00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nyaruguru: Umukingo wagwiriye abagabo babiri umwe arapfa

Yanditswe na Thamimu Hakizimana
Kuya 20 April 2024 saa 03:08
Yasuwe :

Abantu babiri bo mu Murenge wa Cyahinda mu Karere ka Nyaruguru , bagwiriwe n’umukingo, umwe muri bo ahita apfa.

Byabereye mu masaha ya nyuma ya Saa Sita kuri uyu wa Gatanu tariki ya 19 Mata 2024.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yatangarije IGIHE ko abagabo barimo umwe w’imyaka 40 n’uwa 21 bari bari kwasa igiti cyagwishijwe n’imvura kikagwa mu mukoki.

Yagize ati " Bari barimo kwasa igiti cyaraye kigushijwe n’imvura kigwa mu mukoki, umukingo w’iyo nkangu wabaguyeho bombi nyuma gato hakurwamo umwe agihumeka ariko yazahaye akaba yahise ajyanwa ku bitaro bya Munini.”

Yongeyeho ko ahagana Saa Kumi n’Ebyiri n’iminota 20 z’umugoroba aribwo umurambo wa nyakwigendera wabonetse.

Umuntu umwe yapfiriye muri uyu mukoki nyuma y'aho umukingo utengutse

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .