Iyi mpanuka yabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 29 Werurwe 2024.
Umuvugizi wa Polisi mu ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi yabwiye IGIHE ko iyi mpanuka yatewe n’umushoferi wavuye mu ruhande rwe, akajya mu rwo iyo moto yagenderagamo.
Yagize ati “ Nibyo impanuka yabereye muri Kabeza ariko yatewe n’umushoferi kuko yavuye mu gisate cy’umuhanda yarimo abasanga mu cyabo.”
Yongeyeho ko uyu mushoferi byagaragaye ko yari yanyweye ibisindisha, aboneraho gusaba abatwara ibinyabiziga kubitwara batanyweye ibisindisha.
Uretse iyi mpanuka yahitanye babiri no mu Murenge wa Kimisagara mu Karere ka Nyarugenge mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu umumotari yagonzwe n’imodoka ya Coaster ahita yitaba Imana.
TANGA IGITEKEREZO
AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Witandukira kubijyanye n'iyi nkuru; wikwandika ibisebanya, ibyamamaza cyangwa bivangura; wikwandika ibiteye isoni, Wifuza kubona byihuse ibivugwa/ibisubizo ku gitekerezo cyawe, andika email yawe ahabugenewe. Ibi bidakurikijwe igitekerezo cyanyu gishobora kutagaragara hano cyangwa kigasibwa.
Igitekerezo cyawe kigaragara nyuma y'isuzuma rikorwa na IGIHE.com , Murakoze!