00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ni ubutekamitwe cyangwa ubufindo: Ubuvubyi bwakorwaga gute?

Yanditswe na Nsanzabera Jean de Dieu
Kuya 20 July 2022 saa 11:02
Yasuwe :

Mu Rwanda rwo hambere, Abavubyi bari bafite umumaro uhanitse mu mibereho myiza y’abaturage cyane cyane mu buhinzi. Umwuga wabo gakondo wari uwo kuvuba imvura ikagwa iyo yabaga yahagamye no kuyohera ikagenda iyo yabaga yaciye ibintu.

Iyo habaga hateye amapfa cyangwa se umwuzure, icyo gihe ni bwo Abavubyi nk’inzobere mu kumanura imvura yahagamye, bahagurukaga bagakora imihango yo kuyimanura bityo amapfa akagena nka nyomberi! Imvura ikongera ikagwa, abahinzi bakeza bagahunika ibigega byinshi.

Iyo yabaga yaciye ibintu hakaba umwuzure, na bwo bakoraga imihango yo kuyohera iyo yabaga yaciye bibintu nk’ibyo bituma habaho umwuzure.

Mu mateka y’u Rwanda, haba vuba aha cyangwa se mu bihe byahise, hari abakomeje kubihinyura ko Abavubyi batabagaho koko, abandi bakabipfobya bavuga ko ari ubutekamitwe no kubeshya, ko nta we ufite ubushobozi bwo kumanura imvura yahagamye, kereka Imana yonyine.

Ubuvubyi ni umwuga wagaragazaga ihangabuhanga ry’Abanyarwanda, kandi ugahererekanywa mu muryango, bene wo bakagira icyubahiro gihanitse mu gihugu.

Umwuga w’ubuvubyi, wahanganywe n’u Rwanda, uhangwa n’ababanje gutura kuri ubu butaka bw’u Rwanda bwa mbere biganjemo Abasinga b’Abarenge bafite inkomoko kwa Jeni rya Rurenge.

Ubwo buhanga bwo kuvuba bwari bwihariwe n’Abami bo mu Burengerezuba bw’igihugu bw’u Rwanda, cyane cyane Abami bo mu ngoma yo mu Bukunzi (Nyamasheke), u Busozo (Rusizi) n’u Bunyambiriri (Nyamagabe). Ni ho bakurijeho kubita Abami b’imvura, kuko ari bo bari bafite ubuhanga muri uwo murimo.

Abami b’icyo gihugu bari abavubyi bakavubira imvura ibihugu bya bo n’ u Rwanda. Abavubyi ba nyuma bazwi mu mateka y’u Rwanda, ni umwami w’u Bukunzi Ndagano Ruhagata n’umuhungu we wamuzunguye ku ngoma Ngoga Bihigimondo wabaye Umwami wa nyuma wa Bukunzi Abadage bamushyize muri gereza kuva mu wa1923 kugeza mu wa1925, aba ari naho agwa.

Abavubyi babaga ari abantu babashaga kugwisha imvura iyo yabaga yahagamye, no kuyica iyo yabaga yaciye ibintu, kandi bikaba akazi kabo gahererekanwa nk’umurage w’umuryango,Ubuvubyi bwakorwaga mu buryo bubiri.

Ubwa mbere, umuvubyi yavubaga imvura ahuhera mu museke ukavuga nk’inkokera, ngo ubwo arahamagara imvura cyangwa ngo arayica. Abavubyi bo hambere bakoreshaga ubwo buryo, cyane cyane abami bo mu bihugu byagengwaga n’Abarenge, bari inzobere muri uwo mwuga kuva mu ntango y’umwaka wa 700 mu kibariro cy’ibihe byacu.

Abandi babaye inzobere muri uwo mwuga bo mu bihe u Rwanda rwari rutangiye kwaguka, ni Abiru b’abavubyi b’ i Busigi kwa Nyamikenke bamururaga inkuba. Izina ryabo bwite babitaga “ Abahinda” bahinda inkuba.

Ubundi buryo bwa kabiri bwo kuvuba imvura, bwadutse ahasaga mu wa 1708, bwadukanywe n’umwami w’u Rwanda Kigeli II Ndabarasa. Aho yadukanye uburyo bwo kuvuba imvura akoresheje Intango iyi y’ikibindi muzi mwese.

Bafataga iyo Ntango bakundaga kwita “Intango y’ivubiro” bakayitaba mu mwobo babara bacukuye, ku buryo hasigara umunwa wayo wonyine. Ikagira umuvubyi uzobereye muri uwo mwuga ugomba kuyitaho wenyine, nta wundi ushobora kwegera aho iri.

Iyo ntango yahoraga ikorerwa isuku ku buryo nta taka cyangwa se undi mwanda wose wajyamo. Iyo habaga haretsemo urume, bamenyaga ko imvura iri hafi kugwa, kandi koko hagataho nk’ibyumweru nka bibiri, imvura ikagwa koko!

Iyo urwo rumwe rwatangiraga kugaragara, uwo muvubyi wabaga ushinzwe Intango z’ivubiro, yatangarizaga ibwami ibyo yabonye ku iteganyagihe yavumbuye. Guhera ubwo ibwami bagatangariza rubanda ko batunganya amasuka, bagatoranya n’imbuto, bakitegura guhinga kuko imvura iri hafi.

Mu bihe by’ihangwa ry’igihugu cy’i Gasabo ari na cyo cyabaye inkomoko y’u Rwanda, ahasaga mu wa 1120, Gihanga yashinze Itorero nk’ishuri nsakazabumenyi ry’u Rwanda rigomba kwigirwamo ubumenyi n’ubuhanga bw’ingeri nyinshi, bwagombaga kwihutisha iterambere ry’igihugu gishya yari amaze guhanga. Yita cyane ku buhanga n‘ubumenyi yari asanganye abami b’imvura bo mu bihugu byagengwaga n’Abasinga b’Abarenge.

Nuko arabunakira, ajyana abahanga muri bwo, bajya kubitoza abana b’i Gasabo. Uko ubwo bumenyi bwarushagaho gusakara bijyanye n’iyaguka ry’u Rwanda, byatumye mu Rwanda havuka Amavubiro menshi, agomba kuvubira u Rwanda imvura n’ibihugu biruzengurutse. Amavubiro yari agabanyije mu Rwanda harimo:

Ivubiro ry’i Rutunga na Gasabo ryavubiraga Amajyaruguru n’Iburasirazuba b’u Rwanda, Ivubiro ry’i Huro mu Bumbogo (Muhondo-Gakenke) ryavubiraga u Rwanda rwo hagati n’urw’Amayaruguru, Ivubiro ryo mu Bukunzi muri Nyamasheke ryavubiraga u Burengerazuba bw’Amajyepfo y’u Rwanda no mu Burasirazuba bw’igihugu cya Kongo n’ u Burundi.

Ivubiro ryo mu Bwishaza (Rutsiro) ryavubiraga u Rwanda rw’u Burengerazuba bw’Amajyaruguru no mu gihugu cya Congo, ivubiro ry’i Gahini na Rukara ryavubiraga Burasirazuba bw’Amajyepfo n’bw’Amajyagurugu y’u Rwanda no mu gihugu cya Tanzania na Uganda,

Ivubiro ryo mu Bunyambiriri ( Nyamagabe), ryavubiraga u Rwanda rw’Amajyepfo y’u Rwanda no mu gihugu cy’u Burundi.

Abavubyi bagiraga uruhare mu kumanura imvura mu gihe habaga hateye amapfa

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .