00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Icyo abashakashatsi bavuga ku gasaku kavuzwa n’abari mu mibonano mpuzabitsina

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 31 March 2024 saa 05:59
Yasuwe :

Ushobora kuba warumvise abibaza ku gasaku kavuzwa na bamwe iyo bari mu mibonano mpuzabitsina niba hari icyo kongera mu migendekerere myiza yayo, cyangwa nawe ukaba warabyibajije ntubone igisubizo.

7 Sur 7 iherutse gutangaza ko inzobere muri Siyansi ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina akaba n’inzobere mu mibanire myiza ya muntu, Chloé De Bie, avuga ko kuba umuntu yasakuza ari gukora imibonano mpuzabitsina bifite ibisobanuro bitandukanye kandi byose bitanga amakuru.

Anavuga ko gusakuza muri icyo gikorwa bishobora kuba ikimenyetso cy’uko uyikora ayishimiye, abigereranya nuko iyo umuntu ari kumva umuziki akunda nta kindi akora uretse kuririmba.

Ati ‘‘Iyo watwawe n’umuziki, hari ubwo nta kindi ukora usibye kugendera muri iyo njyana ukaririmba. Ubikora utabizi, ndetse kugenzura ayo marangamutima ntibishoboka.”

Chloé De Bie kandi avuga ko ako gasaku kagira umusaruro mwiza mu mibanire y’abakora imibonano mpuzabitsina nk’iyo bashakanye, kuko nk’umugore ukavuza biha icyizere ko umugabo amunezeza muri icyo gikorwa.

De Bie anavuga ko hari ubwo umuntu yifashisha agasaku mu gikorwa cy’imibonano mpuzabitsina nk’intwaro yo kwihutisha ukugeza mugenzi we ku byishimo bya nyuma.

Inkuru ya 7 Sur 7 itanga urugero ku bushakashatsi bwakozwe mu 2011, bwagaragaje ko 66% by’abagore babukoreweho bavuze ko basakuza mu mibonano mpuzabitsina mu gufasha abagabo babo kugera ku byishimo bya nyuma, 84% bavuga ko basakuza kugira ngo bihe icyizere abagabo babo ko icyo gikorwa cyagenze neza.

Gusa inzobere muri siyansi ku buzima bw’imibonano mpuzabitsina akaba n’inzobere mu mibanire myiza ya muntu, Chloé De Bie, yavuze ko kuba abantu bamwe badasakuza bari gukora imibonano mpuzabitsna bidasobanuye ko bo batishimira icyo gikorwa, ahubwo ko ari ibintu bisanzwe kandi bihindagurika mu bantu mu buryo butandukanye bitewe n’ibyo bakunda cyangwa uko bishima.

Gusa yanakomoje ku kuba gusakuza muri icyo gikorwa bishobora kuba n’ikimenyetso cy’uko umwe mu bari gukorana imibonano mpuzabitsina aba ari kubabara, bityo ko nyuma baba bakwiye no gusuzuma neza ayo marangamutima kugira ngo hatagira ubungamira mugenzi we.

Chloé De Bie abajijwe niba ubwiyongere bw’ako gasaku bufite ubundi busobanuro buruseho, yavuze ko nta bushakashatsi bwizewe burakorwa kuri iyo ngingo, ariko ko uko ukavuza akongera mu ijwi rirenga ari ko byoroha kuba byagira ubutumwa biha uwo bari kumwe muri icyo gikorwa, yaba ku kuba ukavuza yishimye cyane cyangwa se ari kubabara.

Gusa yongeyeho ko hari igihe uwo muri gukora imibonano mpuzabitsina ashobora kuvuza urusaku rwinshi bikakubangamira, ariko ko atari byiza kubimubwira ko yasakuzaga cyane kuko bishobora kwangiza ibyiyumviro bye ku bijyanye no gukora imibonano mpuzabitsina, na cyane ko hari ubwo asakuza na we atabizi bitewe n’uko yiyumvaga muri icyo gikorwa.


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .