00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Madamu Jeannette Kagame yitabiriye umuhango wo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda

Yanditswe na Uwimana Abraham
Kuya 20 April 2024 saa 08:51
Yasuwe :

Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’umuryango w’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda Gicanda Rosalie n’abaturage b’Akarere ka Nyanza mu kumwibuka. Yishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi ku itariki ya 20 Mata, abicanyi bamusanze mu rugo rwe.

Iki gikorwa cyabimburiwe na Misa yo kumusabira yabaye kuri uyu wa 20 Mata 2024 ikurikirwa n’umuhango wabereye mu ngoro y’Umurage w’Abami n’Amateka mu Rukari i Nyanza, mu gihe u Rwanda ruri mu minsi 100 yo kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

Intebe y’Inteko y’Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko kwibuka Umwamikazi Gicanda, ari igikorwa kiba mu nzego ebyiri, aho yibukwa nk’umwe mu bazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ariko na none akibukwa mu kubungabunga umurage n’amateka by’u Rwanda, kuko yibukwa nk’Umwamikazi wa nyuma w’u Rwanda.

Ati “Turamwibuka nk’umwe mu bantu b’intangarugero twagize mu mateka yacu yo kwimakaza indangagaciro z’umuco nyarwanda, bitewe n’indangagaciro zamurangaga.”

“Yaranzwe n’urukundo, ubupfura, ubumuntu, kwihangana, gutwaza, kwicisha bugufi, kwiyoroshya no kumva buri wese kuko yiyamburaga icyubahiro cy’ubwamikazi agasabana na buri wese.”

“Yari umubyeyi wa benshi, akaba urugero rw’icyitegererezo cy’Umunyarwanda ukwiye, umubyeyi nyawe.”

Umubyeyi Kakigaga wabanye igihe n’Umwamikazi Gicanda i Bwami, yavuze ko amwibukira ku bwitonzi n’ubushishozi byamuranganga no kwita ku bandi no kubakomeza.

Ati “Nkabona uko yifata, acecetse, atuje, asenga, yihangana, ubwo ni ubutwari bukomeye cyane […] Rosalie rero mugereranya na Bikira Mariya […] ntabwo ari njye utanga ubutagatifu, ariko Rosalie ari mu ijuru.”

“Icyo mbabwira rero cya Rosalie, nabanye na we, akantu nashoboye kumwiganaho, ni ugutanga imbabazi.”

Madamu Jeannette Kagame yunamira umwamikazi Rosalie Gicanda

Rutagambwa Catherine na we uri mu babanye cyane n’Umwamikazi Gicanda bakagerana n’i Butare aho yoherewe, yagaragaje ko nyuma y’itanga rya Rudahigwa, Umwamikazi Gicanda yateshejwe agaciro bikomeye kugeza ubwo muri Mutarama 1964 yirukanywe mu rugo rwe i Nyanza akoherezwa i Butare mu “kazu gato” k’ibyumba bibiri gusa.

Icyo gihe ngo yabanje kujya gucumbikishirizwa i Save kugira ngo iyo nzu ibanze itunganywe, aho Abapadiri bafashije mu kuyitunganya.

Ati “Hari ibyumba bibiri byo kuraramo, ariko hari n’ikindi cyumba cya gatatu cy’abakozi cyari mu gikoni, kandi icyo gihe ntabwo twari bake […] ku buryo tutabonaga aho turara,”

Uretse ibyo kandi, Rutagambwa yavuze ko bakigera i Butare bari barabujijwe kunyura imbere ya Hotel Faucon no kujya mu misa kuri katederali ku cyumweru.

Umwamikazi Gicanda byageze aho atandukana na benshi mu bo babanaga, abenshi abahungisha, kugeza mu 1994 ubwo yishwe arashwe, akicanwa n’abana babanaga.

Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène, yavuze ko Umwamikazi Rosalie Gicanda bisa n’aho yagambaniwe n’igihugu cy’u Bubiligi bigatuma yicwa ku itariki 20 Mata 1994.

Ati “Ikindi kibabaje ni uko ukwezi kumwe gusa mbere ya Jenoside, Umwamikazi Gicanda yari mu Bubiligi yaragiye kwivuza, u Bubiligi buramwirukana, Visa ye kandi yari itararangira, kandi u Bubiligi bwari bufite amakuru ahagije ku itegurwa rya Jenoside.”

Icyo gihe ngo Burugemisitiri w’Umujyi wa Nivelles aho Gicanda yari ari yamwandikiye ibaruwa ku itariki 3 Gashyantare 1994, amumenyesha ko ashingiye ku cyemezo cya Minisitiri w’Umutekano w’u Bubiligi, ategetswe “Kuva ku butaka bw’u Bubiligi bitarenze itari 13 Gashyantare 1994, kutajya mu gihugu cya Luxembourg n’u Buholandi no kuzakurikiranwa mu mategeko natubahiriza icyo cyemezo.”

Minisitiri Bizimana yavuze ko ubwo ari bwo Umwamikazi Gicanda yagarutse mu gihugu, akaza no kwicwa nyuma y’ukwezi ku itariki ya 20 Mata 1994, arasiwe hamwe n’abana babanaga, imirambo yabo bakayitaba nyuma bakanga no kuzatanga amakuru.

Catherine Rutagambwa yashimiye Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame ku bw’umuhate bashyizemo mu gufasha gushakisha aho umugogo w’Umwamikazi Gicanda wari warashyizwe, kugeza ubwo ubonetse ugashyingurwa mu cyubahiro mu Ngoro Ndangamurage.

Umwamikazi Rosalie Gicanda yishwe ku wa 20 Mata 1994
Madamu Jeannette Kagame n'abandi ubwo bafataga umwanya wo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda
Ku itariki ya 20 Mata buri mwaka, abaturage b'Akarere ka Nyanza, inshuti n'umuryango bibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda
Inshuti n'umuryango w'umwamikazi Rozalie Gicanda bari bitabiriye iki gikorwa
Igikorwa cyo kwibuka Umwamikazi Rosalie Gicanda kiba buri mwaka ku itariki 20 Mata
Umwamikazi Rosalie Gicanda yibukirwa kuri byinshi birimo kubana neza na buri wese
Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzana na we ari mu bitabiriye kwibuka umwamikazi Rozalie Gicanda
Padiri Mudenderi wari inshuti y'umwamikazi Gicanda Rozalie n'abandi ubwo yageraga ahabereye igikorwa cyo kumwibuka
Umuhanzi Nyiranyamibwa Suzana na we ari mu bitabiriye kwibuka umwamikazi Rozalie Gicanda
Abaturage, inshuti n'umuryango bari benshi bitabiriye kwibuka umwamikazi wa nyuma w'u Rwanda
Igikorwa cyo kwibuka Umwamikazi Gicanda cyabereye i Nyanza mu ngoro y’umurage w’abami n’amateka mu Rukari
Minisitiri Dr. Bizimana yavuze ko u Bubiligi bwirukanye Rozalie Gicanda wari wagiyeyo kwivuza kandi na visa ye itrarangira
Umwamikazi Gicanda Rosalie yongeye kugaragazwa nk'umuntu udasanzwe wari urugero kuri benshi
Buri tariki 20 Mata ya buri mwaka kuva mu 1995, umwamikazi Gicanda aribukwa
Antoine Cardinal Kambanda na we yari yaje kwifatanya n'abandi kwibuka Umwamikazi Gicanda wakundaga gusenga cyane
Buri tariki 20 Mata ya buri mwaka kuva mu 1995, umwamikazi Gicanda aribukwa
Abaturage b'i Nyanza bifatanyije n'umuryango w'umwamikazi Rosalie Gicanda kumwibuka
Umuryango n'inshuti bibutse ubupfura n'ubumuntu byarangaga umwamikazi Rozalie Gicanda
Abitabiriwe babwiwe ko umwamikazi Gicanda yarangwaga no gukunda abantu bose atarobanuye
Abari bitabiriye igikorwa bateze amatwi ubuhamya bw'ibyaranze ubuzima bw'Umwamikazi Rozalie Gicanda
Ni igikorwa kitabiriwe n'abaturage benshi b'Akarere ka Nyamagabe n'inshuti n'umuryango wa Rozalie Gicanda
Ubuzima bw'umwamikazi Gicanda Rozalie bwabereye isomo ryiza benshi
Ababyeyi bakuze bongeye kuza kwibuka umwamikazi Gicanda benshi bita intagereranywa
Iyo umwamikazi Gicanda aba akiriho yari kuba yujuje imyaka 96 kuko bamwishe afite 66
Ababyeyi bakuze bishingirije utubando ariko bitabira igikorwa cyo kwibuka umwamikazi Gicanda
Abantu bari benshi baje kwifatanya n'umuryango w'umwamikazi Gicanda kumwibuka
Abihaye Imana na bo baje kwibuka umwamikazi Gicanda wakundaga gusenga cyane
Guverineri w'Intara y'Amajyepfo na Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu ubwo bageraga ahabereye igikorwa cyo kwibuka umwamikazi Gicanda
Benshi bitabiriye bongeye guterwa umwete n'uburyo bumvise umwamikazi Rosalie Gicanda yari umuntu w'abantu
Albert Rudatsimburwa n'umuhanzi Mariya Yohana na bo bitabiriye iki gikorwa cyo kwibuka umwamikazi Gicanda
Rutagambwa Catherine yavuze ko umwamikazi Gicanda yari ntagereranywa mu mibanire n'abandi
Rutagambwa Catherine yavuze ko umwamikazi Gicanda yari ntagereranywa mu mibanire n'abandi
Antoine Cardinal Kambanda na we yari yaje kwifatanya n'abandi kwibuka Umwamikazi Gicanda wakundaga gusenga cyane
Intebe y'Inteko y'Umuco, Amb. Masozera Robert, yavuze ko Umwamikazi Gicanda yabaye urugero rwo kugira indangagaciro z'umuco nyarwanda

Amafoto: Irakiza Augustin


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .