00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC biragana he? (Video)

Yanditswe na IGIHE
Kuya 9 November 2023 saa 08:12
Yasuwe :

Kuva ku itariki ya 1 Ukwakira 2023, abakurikiranira hafi ibibazo by’umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, biboneye ubwabo uburyo FARDC ku bufatanye na FDLR, Nyatura, Wazalendo n’abacanshuro batubahirije imyanzuro yo guhagarika imirwano bakagaba ibitero ku birindiro bya M23.

Ikigaragara ni uko kuba M23 yaritabaye bidahabwa agaciro. Imirwano iherutse kubera i Kitchanga, ni ikimenyetso cy’ubufatanye bwagutse kuko uretse abacanshuro, ingabo z’u Burundi na zo zinjiyemo ndetse zimwe zifatirwa ku rugamba aho FARDC yataye intwaro n’amasasu menshi.

M23 yongeye gufata Kibumba, agace k’ingenzi cyane. Kuri ubu imirwano irabera hafi y’Umujyi wa Goma. Amakuru aheruka avuga ko ibirindiro bya FARDC n’abo bafatanyije bisumbirijwe ku buryo baramutse batirimutse gato cyangwa bagakora agakosa gato byahita byigarurirwa bidatinze.

Abarwanyi ba M23 ubu bari ahitwa Rusayo mu birometero birindwi uvuye i Mugunga ku bazi utu duce. Ni ukuvuga ko ari mu marembo ya Goma mu cyerekezo cya Sake na Minigi ahazwi ku izina rya ‘3 antennes’.

Guverinoma ya Congo ifata ugutsindwa kwa M23 nk’ikintu cyatuma byanze bikunze umutekano mu Burasirazuba bw’igihugu uhita ujya mu buryo.

Ibyo ibishingira ku mitekerereze y’uko M23 ari yo cyonnyi cy’ibanze cy’umutekano w’igihugu.

Nubwo bimeze bityo ariko iyo mitekerereze iraciriritse. M23 ni umwe mu mitwe yitwaje intwaro ikorera mu Burasirazuba bwa RDC, ahabarizwa irenga 250.

Indi mitwe nka FDLR ukomoka mu Rwanda, FPLC wo muri RDC na Mai-Mai, ikomeje guhungabanya umutekano no kwishora mu bugizi bwa nabi.

Guverinoma ishyira mu mutwe M23 gusa, yirengagije ko hari indi mitwe ibangamiye umutekano w’igihugu.

HUretse imvugo zihamagarira urubyiruko gutera ibigo bya Monusco n’abakozi bayo zumvikanye na Guverinoma yasabye izi ngabo za Loni guhambira zikava muri iki gihugu.

None Monusco yiyemeje kwiyunga na FARDC/FDLR/Wazalendo n’abacanshuro ngo barwanye M23 aho kurinda abasivile bahura n’ingaruka ziremereye z’iyi mirwano.

Hagati aho ingabo za EAC zasabwe kuva ku butaka bwa RDC bitarenze ku ya 8 Ukuboza 2023, kugira ngo zisimburwe n’iza SADC.

Ikibazo kigihari kugeza ubu ni uko inama iheruka y’Abakuru b’Ibihugu bya SADC itigeze igena imikorere y’izo ngabo mu gihe zizaba zoherejwe muri RDC.

Haribazwa inshingano zizaba zifite kuko kugira ngo umutekano n’ituze byongere gusugira mu Burasirazuba bwa RDC, hakenewe umwanzuro utagiye umujyo umwe, uzirikana abafite uruhare bose mu kuwuhungabanya.

Ni ngombwa kwita ku mpamvu muzi z’umutekano muke mu Burasirazuba bwa RDC. Izo mpamvu zirimo ubukene, ubusumbane, imiyoborere mibi n’umuco wo kudahana.

Muri make gutsinda M23 ni ikintu cy’ingenzi kuri FARDC ariko ntikizaba gihagije ngo umutekano usugire mu Burasirazuba.

Ibisubizo bitandukanye biha agaciro abafite aho bahuriye n’uwo mutekano muke birakenewe kugira ngo ibibazo biziguye biwutera bibonerwe umuti muri kariya karere.

Umusesenguzi Rutikanga Tite byose yabivuye imuzi muri iyi video:


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .