Rwampungu Meshack wari umukinnyi wa Basketball akinira KBC (Kigali Basketball Club), tariki 1 Werurwe 2015, iyi kipe yakoze impanuka y’imodoka ubwo bari bagiye gukina i Huye.
Ni impanuka yahitanye abantu 10 isiga uyu musore avunitse urutirigongo bimuviramo ubumuga gusa yanze guheranwa no kwiguganga akomeza uyu mukino wa Basketball ubu ni kapiteni w’ikipe y’igihugu y’abafite ubumuga.
Rwampungu aherutse guhura na Perezida wa Repubulika ubwo yari mu birori bifungura icyanya cyahariwe siporo cyiswe “Kimironko Sports and Community Space.”
Mu kiganiro yagiranye na Isimbi TV, uyu musore w’imyaka 31 yavuze ko guhura na Perezida Kagame byamusigiye umukoro wo gukora cyane akanakora ibikorwa bitera ishema umuryango n’igihugu muri rusange.
Ati “Guhura na Perezida Kagame byampaye isomo rikomeye cyane, mpura nawe numvise mfite ibyishimo, ni umuntu ugera imbere ukumva urahindutse, iyo agukoze mu kiganza urishima cyane.”
Masai Ujiri ni we wamuhuje na Perezida Kagame amubwira ko ari kapiteni w’ikipe y’igihugu.
Ati “Masai uriya mushuti we yari yamenye, amubwira ko nahoze nkina Basketball ubu ndi gukinira mu kagare aravuga ati ‘oh ni byiza , yabaye iki?’ aramusobanurira.”
“Yarambwiye ati ‘ibyo ukora nibyiza komerezaho , ni ijambo mfata nk’ideni yambitsemo ryo kuvuga ngo niba mfite n’ibintu bingoye byo gucika intege kubonana nawe ni indi mpamvu yo kudacika intege.”
Yakomeje avuga ko mu buzima abayeho akomezwa n’ibintu bitatu bituma adatekereza kubimusubiza inyuma.
Ati “Mu buzima busanzwe kugira ngo udacika intege ukenera impamvu iya mbere nanze kuba umutwaro ku muryango n’igihugu noneho hazaho n’impamvu y’uko Perezida mwibonaniye. Twarakinanye namuhaye umupira wa mbere ahita atsinda amanota.”
“Ibaze nyuma Perezida agiye kumva akumva ko wa muntu bibonaniye yacitse intege, nanjye ntabwo naba ndi kumuhesha icyubahiro nk’umuntu yaremyemo imbaraga, yampeshejeje umugisha nanjye hari icyo mugomba cyo kudacika intege.”
Rwampungu nyuma yo gukora impanuka yamaze umwaka atariyakira gusa nyuma yaho yahise atangira inzira yo kwiyubaka,afungura ‘Salon de Coifure’ yo kogosha abana n’abakuru yise ‘The Big Machine Salon/Urban Look Salon’.
Kuri Noheli ya 2023 ku butafanye na Isimbi Model n’umugabo we, bahuje abakinnyi batandukanye bakina umukino wa Basketball y’abagendera mu tugare cyane cyane abafite ubumuga, abawitabiriye bagenerwa ibihembo bibafaha kwizihiza iminsi mikuru.
Uyu musore kandi akorana na Kepler University ndetse na African Leadership University yabasabye izi kaminuza guha amahirwe abafite ubumuga.
Buri mwaka mu kwezi kwa Werurwe ategura umukino uhuza abafite ubumuga n’abatabufite mu rwego rwo gukangura abafite ubumuga bakumva ko nabo bashoboye no kubafasha kwiyumva muri sosiyete.
Umukino uheruka wabaye tariki 29 Mata 2023 Team Meshack yatsinze iya Nshobozwabyosenumukiza amanota 33-21 mu gikorwa cyiswe ‘Sports on Wheel’ cyabereye muri Lycée de Kigali.
Kurikira ikiganiro ku buryo burambuye
Amafoto: Irakiza Augustin
Video: Isimbi TV
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!