu we Sentabyo.

Umugabekazi Nyiramavugo III Nyiramongi

Umugabekazi Nyiramavugo III Nyiramongi, ni nyina wa Mutara III Rwogera, akaba yaratwaranye ingoma n’umuhungu we Rwogera ahasaga mu wa 1802 kugeza mu wa 1853. Ni mwene Gaga, akaba umugabekazi ukomoka mu muryango mugari w’Abega, akaba yaranyweshejwe ahasaga mu wa 1853.

Nyiramavugo III Nyiramongo, ni umwe mu bagabekazi bamaze igihe kirekire ku ngoma kuko yayimazeho imyaka 51, nyuma ya nyirabukwe Nyirayuhi Nyiratunga wayimazeho imyaka igera kuri 56. Nyiramongi yari umugabekazi w’umunyagitugu wavugaga ibikombe bigakangarana, imisozi ikirangira! Ku buryo n’umuhungu we Rwogera wari umwami atapfaga kugoberaho.

Impamvu y’ikubagahu yabaye inkuruzi y’inyweshwa rye, yaturutse ku rupfu rutunguranye rw’umuhungu we Rwogera rwa Gahindiro, watanze yishwe n’indwara y’igituntu yabicaga bigacika muri ibyo bihe.

Nyiramongi ni we mugabekazi umwe rukumbi watanze bigoranye, kuko yabayeho mu bihe amabanga y’ubwiru yari amaze kumenyekana hamwe na hamwe, abari mu nda y’ingoma bamaze kumenya iby’ubwiru bw’inzira y’ikirogoto ari yo yarimo amabango avuga ibyo kunyweshwa kw’abami n’abagabekazi.

Amateka adutekerereza ko yari yaranze kunyweshwa ngo adatanga adahoreye Inyarubuga ( cyari ikivugo cya Rwogera) yavugaga ko yarozwe n’Abagereka (Abega bakomoka kwa Rugereka rwa Byavu), aho yavugaga ko Rwogera atanze arozwe n’Abagereka.

Kuko yari umugore w’umunyambaraga kandi utinyitse, nyuma y’urupfu rw’umuhungu we, nta n’umwe wigeze amutunga ijisho riganisha ku kumunywesha! Yiyimye Abiru ngo bamunyweshe abise abandi, barumirwa pe! Bakoresheje amaco menshi n’ubucakura amagana bwo kumunywesha ariko baramubura neza, neza!.

Inyweshwa rye ryagizwemo uruhare na musaza we bakundanaga cyane Rwakagara rwa Gaga, wamufashe mpiri n’imbaraga nyinshi, baramunywesha aratanga. Nuko abisa umwuzukuru we Rwabugili yimana na nyina Murorunkwere wa Mitali ya Nzirumbanje.

Iyo ikaba ari na yo yabaye imvano y’umubano w’akadasohoka Rwabugili yagiranye na Rwakagara, kuko yamufashije gukemura ibibazo bya Politiki byari mu ntango y’ingoma ye yari afitanye na nyirakuru Nyiramongi wari waranze kunyweshwa no arekure ingoma. Ni na cyo kiraro Kanjogera yambukiyeho agana mu bagore ba Rwabugiri byanamuviriyemo kurema ubuhangange butagizwe n’abandi bagabekazi bamubanjirije bwo kuba umugabekazi w’abami babiri, Rutalindwa na Musinga.

Ng’ayo ng’uko! Ng’iyo imvano n’imishyirirwe mu bikorwa y’umuhango wo kunyweshwa wabagaho mu Rwanda rwo hambere, wakorewe abagabekazi mu mateka yabo.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .