00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Uko ibijumba, amashaza n’imyumbati byageze mu Rwanda: Imirire itangaje mu Banyarwanda bo hambere

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 22 June 2021 saa 11:32
Yasuwe :

Abazi kwitegereza neza banaze akajisho ku mafoto agaragaza Umujyi wa Kigali mu myaka ya 1900, babonye ko hasaga n’ubutayu, ibyatsi ari nk’umukenke wo muri pariki y’Akagera. Nta giti kigaragara uretse ibyatsi bike cyane, washoboraga guhagarara i Nyamirambo ukareba i Kanombe.

Icyakora, rwari u Rwanda rufite ibyo kurya biturutse ku bihingwa bike byahabonekaga, ibyo bihamywa n’amafoto akiriho y’abantu b’icyo gihe ndetse n’ibikorwa bikomeye bakoraga birimo gusimbuka, kugenda n’amaguru ahantu harerehare, kurinda igihugu n’ibindi.

Nta za nyakubahwa n’uturima tw’igikoni ku Banyarwanda bari bariho icyo gihe, nta bwaki ku kigero nk’icyo tubona uyu munsi aho 33 % by’abana bari munsi y’imyaka itanu bagwingiye, mu gihe hari izindi nkuru zivuga ko amata muri Gicumbi asigaye amenwa kubera umukamo mwinshi, isoko rikaba rito.

Senateri Mupenzi George, umushakashatsi ku mateka n’umuco Nyarwanda yavuze ko hari byinshi Abanyarwanda b’ubu bakwiriye kwigira ku bo mu gihe cyashize, kugira ngo gahunda zo guhashya imirire mibi zitange umusaruro.

Mupenzi avuga ko bitumvikana uburyo Abanyarwanda bariho ubu bafite ibyo kurya by’ubwoko butandukanye n’umusaruro mwinshi ariko imirire mibi ikaba igisya itanzitse.

Mbere y’umwaduka w’abazungu, mu Rwanda habarizwaga ibihingwa bike cyane. Nk’ibijumba byadutse ku ngoma ya Kigeli IV Rwabugili nyuma y’igitero cy’i Gikore cyagabwe mu Bufumbira muri Uganda. Imigozi ya mbere y’ibijumba byera ku bwinshi niho byaturutse. Mbere mu Rwanda hahingwaga imigozi yera ikijumba kimwe.

Imyumbati yadutse nyuma y’intambara ya kabiri y’Isi yose. Umuceri, ibirayi, byaje mu myaka ya 1930. Amashaza yaje mu gitero cyagabwe i Butembo muri Congo kubwa Rwabugili.

Ibihingwa nk’ibishyimbo, amasaka, uburo, imboga nk’isogi ni byo byabonekaga ku bwinshi mu gihugu.

Senateri Mupenzi George yavuze ko nubwo ibihingwa byari bike, Abanyarwanda bari bazi uburyo babikoresha neza ku buryo bibagirira akamaro.

Ati “Nta bintu by’inyongera nk’imyunyu, nta masukari. Uzi ko ibi aribyo bitera indwara. Noneho n’iyo ubarebye ku mafoto usanga ari abantu bameze nk’abasiganwa ku maguru, bari ibihangange bafite nka metero ebyiri, noneho ukareba kuba barahoraga bagenda n’amaguru kuko nta modoka cyangwa amagare, no guhora bakora, bagakora imyitozo ngororamubiri ugasanga bibagira abantu bakomeye.”

Icyakora, avuga ko hari harimo no kunena ndetse n’ubujiji ku buryo Abanyarwanda baryaga muri icyo gihe kuko hari ibyo bari bafite ariko ntibikoreshwe. Ibyo ni nk’aho bororaga inkoko ariko batazirya kuko zafatwaga nk’izateguriwe kuragura, amagi na yo ntaribwe kugeza ubwo abazungu ubwo bageraga mu Rwanda, barayarwaniraga kugeza ubwo inda zabo ziswe ‘Igi rya gikoloni’.

Mupenzi George yavuze ko igihugu kitashingira ubukungu bwacyo ku bumenyi mu gihe cyaba gifite abana benshi bafite imirire mibi

Imbuto nk’imineke, avoka n’izindi byafatwaga nk’iby’abana, amazi n’ibindi bigafatwa nk’iby’amatungo.

Nubwo ibyo kurya byabaga atari byinshi, Mupenzi George yemeza ko indangagaciro yo gusangira yari ifatiye runini Abanyarwanda.

Ati “Ikintu cyo kurya bari bazi ko ari ngombwa ariko ntibabihe agaciro cyane, ariko kikazira kudasangira, ubusambo ni ingeso mbi, kuko imfura ngo ni iyo musangira ntigucure, wapfa ikakurerera, rero icyo kintu cyabaga kiri aho. Niba umutunzi afite inka yajya gukama ba bantu bose babuze amata bari aho akaba aribo babanza guha.”

Abize amateka bazi Bisangwa bya Rugombituri wari Umugaba Mukuru w’Ingabo za Kigeli Rwabugili zitwaga ’Ingangurarugo’, warerewe mu rugo rw’Umwami Mutara II Rwogera, nyamara yari yatoraguwe ku nzira. Kumwita iryo zina ni uko ibindi biribwa n’amata byari byaramunaniye akarya ari uko abonye ’Ituri’, imvange y’ibiryo binyuranye bicucumye.

Mupenzi avuga ko uwo muco wo gufasha abatishoboye no kugaburira abashonje wari warimakajwe mu Rwanda rwo hambere ari na byo byafashaga.

Ati “Wavuga ko ibyo kurwara bwaki kera byagiye biza ariko kera habagaho ikintu cy’ubufatanye ku buryo umwana yabaga ari uw’umuryango, ni ukuvuga ngo ufite ibibazo by’imirire umutunzi uri hafi aho akamurwanaho, ni ho wumvaga bwaki bayitaga irungu ariko umuntu wifite icyo gihe icyo kibazo cyabaga ari ikibazo cye.”

Yakomeje agira ati “Ubu urumva ngo umukamo wabaye mwinshi ku buryo amata bayabogora, ubundi cyaraziraga. Kuba abantu bamena amata [Kuyabikira] kandi hari abantu bayakeneye ni wa muco wa kinyamaswa waje."

Mupenzi avuga ko hakenewe ubukangurambaga bukomeye mu Banyarwanda kugira ngo banamenye ibyo bakeneye kurya, kuko n’abakuze cyangwa abifite bagaragaza ibibazo by’imirire mibi.

Urugero, mu mwaka wa 2019 Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), cyatangaje ko umubyibuho ukabije mu Banyarwanda muri rusange ugeze kuri 2.8% mu gihe muri Kigali gusa uwo mubyibuho uhagaze kuri 7.7%.

Senateri Mupenzi George avuga ko na byo ari ubumenyi buke rimwe na rimwe mu bitwa ko ari abanyabwenge banafite ibyo kurya.

Ati “Umubiri ni imashini ikomeye cyane kuko yo iyo ikeneye igucira amarenga, iyo igucira amarenga ntabwo igusaba ngo uyipakiremo ibyo ubonye byose kuko itoranyamo ibyo ikeneye, ibyo idakeneye ikabijugunya. Iyo ibijugunye rero nibyo biba ibicece, ibinyenyanza, bikazana ka kada ka gikoroni kuko ntukibwire ko aba ari ubuzima bwiza.”

Nta ’vision’ nta mirire

Igipimo cyo kwihaza mu biribwa ku Rwanda mu 2019 cyari kigeze kuri 81.3 %. U Rwanda rufite intego y’uko bitarenze mu 2030 Abanyarwanda bose bazaba bihagije mu biribwa.

Senateri Mupenzi George yavuze ko u Rwanda nk’igihugu gishaka kuba gishingiye ku bumenyi mu 2050, ikibazo cy’imirire gikwiriye guhera mu mizi.

Ati “Iyo ugwingiye uba ugwingiye no mu mitekerereze, ni ukuvuga ngo ugize 30% by’abagwingiye igihugu ntaho cyaba kigana kuko na rwa Rwanda twifuza rwo mu 2050 ntabwo twazarugeraho. Uvuze ko ubukungu buzaba bushingiye ku bumenyi cyangwa ubwenge byaba bidahura.”

Kuba imiryango itishoboye ifashwa mu bijyanye n’imirire nko guhabwa ifu y’igikoma, amata n’ibindi bifasha abana kurya neza, Senateri Mupenzi asanga bikwiriye guherekzwa n’inyigisho zikomeye.

Ati “Ikibazo gikora ku muco iyo utagihereye mu mizi ntabwo gicika, ni ukuvuga nutangira kwiga no kwigisha biciye mu bukangurambaga nutabishyiramo imbaraga ngo babimenye bizakomeza kandi abantu bakomeze bagurishe [ibyo bahawe] bajye kwinywera akagwa.”

Inzobere mu buzima zigaragaza ko 60 % by’ubwonko bw’umwana bikura mu myaka itatu ye ya mbere. Umwana wagwingiye, ku manota yakabaye abona mu ishuri hagabanyukaho hagati ya 5 na 11.

Iyo ageze mu myaka y’ubukure, umusaruro atanga mu kazi uba udahagije ugereranyije n’igihe yari kuba ataragwingiye. Ku musaruro yakabaye atanga hagabanukaho 10 %.

Aba afite kandi ibyago byo kurwara indwara zituruka ku mubyibuho ukabije n’izindi zitandura.

Senateri Mupenzi George asanga umuco w'ubufatanye no gusangira ukwiriye kugaruka, abifite bagafasha abana bafite imirire mibi
Umwe mu mikino w'Abanyarwanda bo hambere, hari harimo gusimbuka urukiramende aho bashoboraga gusimbuka meterio ebyiri z'uburebure kubera imirire myiza n'imyitozo ngoorramubiri
Umuco wo guha abana amata wongeye kwimakazwa nubwo hari aborozi bagipfusha ubusa amata kandi hari abana bayakeneye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .