Ni mu muhango wabereye muri Kigali Convention Centre, ku wa 16 Nyakanga 2022.
Yanditse ahereye ku buto bwe mu Ngagara i Bujumbura mu Burundi aho yavukiye, uburyo yageze muri Uganda, ubuzima yabayemo mu Bwongereza n’uko yageze mu Rwanda.
Ni umubyeyi w’imyaka 36 ufite abana babiri b’abahungu. Amenyerewe cyane mu kiganiro The Barbara Show.
Mu gitabo cye, asobanura ko nubwo babaye mu buzima bw’impunzi mu Burundi, ababyeyi be Mpfizi Barnabé na Kantengwa Laurette bifuzaga ko abana babo bakurana indangagaciro z’ubunyarwanda.
Nyuma y’urugamba rukomeye rwo kubohora igihugu, ababyeyi ba Umuhoza batashye mu rwababyaye, ari nabwo nyina Kantengwa wanaririmbwe mu ndirimbo ikunze kwifashishwa mu birori [Laurette ya Kamariza], yabonye akazi muri Banki ya Kigali.
Uretse amateka y’ahahise, iki gitabo kibumbatiye n’ubuzima Umuhoza abayemo uyu munsi, aho bamwe mu nshuti ze za hafi n’abo mu muryango we bagaragaza ko ari icy’umuryango.
Iki gitabo ‘Shaped’, Umuhoza yatangiye kucyandika mu bihe bya Covid-19.
Yagize ati "Iki gitabo si ukuba gusa ari ubuhamya bwanjye bwanditse, ahubwo ni uburyo umutima wanjye wabohotse. Umubabaro wanteye imbaraga zo kumva ko nkwiye n’umutima wanjye kwibwira ukuri nkagusangiza abandi."
Ni igitabo kigizwe na paji 230, kikagira imitwe 13 (chapter) ikubiyemo amasomo yo kwigira n’ubuzima bwe mu bihe bitandukanye.
Iki gitabo cyasohokeye mu icapiro Eclat Publishing, kiboneka mu masomero atandukanye by’umwihariko mu nzu zicuruza ibitabo nka Ikirezi, Caritas na Charisma.
BK yiyemeje gutera inkunga abanditsi
Banki ya Kigali binyuze mu bufatanye n’abanditsi, yatangije gahunda yo kwandika ibitabo bigaruka ku buzima bw’Abanyarwanda yiswe "Our Stories matter Initiative".
Ni gahunda igamije gufasha abantu kwandika inkuru zabo. Banki ya Kigali yayiteye inkunga igamije korohereza abanditsi, ngo bafashe abantu kumenya byinshi mu byabaye mu buzima bw’Abanyarwanda n’imibereho banyuzemo.
Umuyobozi Mukuru wa Banki ya Kigali, Dr Diane Karusisi, yavuze ko kwandika amateka ya buri muntu ari ikintu gihambaye, ari na yo mpamvu banki yemeje gufasha abanditsi.
Ati "Uyu mushinga ni ingenzi cyane kuko murabizi akenshi amateka yacu nk’Abanyafurika yandikwa n’abandi, bakabyandika bakoresheje indimi zabo n’amarangamutima yabo ku buryo hari igihe usoma amateka ukumva ko bakuvugiye ibintu nabi."
Yemeje ko Banki ya Kigali izakomeza gushyigikira abafite gahunda yo kwandika amateka.
Umuhoza yashimye cyane ubu bufatanye na Banki ya Kigali.
Yagize ati "Ndashimira cyane Banki ya Kigali. Mama yakoze muri Banki ya Kigali nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi, murabizi ko uko umwaka ushize hasohoka za ajenda (agenda) zanditseho imyaka. Buri mwaka rero yajyaga ayizana mu rugo, akantoza kuyandikamo. Aho ni ho natangiriye kwiga kwandika."
Yavuze ko hari imbaraga ziri mu kwandika ibitabo bibumbatiye ubuhamya n’inzira abantu ubwabo banyuzemo, kuko bishobora kubohora, komora inguma no gusubiza imbaraga abari bamaze kwiheba.
Ati "Nitutiyandikira amateka hari abandi bazayandika uko atari. Ntabwo tuzabaho ubuzima bwose, nyuma y’imyaka 50 cyangwa 40 tuzaba twaragiye. Ese tuzasiga iyihe nkuru i musozi yanditse?"
"Ndimo kwandika iki gitabo nasanze umunsi ku wundi ari inkuru ariko ntabwo tuzandika, gusa nasanze ari inkuru zigenda zitubumba, zikatugira abo turi bo uyu munsi."
Umuyobozi w’Inteko y’Umuco, Amb. Robert Masozera, yashimye uruhare rwa Umuhoza Barbara winjiye mu banditsi u Rwanda rufite.
Ati "Kuba usohoye iki gitabo, watanze umusanzu ukomeye cyane mu ruganda rw’ibitabo. Kwandika igitabo no kugisohora ntabwo ari ibya buri wese. Twese tuzi kwandika, tuzi no gusoma, ariko si ibya buri wese kwandika igitabo. Umubare w’abanditsi dufite mu Rwanda si benshi kuko barenga 150 kandi muri bo abagore n’abakobwa ntibarenze 20."
Yasabye abanditsi kurushaho kwandika ibitabo cyane ko hatangijwe gahunda izagira ingaruka nziza mu guteza imbere umuco wo gusoma no kwandika ukiri hasi cyane mu Rwanda.
Amafoto: Nezerwa Salomon
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!