00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka y’abami b’u Rwanda batanze badashatse

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 5 August 2022 saa 09:45
Yasuwe :

U Rwanda rwagize abami 28 mu mateka ya rwo, abami 26 muri bo nibo amateka atugaragariza ko bashatse abagore bazwi nk’uko umuhango w’ubukwe ubigena mu mateka y’u Rwanda. Abandi babiri ntaho atubwira ko bashatse abagore.

Muri iyi nkuru tugiye kugaruka kuri abo batigeze bashaka abagore kugeza igihe cyabo cyo gutanga.

Mibambwe III Sentabyo

Mibambwe III Mutabazi II Sentabyo, ni mwene Ndabarasa wa Rujugira na Nyiratamba wa Sesonga, umugabekazi ukomoka mu muryango mugari w’Abega. Yimye ahasaga mu wa 1741 kugeza mu wa 1746, irindi zina yitwaga ni « Muhwerazikamwa ». Yimye ingoma azunguye se Kigeli III Ndabarasa.

Muhwerazikamwa ni izina yahawe na Sekuru Rujugira kuko yari ananutse cyane, kandi ntacyo kwa Ndabarasa bari bakennye, inka zihumuza ijoro n’umunsi. Ni umwami wa 21 mu bami 28 batwaye u Rwanda.

Mibambwe Sentabyo yima Ingoma, u Rwanda rwari rusigaranye ibihugu bibiri bikomeye byari biruhangayikishije ngo rushyitse umutima mu nda ko intego yarwo iri hafi kugerwaho. Ibyo bihugu ni u Bugesera bw’Abahondogo n’i Gisaka cy’ Abazirankende.

Akimara kwima ingoma yihatiye gutera igihugu cy’u Bugesera ngo na we ashyire itafari rye ku mushinga wo kubaka u Rwanda, aca agahigo ko kwigarurira kimwe mu bihugu bikomeye byazengereje Sekuru Rujugira.

Amateka yemeza ko yimye ari umusore w’igihame utarakomera kandi utarashaka. Amateka kandi nta mugore uzwi atugaragariza ko Sentabyo yashatse nubwo bivugwa ko hari umuhimakazi wo mu Ndorwa babyaranye umwana w’umuhungu witwaga Nkezabo, aho yari yaragiye gutwarira se Ndabarasa nyuma y’uko u Rwanda rutsinze Ndorwa.

Bivugwa ko hari igihe yibetaga akajya kwa Nyiratunga wari umugore wa se wabo Gihana Nyamihana watabaye bucengeri ubwo u Rwanda rwaterwaga n’ibihugu bine birimo u Burundi, u Bugesera, i Gisaka na Ndorwa. Sentabyo yari akunze kujya guhiga mu Mayaga akarara kuri mugore Nyiratunga wari umupfakazi wa Gihana Nyamihana.

Nyiratunga uyu yari yarabyaranye na Sentabyo umwana witwa Gahindiro, ndetse n’umwami Sentabyo ubwe ngo yemeraga ko ari uwe dore ko ngo ubwo Nyiratunga yamubyaraga Sentabyo yanamwoherereje impano zitandukanye zo kumuhemba.

Rusuka rwa Temahagali wo mu muryango mugari w’Abacyaba, niwe wari umurezi w’uruhinja Gahindiro rwagombaga kuzungura ingoma ya se Sentabyo.

Mibambwe Sentabyo, ni we mwami wa kabiri watanze ingoma amaze igihe gito ku ngoma. Dore ko yayimazeho imyaka itanu gusa (1741-1746) akaba yarazize amahari y’abashakaga kumwambura ingoma bari barangajwe imbere na Gatarabuhura bwa Sentabyo.

Nyuma y’uko atanga ingoma, Sentabyo yazunguwe n’umwe muri abo bahungu be yabyaye hanze ariwe Gahindiro wimye ingoma akiri uruhinja rw’imyaka ibiri. Nkezabo we amateka atugaragariza ko yapfanye na se Sentabyo, bose bishwe n’ubushita, bandujwe buvuye mu Gisaka.

Nubwo Sentabyo bigaragara ko yabyaye abana babiri ku bagore batandukanye, ariko nta mugore n’umwe uzwi mu mateka yigeze ashaka mu buryo buzwi.

Kigeli V Ndahindurwa

Kigeli V Ndahindurwa, wari warabatijwe Jean Baptiste, ni mwene Musinga wa Rwabugili na Mukashema rya Gakuba, umugabekazi ukomoka mu muryango mugari w’Abega. Yatwaye u Rwanda kuva ku wa 28 Nyakanga 1959 kugeza ku wa 28 Mutarama 1961.

Ni umwami wa 28 mu bategetse u Rwanda ari na we wa nyuma wabaye iherezo ry’ingoma ya cyami mu Rwanda. Yavutse mu 1935 mu buhungiro i Kamembe aho se Yuhi Musinga yari yaraciriwe, nyuma yo kutumvikana n’abapadiri.

Aho Musinga yimuriwe ubuhungiro i Moba muri Congo, yajyanye na bamwe mu bagore be hamwe n’abana be barimo Ndahindurwa, bishatse kuvuga ko Ndahindurwa yabyirukiye muri Congo ari na ho yize amashuri ye yaba abanza n’ayisumbuye.

Yaje mu Rwanda azunguye mukuru we Mutara Rudahigwa na we watanze amarabira aguye i Bujumbura mu Burundi.

Kigeli Ndahindurwa, ni we mwami umwe rukumbi mu mateka y’u Rwanda, wamaze igihe gito ku ngoma kuko yayimazeho umwaka umwe n’amezi atandatu.

Iyo ngoma ya Kigeli V Ndahindurwa ntiyatinze na busa, kuko ku wa 25 Nyakanga 1960 yagiye i Léopoldville mu minsi mikuru y’ubwigenge bwa Congo, kuva ubwo ntiyongeye gutwara u Rwanda, kuko ni bwo ubutegetsi bwe bwahiritswe n’Abaperimehutu bashakaga kwigobotora ingoma ya cyami bakimika Repubulika.

Yavuye ku ngoma burundu ku wa 28 Mutarama 1961, ubwo bemezaga ubutegetsi bwa Repubulika.

Mu gihe ingoma ye yamaze nta mugore uzwi amateka agaragaza ko yigeze ashaka. Nyuma y’uko Ababiligi bimakaza Repubulika, Ndahindurwa yahungiye mu bihugu bitandukanye, birimo Tanzania, Uganda na Kenya. Mu 1992 ni bwo yaje guhungira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho yaguye muri Leta ya Virginia azize uburwayi, ku wa 16 Ukwakira 2016.

Ku wa 15 Mutarama 2017, yatabarijwe mu Musezero wa Mwima na Mushirarungu mu Karere ka Nyanza, akaba yaratanze afite imyaka 80.

Nubwo nta mugore uzwi Ndahindurwa yashatse ariko abantu bakunze guhwihwisa ko hari umukobwa yabyaye ubwo yari mu buhungiro muri Kenya cyangwa muri Uganda, dore ko ari ho yabaye igihe kirekire.

Umwami Kigeli V Ndahindurwa yatanze adashatse umugore akaba abisangiye na Mibambwe III Sentabyo

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .