00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Umuti wo gukira ibikomere mu gitabo cya Rev Dr Rutayisire yifashishijemo abarimo Pst Rick Warren (Video)

Yanditswe na Israel Ishimwe
Kuya 26 July 2022 saa 10:53
Yasuwe :

Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry’Abangilikani mu Rwanda, Rev. Canon Dr. Antoine Rutayisire, yanditse igitabo yise “Reconciliation is my lifestyle, A life Lesson on Forgiving and Loving Those wo Have Hated you”, kigaruka ku rugendo rwe rw’ubumwe n’ubwiyunge.

Mu ntangiriro ubwo Rev. Dr. Rutayisire yatangiraga kwandika iki gitabo, nta mugambi wo kugisohora yari afite.

Mu kiganiro cyihariye na IGIHE, Dr. Rutayisire, yasobanuye ko yatekereje kwandika iki gitabo nk’uburyo bwo kwivura nk’umuntu wanyuze mu mateka ashaririye.

Ati “Narabyanditse mbishyira aho ngaho. Bwari nk’uburyo bwo kwivura bitewe n’ibintu byinshi nari mfite muri njye ariko nshaka ko bitazatakara. Narangije kubyandika mu 2005.’’

“Reconciliation is my lifestyle” ni igitabo Rev. Dr. Rutayisire yatangiye kwandika akiri muri Komisiyo y’Igihugu y’Ubumwe n’Ubwiyunge, yahawemo inshingano nka komiseri mu 1999.

Yakomeje ati “Nacyanditse nkiyirimo [komisiyo]. Nakoraga kenshi ibintu by’ubujyanama. Nabwiraga abantu benshi ko niba bashaka gukira ibikomere bakwiye kwisuzuma neza. Naravuze nti ‘ibi bintu ko mbikoresha abandi’ reka nanjye mbanze mbikore. Nanjye nivura nk’umuganga.’’

Na mbere yo gufata icyemezo cyo kwandika, abamuzi n’abo bakoranaga bahoraga bamubwira kwandika igitabo.

Avuga ko “mu bihe bitandukanye nasabwe kwandika igitabo kuko bambonaga nigisha ntanga ubuhamya.’’

Igitabo cya Rutayisire cyanditse mu Cyongereza, kigizwe n’amapaji 124; gisohoka bwa mbere cyatangarijwe muri Amerika binyuze mu Nzu y’Ibitabo ya Pembroke St. Press muri Kamena 2021.

Gikubiyemo urugendo rw’ubuzima rwa Pasiteri Rutayisire. Kigabanyije mu mitwe [chapitres] 10, irimo itanu y’ibihe bibi n’imyaka yo gukomereka n’indi igaruka ku kubabarira n’urugendo rw’ubumwe n’ubwiyunge nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu kucyandika, Rev. Dr. Rutayisire yagiye akurikiranya imitwe ikigize bitewe n’ubuzima yanyuzemo ndetse n’ubw’igihugu muri rusange.

Ati “Nyuma ya buri myaka 10 habaga ikintu cyibutsa Abatutsi ko bari mu gihugu kibanga, kitabifuza.’’

Yitanzeho urugero avuga ko “Mfite imyaka itanu ni bwo bishe data. Mu mutwe wa gatatu ‘mfite imyaka 15 batwirukanye mu ishuri’. Mfite 25 banyirukana muri kaminuza banyohereza kwigisha mu cyiciro rusange. Hacamo umutwe umwe wo gukizwa ariko hagahita hazamo Jenoside yakorewe Abatutsi. Ni imyaka 40 y’ibibazo.’’

Umushumba Mukuru wa Paruwasi ya Remera mu Itorero ry'Abangilikani mu Rwanda, Rev. Dr. Antoine Rutayisire, yanditse igitabo kigaruka ku rugendo rwe rw’ubumwe n’ubwiyunge

  Uko yahisemo kwifashisha Rick Warren mu gitabo cye

Mu bwanditsi biramenyerewe ko hari umwanya ugenerwa abandi bantu bakagira ibyo bavuga ku gitabo.

Mu gitabo cya Pasiteri Rutayisire, iriburiro ryacyo ryanditswe n’Umuvugabutumwa akaba n’Umuyobozi w’Itorero Saddleback ryo muri Amerika, Pasiteri Rick Warren.

Yavuze ko yatekereje kumwifashisha agamije kwerekana ko ubutumwa bugikubiyemo atari umwihariko we.

Yagize ati “Iyo ushaka kubona abantu bagushyigikira ushaka umuntu uzwi nka [Pasiteri] Rick Warren, akakwandikira. Iyo ubonye undi muntu ufite ubunararibonye nk’ubwe n’abandi bantu twakoranye, byerekana ko ibyo uvuga ari ukuri, atari ugupapira.’’

  Umutwe wa kabiri w’igitabo ukubiyemo ubuhamya bukora ku mwanditsi

Umutwe wa Kabiri w’Igitabo “Reconciliation is my lifestyle” ugaruka ku nkuru z’ubuzima, Rev. Dr. Rutayisire yabayemo mu buto bwe.

Yakomeje ati “Ni ho mvugamo ubuzima bwatugoye bamaze kwica papa. Ibindi byo haba harimo umujinya, ariko iki nanacyandika ngezemo hagati ntangiye gusubiza amaso inyuma, ni bwo nabyumvise.’’

Muri iki gice ni ho avuga uko se yari umucuruzi, waranguriraga mu bihugu bitanduka ye birimo na Uganda.

Yavuze ko ubwo buzima bwo kubaho mu bupfubyi bwamushaririye ndetse ubwo yabwandikagaho byamwibukije byinshi nk’umwana wari ukiri muto.

  Imvano y’izina ry’Igitabo

Igitabo “Reconciliation is my lifestyle” ugenekereje mu Kinyarwanda wacyita “Ubwiyunge ni yo ntego y’imibereho yanjye’’, Rev. Dr. Rutayisire yatoranyije iri zina ashaka kwerekana ibikomere abantu bahura na byo.

Ati ‘‘Hari abantu bagupyanagiza. Amasomo nize mu kubabarira mu by’amoko narayarambuye nsanga akenerwa no mu buzima busanzwe kuko turabyigana, turacuranwa, turabeshyerana, turamburana. Ndavuga nti amasomo arakenewe ahantu hose.’’

Dr Rutayisire yumva ko igitabo cye kizatanga umusaruro yifuza mu gihe ubutumwa bukirimo buzaba bwageze kuri benshi.

Uyu mwanditsi umenyerewe mu ivugabutumwa, yatangiye kuzamura umuco w’ubwanditsi mu 1989. Icyo gihe yandikaga imivugo n’amakinamico yanyuraga kuri Radio Rwanda.

Mu yo yanditse harimo ‘‘Urugo ruvuze umugome’’ n’iyitwa “Amacumu y’Ubwigenge’’. Zarahembwe ariko ntizakinwa kuko ‘zajombaga kuri ruswa n’amoko yari mu butegetsi.’

Iki gitabo cyacapiwe mu Rwanda binyuze muri Imagine We Rwanda, Ikigo gifasha Abanyarwanda gusohora mu bitabo inkuru zabo cyashinzwe na Uwase Dominique Alonga.

Rev. Dr. Rutayisire Antoine yanditse ibitabo birimo icyo yise “Faith Under Fire” mu 1996, “Umuyobozi Mwiza, urugero rwa Mose’’, “Senga uhinduure uhindure gakondo yawe’’, “Abarinzi b’inkike, umurimo w’abanyamasengesho mu gusengera igihugu n’itorero”, “Kubaka urugo rwiza” na “Umugabo mu mugambi w’Imana”.

Ushaka kugura iki gitabo ashobora guhamagara nimero igendanwa 0788315146, akakigezwaho aho ari mu Mujyi wa Kigali.

Rev. Dr. Rutayisire yatangiye kwandika iki gitabo adatekereza kuzagisohora, yumvaga ari uburyo bwo kwivura no kubona aho abika amateka ye

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .