00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Perezida Kagame yihanganishije Kenya yapfushije Umugaba Mukuru w’Ingabo

Yanditswe na Jean de Dieu Tuyizere
Kuya 19 April 2024 saa 06:33
Yasuwe :

Perezida Paul Kagame yihanganishije Kenya nyuma y’aho abasirikare bayo 10 barimo Umugaba Mukuru w’ingabo, Général Francis Omondi Ogolla, bapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu yabaye ku wa 18 Mata 2024.

Umukuru w’Igihugu yazirikanye ubunyamwuga no kwicisha bugufi byaranze Gen Ogolla mu gihe yari mu gisirikare cya Kenya.

Yagize ati “Nihanganishije Perezida William Ruto, imiryango n’inshuti z’abaguye mu mpanuka y’indege yarimo Umugaba Mukuru w’Ingabo, Gen Ogolla uzibukirwa ku bunyamwuga no kwiyoroshya byamuranze mu kazi ke.”

Gen Ogolla yinjiye mu gisirikare cya Kenya mu 1984. Perezida William Ruto yamugize Umugaba Mukuru w’ingabo mu 2023, amusimbuza Gen Robert Kibochi.

Indege yapfiriyemo abandi basirikare barimo Brigadier Général Swale Saidi, Col Duncan Keittany, Lt Col David Sawe, Maj George Benson Magondu, Capt Sora Mohamed, Capt Hillary Litali, Sr Sgt John Kinyua Mureithi, Sgt Cliphonce Omondi na Sgt Rose Nyawira.

Ibiro bya Perezida wa Kenya byasobanuye ko mbere y’iyi mpanuka, Gen Ogolla n’aba basirikare bandi bari basuye ingabo zohetejwe muri ‘Operation Maliza Uhalifu n’amashuri aherutse kuvugururwa mu gace ka North Rift.

Gen Ogolla yaherukaga mu Rwanda muri Kamena 2023 ubwo yitabiraga isozwa ry’imyitozo ya gisirikare ihuriweho n’ingabo z’ibihugu byo muri Afurika y’iburasirazuba, izwi nka Ushirikiano Imara.

Icyo gihe, Gen Ogolla yahuye n’Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga na Minisitiri w’Ingabo, Juvénal Marizamunda, baganira ku bufatanye bw’ibihugu byombi mu bya gisirikare.

Umugaba Mukuru w'Ingabo za Kenya, Gen Ogolla, yapfiriye mu mpanuka ya kajugujugu
Gen Ogolla yaherukaga mu Rwanda mu mwaka ushize

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .