00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

I&M Bank Rwanda yibutse abakozi b’iyahoze ari BCR bazize Jenoside yakorewe Abatutsi

Yanditswe na Idukunda Kayihura Emma Sabine
Kuya 20 April 2024 saa 02:11
Yasuwe :

Abayobozi n’abakozi ba I&M Bank Rwanda, bibutse ku nshuro ya 30 abagera kuri 25 bari abakozi b’iyahoze ari Banki y’Ubucuruzi y’u Rwanda (Banque Commerciale du Rwanda Ltd - BCR), bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ni igikorwa iyi banki yafatanyijemo n’abo mu miryango y’abo bakozi bishwe, gitangirizwa ku cyicaro gikuru cya I&M Bank Rwanda mu Mujyi wa Kigali, gikomereza ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi, kuri uyu wa 19 Mata 2024.

Umuyobozi w’Inama y’Ubutegetsi ya I&M Bank, Niyibizi Bonaventure, yabwiye abo mu miryango y’abari abakozi ba BCR ko iyi banki itazabatererana, abasaba no kudaheranwa n’amateka kuko yaba ari uguha urwaho abanzi bashakaga kurimbura Abatutsi.

Yifashishije urugero rwa I&M Bank Rwanda, agaragaje ko uyu munsi abantu bakwiriye kwishimira ko mu Rwanda hari imikorere idashingiye ku ivangura.

Ati “Mu myaka 20 maze nkorana n’iyi banki, sinigeze numva umwanzuro wafashwe hagamijwe kwima amahirwe uwari ukwiriye umwanya w’akazi runaka. Ntabwo nigeze numva umwanzuro wo kwirukana umukozi hagendewe ku gihagararo cye cyangwa aho akomoka."

"Ntabwo nigeze numva umushinga wanzwe bitewe n’inkomoko yawo cyangwa nyirawo. Iyi ni intambwe ikomeye mukwiriye gukomeza kubakiraho mukora ibintu byiza byatugejeje aho turi uyu munsi.”

Théogène Ntayomba wari uhagarariye imiryango y’abahoze ari abakozi ba BCR bibutswe akaba yaranakoranye na bo muri iyo banki itarahinduka I&M Bank, yashimiye iyi banki yashyizeho iyi gahunda yo kwibuka abo bakozi bishwe.

Ati ‘‘Turabashimira kandi uburyo badahwema gufasha imiryango y’aba turi kwibuka uyu munsi.’’

Umukozi wa I&M Bank warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, Harerimana Jean Claude, yatanze ubuhamya bw’ibihe bigoye yanyuzemo muri Jenoside n’uko benshi mu bo mu muryango we barimo abavandimwe be biciwe muri Kiliziya i Ntarama mu Bugesera, avuga ko we yahunganye na bo ariko umutima ukamubuza kuguma muri iyo kiliziya nubwo yari muto.

Yakomoje ku buryo ajya gutandukana na bo, nyina umubyara yamwaturiye ko azabaho, iryo jambo rikaba rikimuherekeza no mu buzima bwa none akaba ashimira abamufashije kwiga no kubona akazi none akaba amaze imyaka 10 ari umukozi wa I&M Bank Rwanda.

Visi Perezida wa Ibuka, Louis de Montfort Mujyambere, yakomoje ku kuba BCR yahindutse I&M Bank ari yo banki ya mbere y’ubucuruzi yashinzwe mu Rwanda ndetse imaze imyaka isaga 60, bityo ko iyi iri mu zabuze abakozi n’abakiliya bayo benshi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Ati ‘‘Iyahoze ari BCR ubu akaba ari I&M Bank, ni yo banki ya mbere y’ubucuruzi yashinzwe mu Rwanda mu 1964. Ibyo rero bituma I&M Bank iza ku isonga muri banki yabuze benshi mu bahoze ari abakozi n’abakiliya bayo ndetse n’imiryango yabo.’’

Mujyambere yananenze abari abakiliya bayo babi barimo Kabuga Félicien n’abandi, bakoresheje ubutunzi bwabo batera inkunga ishyirwa mu bikorwa rya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, yavuze ko iyi banki yanyuze mu mateka mabi kuko abahoze ari abakozi ba BCR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi abandi bakayikora cyangwa se bakayitera inkunga, bityo ko uyu munsi iyi banki ifite umukoro.

Ati ‘‘Dufite inshingano zo kwigisha abatugana bose kurwanya jenoside, uko igihugu gitera imbere kiyubaka kugira ngo ibyabaye bitazongera ukundi. Ni inshingano dufite, icyo twahereyeho cya mbere ni ugufasha abana b’abari abakozi ba BCR, bose tugenda tubashakisha tubafasha kwiyubaka, abatararangije ishuri kugira ngo babashe kubirangiza, abo dushobora guha akazi tukabaha akazi, kugira ngo na bo babashe kwiyubaka.’’

‘‘Ni urugendo rukomeje, dufite na gahunda irenga ibyo kubafasha mu kwiga cyangwa se mu kubona akazi, imiryango itishoboye tukayunganira. Dufite inshingano zo kwibuka tutabikora nk’umuhango, ahubwo tukabikora nk’inshingano zo kugira ngo abantu bacu bapfuye tutazabibagirwa, kandi icyabatwaye kitazongera ukundi.’’

Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yashimiye I&M Bank Rwanda ku bufatanye mu gusobanura amateka Jenoside yakorewe Abatutsi.

Aha ni ahari ikimenyetso kigaragaza abahoze ari abakozi ba BCR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank Rwanda, Benjamin Mutimura, ashyira indabo ahari ikimenyetso cy'abari abakozi ba BCR bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi
Abo mu miryango y'abahoze ari abakozi ba BCR bifatanyije na I&M Bank muri iki gikorwa
Abakozi ba I&M Bank Rwanda banasobanuriwe amateka y'Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Abakozi ba I&M Bank basobanuriwe amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi kuko abasaga 60% yabaye bataravuka cyangwa bakiri bato cyane
I&M Bank yanibutse abazize Jenoside yakorewe Abatutsi bashyinguwe mu Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ruri ku Gisozi
Mariya Yohana ni we waririmbye indirimbo zo kwibuka, muri iki gikorwa
Théogène Ntayomba wahagarariye imiryango y'abahoze ari abakozi ba BCR, yashimiye I&M Bank Rwanda idatererana abarokotse Jenoside
Umukozi wa I&M Bank Rwanda warokokeye Jenoside yakorewe Abatutsi mu Karere ka Bugesera, Harerimana Jean Claude, yatanze ubuhamya bw'ibihe bigoye yanyuzemo
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Niyibizi Bonaventure, ashyira indabo ku mva ishyinguyemo abazize Jenoside yakorewe Abatutsi ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi
Urubyiruko rukora muri I&M Bank Rwanda rwibukijwe ko ari rwo Rwanda rw'ejo, rusabwa kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside
Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya I&M Bank Rwanda, Niyibizi Bonaventure, yavuze ko iyi banki itazigera itererana abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi
Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva, yasabye ubufatanye bwa buri wese mu kurwanya Ingengabitekerezo ya jenoside kuko ikigaragara no mu Rwanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .