00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Amateka ya Jenoside mu rubyiruko, indege ya Habyarimana, uruzinduko rwa Macron: Ikiganiro n’umwanditsi Rurangwa

Yanditswe na Ferdinand Maniraguha
Kuya 23 June 2021 saa 07:25
Yasuwe :

Amateka y’u Rwanda ni nka ya nzira ya muntu Padiri Muzungu Bernardin yavuze yiruma umurizo; si inyanja nka bimwe bajya batwerera Bibiliya kuko afite aho atangirira n’uburyo akurikirana. Kuyasobanukirwa neza bisaba kuyasobanuza abayazi.

Bigera ku bakiri bato ho bikaba urujijo, ku buryo udafatiwe hafi ashobora kwisanga yiga amateka y’u Rwanda ‘version’ ya kabiri cyangwa iya gatatu bitewe n’inyungu z’uyamubwira.

Byakoze ku mutima umwanditsi Jean-Marie Vianney Rurangwa, nk’inzobere n’umushakashatsi mu mateka y’u Rwanda, yiyemeza gutanga umusanzu yandika igitabo “Le génocide perpétré contre les Tutsi du Rwanda expliqué à ses enfants” gisobanura mu buryo bworoshye uruhererekane rw’amateka y’u Rwanda, rwagejeje kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Uyu mwanditsi ubimazemo igihe uba Ottawa muri Canada, yabikoze nyuma y’icyifuzo yagejejweho n’urubyiruko muri Mata 2019 ubwo yari i Kigali mu nama mpuzamahanga yiga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, yakozwe hitegurwa kwibuka ku nshuro ya 25.

Icyo gihe urubyiruko rwamusabye kurwandikira igitabo gisobamura neza itegurwa n’ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside ahereye mu mizi.

Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, Rurangwa asobanura byimbitse icyo gitabo, akavuga ku bibazo bikunze kuba insobe mu gusobanura amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi nk’ihanurwa ry’Indege ya Juvenal Habyarimana abapfobya bashingiraho nk’imbarutso ya Jenoside, uruhare rw’u Bufaransa rwemewe ku ka burembe nyuma y’imyaka 27 n’ibindi.

Ni igitabo cyanditse mu Gifaransa n’Icyongereza, mu buryo bw’ikinamico aho umubyeyi Namahire Jean de Dieu aba asobanurira abana be Jenoside yakorewe Abatutsi, ashingiye ku bibazo bitandukanye bamubaza.

Rurangwa ati “Jenoside ntabwo ari ukuvuga ngo abantu bishe abandi gusa cyangwa abantu bafashe imipanga baratema, Jenoside ni ikintu gitegurwa, ni ikintu kiva ku ngengabitekerezo. Iyo ngengabitekerezo rero ifite aho iva. Njya mu mateka y’u Rwanda, nkahera mu bukoloni, nkavuga uko abazungu baje bakabona abanyarwanda bakavuga ngo aba bava hariya, abatutsi bavuye muri Abisiniya, Abahutu bavuye muri Tchad, abatwa bavuye mu ishyamba noneho batangira kuvuga ko ntaho duhuriye. Ibyo nibyo byagiye byubakirwaho ya ngengabitekerezo yatumye u Rwanda rugira ibyago.”

N’iyo biba ko Umututsi ari we warashe indege, ntabwo byari kuba impamvu ya Jenoside

Ahagana saa mbiri n’iminota mike z’ijoro ku wa 6 Mata 1994, ni bwo indege yari itwaye Perezida Juvenal Habyarimana na mugenzi we w’u Burundi Cyprien Ntaryamira, yarashwe igiye kugwa ku kibuga cy’indege i Kanombe cyari mu maboko y’ingabo za Loni.

Indege yarasiwe hejuru y’urugo rwe i Kanombe hafi y’ahari ikigo cya gisirikare cyabarizwagamo ingabo zari zishinzwe kumurinda.

Imyaka 27 ishize nta kuri kudashidikanywaho kurajya ahagaragara ku wahanuye iyo ndege, nubwo inzobere zitandukanye zirimo abacamanaza b’Abafaransa Marc Trévidic na Nathalie Poux, zagaragaje ko ishobora kuba yarahanuwe n’abahezanguni b’Abahutu batari bashyigikiye amasezerano ya Arusha.

Rurangwa yavuze ko indege ntaho ihuriye na Jenoside, uwaba yarayihanuye wese.

Ati “Si ubwa mbere mu Isi haba ibitero, reba ibitero by’abayisilamu bikorwa mu Bufaransa, mu Bwongereza […] ariko nta na rimwe Leta z’ibyo bihugu nigeze mbona zica abayisilamu ngo kubera ko undi muyisilamu yateze igisasu. N’iyo biza kuba Umututsi wayirashe [uretse ko nta n’uzi uwayirashe], ntabwo byari kuba impamvu ituma haba Jenoside yakorewe Abatutsi.”

Rurangwa yavuze ko guhanurwa kw'indege kudafite aho guhuriye na Jenoside kuko abishwe atari bo bari bayihanuye

Yavuze ko na Jenoside yakorewe Abayahudi ijya kuba, habayeho ibintu bisa nk’ibyo by’urwitwazo ariko bitavanyeho ko hari umugambi wateguwe wo kubarimbura.

Ati “Mu Budage tariki 7 Ugushyingo 1938, umuhungu w’Umuyahudi wo muri Pologne ababyeyi be bamaze kubatwara muri za nkambi babiciragamo ahitwa Auschwitz, yagize umujinya ajya i Paris arasa umunyamabanga wa ambasade y’u Budage hariya. Mu Budage bwose batwika amaduka 7500, batwika insengero z’Abayahudi nka 1750, bajyana mu nkambi Abayahudi ibihumbi 25, bica abandi ibihumbi bitatu. Ubyumvise neza, ntabwo ari wa mwana wishe Umudage umwe watumye ibyo byose biba. Ni ibintu byari byateguwe ahubwo Hitler yagira ngo arebe niba noneho Jenoside ayikoze ku rwego runini byashoboka.”

Birangora kumva Umututsi uhakana Jenoside

Abashakashatsi batandukanye kuri Jenoside bemeza ko icyiciro cyo kuyihakana ari cyo gisoza. Ni icyiciro u Rwanda rumaze imyaka 27 ruhanganye na cyo kuko hari benshi batemera ko habaye Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba abayemera ariko bavuga ko habaye n’indi yakorewe Abahutu, nubwo nta rwego na rumwe mpuzamahanga ruyemera.

Ikidasanzwe kimaze iminsi kiboneka, ni bamwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi binjiye mu murongo w’abayihakana cyangwa bayipfobya. Urugero rwa hafi ni Karasira Aimable uherutse gutabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha akekwaho ibyaha birimo icyo guha ishingiro no guhakana Jenoside yakorewe Abatutsi.

Idamange Iryamugwiza Yvonne watawe muri yombi mu ntangiriro z’uyu mwaka, ni undi warokotse Jenoside wafashwe ashinjwa ibyaba birimo icyo gutesha agaciro ibimenyetso bya jenoside.

Rurangwa aganira na IGIHE, yavuze ko ubusanzwe hari hamenyerewe “abayihakana barayikoze, cyangwa se bafite bene wabo bayikoze. Hari n’abandi buriya batayihakana ariko badashaka kumva bayivuga. Bibatera ipfunwe kandi ubundi icyaha ari gatozi. Ntabwo umuntu yakabaye agira isoni zo kuvuga ko se yakoze Jenoside cyangwa se nyina. Icyaha ni gatozi.”

Kuba hari abarokotse Jenoside bafatirwa mu byaha byo kuyihakana cyangwa kuyipfobya, Rurangwa avuga ko bidasanzwe kandi bibabaje.

Ati “Birangora kumva Umututsi uhakana Jenoside kandi ari ibintu byabaye izuba riva, kuri camera z’isi yose,. Hari nk’abantu ahari ashobora kuba hari inyungu abona mu guhakana Jenoside, bitarebeye ngo yarayirokotse. Hari abo nzi bavuga ko habaye Jenoside ebyiri, ibyo na byo ni ibindi bintu kubera impamvu politiki ariko na byo ni ugupfobya.”

Uruzindiko rwa Macron i Kigali ruzahindura byinshi

Inkuru imaze ibyumeru birenga bitatu ivugwa mu binyamakuru mpuzamahanga, ni uruzinduko rwa Perezida Emmanuel Macron w’u Bufaransa mu Rwanda, yemereyemo bwa mbere uruhare rw’igihugu cye muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Nubwo atatomoye ngo asabe imbabazi, Macron yavuze ko abarokotse Jenoside aribo bafite umutima wo kubabarira u Bufaransa, kuko aribo bazi uburemere bw’ibihe banyuzemo muri Jenoside.

Rurangwa yavuze ko imbabazi Macron yasabye zihagije kandi zifite byinshi zaharuriye amayira.

Ati “Macron yavuze mu mvugo ya politiki. Yarazisabye buriya kandi yemeye uruhare u Bufaransa bwagize kandi ibyo ni ibintu twavuze kuva kera. Twasabye ko bemera none ni we wa mbere ubyemeye. Njye nabifashe neza cyane kandi bizahindura ibintu byinshi cyane, ari ku Banyarwanda ari ababa hano n’ababa hanze no ku Bafaransa ubwabo.”

“No ku Bafaransa ubwabo isoni zirashira. Ntabwo ari bo babikoze wenda ni bakuru babo ariko biratuma igihu kivaho noneho umubano hagati y’u Bufaransa n’u Rwanda, hagati y’Abafaransa n’Abanyarwanda ibe myiza.”

Rurangwa yavuze ko amateka y’u Rwanda by’umwihariko Jenoside yakorewe Abatutsi, bigomba kwigishwa abakiri bato kugira ngo bazabashe guhangana n’abashobora kubasubiza inyuma ejo hazaza.

Ati “Nk’ubu abana bacu bavukiye mu mahanga, bagenzi babo iyo babajije bati iwanyu ni hehe, hari abo usanga bafite isoni zo kubivuga cyangwa ugasanga ntibazi kubivuga kuko batasomye. Niyo mpamvu nabakangurira kuzasoma iki gitabo n’ibindi. Nibatabyandika bishobora kwisubiramo. Ibi bintu byabaye nta kibuza ko bidashobora kwisubiramo iyo abantu badafashe ingamba zo kubyirinda.”

Igitabo cya Rurangwa amaze kugishyira mu Gifaransa, mu Cyongereza no mu Ki-Esipanyole. Yavuze ko bari kugishyira no mu Kinyarwanda, Igiswahili, Ikidage, Igitaliyani n’Igiholandi kugira ngo ubutumwa burimo bugere kuri benshi.

Rurangwa yizeye ko igitabo cye kizafasha abakiri bato kumenya neza amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .