00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abatunze miliyoni y’Amadolari mu Rwanda bazamutseho 84% mu myaka 10

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 18 April 2024 saa 09:45
Yasuwe :

Abaturarwanda batunze nibura miliyoni y’amadolari (ni ukuvuga asaga miliyari 1,289 Frw kuri ubu) biyongereyeho 84% mu myaka 10 ishize (kuva mu 2013 kugeza mu 2023), ruba igihugu cya kabiri muri Afurika cyagize izamuka ryihuse ry’abaturage batunze agatubutse nyuma nyuma y’Ibirwa bya Maurice.

Raporo ngarukamwaka ikorwa n’ Ikigo gikora isesengura mu bijyanye n’ishoramari cya Henley & Partners igaragaza uko ibihugu bya Afurika bihagaze mu butunzi (Africa Wealth Report) yagaragaje ko u Rwanda, Ibirwa bya Maurice, Maroc na Namibia byaje imbere mu kugira izamuka riri hejuru ry’abaturage batunze agatubutse.

Ni mu gihe hari ibyasubiye inyuma birimo Ibihugu nka Afurika y’Epfo yamanutseho 20% na Misiri yamanutseho 22%.

Iyi raporo yanagaragaje kandi ko mu gihe cy’imyaka 10 iri imbere, kuva mu 2023 kugeza mu 2033, ibihugu birimo u Rwanda, Ibirwa bya Maurice, Namibia, Maroc, Zambia, Kenya na Uganda, bizarushaho kuzamuka kuko bizaba bifite abaturage batunze nibura miliyoni y’amadolari biyongereyeho 80%.

Ubu bushakashatsi bwagaragaje ko iryo zamuka ry’abaturage batunze agatubutse, ibi bihugu birikesha amahoro n’umutekano ubirangwamo, kuba hari abanyemari bagenda babyimukiramo, iterambere ry’inzego zitandukanye z’ubuzima, imisoro inogeye abashoramari, serivisi za banki ziteye imbere, ubwisanzure bw’itangazamakuru ndetse n’ubuyobozi butajegajega.

Uretse ibyo kandi ubwo bushakashatsi bwashyize Umujyi wa Kigali ku rutonde rw’imijyi ya Afurika ifite iterambere ryihuse, ndetse abaturage bayo batunze byibuze miliyoni y’idolari baziyongeraho 85% mu myaka 10 iri imbere.

Indi mijyi yashyizwe muri icyo kiciro irimo Cape Town yo muri Afurika y’Epfo, Whale Coast, Windhoek, Swakopmund, Nairobi, Tangier, na Marrakech.

Ubwo yavugaga kuri iyi raporo, umunyapolitiki akaba n’umusesenguzi wo muri Afurika y’Epfo, Justice Malala yavuze ko Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara izaba iri ku mwanya wa kabiri ku isi mu kugira iterambere ryihuse u 2024 nyuma ya Aziya.

Ati “Banki Nyafurika Itsura Amajyambere yatangaje ko Afurika izaba ifite ibihugu 11 muri 20 bya mbere ku isi bifite ubukungu bwihuta mu gutera imbere muri uyu mwaka. Hiyongereyeho kuba ibintu ku Isi biri guhinduka mu bijyanye na politiki, kuri ubu ijwi rya Afurika naryo risigaye ari ingenzi mu ifatwa ry’ibyemezo ku rwego mpuzamahanga, ubu abayobozi ba Afurika nabo barashaka ikicaro ku ntebe zifatirwaho ibyemezo,”

“Ibyo kandi bizashyigikirwa n’ubufatanye ibihugu bya Afurika biri kugirana n’ibihugu birimo u Buhinde, Turikiya, Argentina na Arabie Saoudite, ndetse no kuba Afurika iherutse kuba umunyamuryango uhoraho wa G20.”

Mu 2022, mu Rwanda hari abantu 30 batunze nibura miliyoni 10$, ni ukuvuga miliyari zisaga 10 Frw kuzamura. U Rwanda rwari urwa 17 muri Afurika mu kugira abakire benshi batunze guhera kuri miliyoni imwe y’amadolari, ni ukuvuga miliyari irenga imwe y’amafaranga y’u Rwanda.

Umutungo bwite w’abantu baba mu Rwanda ni ukuvuga ubaze imitungo itimukanwa, imigabane n’ibindi bikorwa by’ubucuruzi, yabarirwaga muri miliyari 11$. Ayo mafaranga ntarimo igikorwa icyo aricyo cyose gifitanye isano na leta.

Nubwo bimeze bityo, biragoye kumenya ngo ni bande, kuko imibereho y’Abanyarwanda, ijyanye n’umuco wabo, ituma abantu batigaragaza nk’abatunze ibya mirenge, ku buryo n’ufite agatubutse udashobora kumenya uko abayeho.

Si mu Rwanda gusa n’ahandi hirya no hino ku Isi. Nta gihugu na kimwe mu Burayi gifite umubare munini w’abakire batunze miliyari mu madolari nk’u Budage. Gusa, nubwo bimeze bityo abazwi n’abavugwa ni bake. Ni gake bavugwa mu itangazamakuru, biberaho mu buzima bwabo bwite bucece ku buryo utamenya ibyabo.

Abenshi mu batunze agatubutse mu Rwanda, bivugwa ko bakora ubushabitsi mu bijyanye n’ubwubatsi kuko ari urwego rutera imbere amanywa n’ijoro. Abandi bafite inganda, cyane cyane izikora ibikoresho bikenerwa mu buzima bwa buri munsi, hakabamo kandi n’abaranguza ibicuruzwa bakuye hanze y’igihugu, mu gihe hari n’abashoye mu bijyanye n’amabuye y’agaciro.

Abatunze miliyoni y’Amadolari mu Rwanda bazamutseho 84% mu myaka 10

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .