00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Inyungu ku nguzanyo ku bworozi bw’inkoko, ingurube n’abatunganya ibiryo by’amatungo igiye kugabanywa

Yanditswe na Philbert Girinema
Kuya 2 December 2021 saa 11:20
Yasuwe :

Guverinoma y’u Rwanda igiye gutangiza uburyo bugamije kugabanya inyungu ku nguzanyo ku borozi b’ingurube n’inkoko cyo kimwe n’abandi bafite imishinga ijyanye no gutunganya ibiribwa by’amatungo.

Ni gahunda yashyizwemo miliyari 2 Frw aturutse mu bufatanye buri hagati ya Guverinoma n’Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel.

Enabel ifatanya na Guverinoma y’u Rwanda mu bikorwa bigamije guteza imbere ubworozi bw’inkoko, ingurube n’ibikomoka ku bworozi.

Ubusanzwe Banki z’Ubucuruzi, zitangira inguzanyo ku nyungu iri hagati ya 16% na 17% mu gihe muri za Sacco ho biri hejuru kuko zishobora no kugera kuri 22%. Muri BRD ho inyungu ku nguzanyo iri kuri 12%.

Gahunda nshya ya Guverinoma y’u Rwanda igena ko abafite imishinga ikeneye inguzanyo muri banki ariko iri mu bworozi bw’inkoko, ingurube no gukora ibiribwa by’amatungo bazatangira gufashwa.

Ubu ibijyanye n’impapuro zisabwa kugira ngo iyo gahunda ikunde, bizarangira muri uku kwezi, aho byitezwe ko amafaranga azaba yageze no muri banki ku buryo aba mbere bazafata amafaranga muri Mutarama 2022.

Umuyobozi wungirije mu Kigo Gishinzwe Guteza Imbere Ubuhinzi n’Ubworozi (RAB), Dr Solange Uwituze, yabwiye IGIHE abafite iyo mishinga bazajya bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 8%.

Ati “Icyo banki izakora, niba ngiye gusaba miliyoni 50 Frw muri banki runaka y’ubucuruzi, bazabara inyungu ku nguzanyo babariye kuri 16% [isanzwe] bongere bambarire ku 8%. Ikinyuranyo kiri hagati y’inyungu ku nguzanyo nari kwishyura kuri 8% na 16%, nicyo kizajya gitangwa kugira ngo njye nishyure 8%.”

Nubwo bimeze gutyo ariko, icyo kinyuranyo ntikigomba kurenga miliyoni 100 Frw.

Ati “Amafaranga atagomba kurenga y’ikinyuranyo wari kwishyura ku nyungu isanzwe n’iya 8% ni miliyoni 100 Frw. Nta muntu uzishyurirwa arenze icyo kinyuranyo.”

Uburyo bwari busanzwe bwo kwaka inguzanyo ni bwo buzakomeza gukoreshwa, abadafite ingwate bazajya bagana BDF ikomeze ibafashe. Icyo gihe BDF izajya itanga ingwate hanyuma nibayibona bafashwe binyuze muri iyi gahunda.

Miliyari 2 Frw yashyizwe muri uyu mushinga ni yo mafaranga yabonetse gusa hari igitekerezo cy’uko mu gihe haboneka amafaranga yisumbuyeho azongerwa.

Ubworozi bw’inkoko ni bumwe mu bwishingirwa muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo. Ubu hamaze kwishingirwa inkoko 208.749 mu gihe ingurube ari 3020.

Ubworozi bw'inkoko ni umwe mu mishinga yinjiriza abantu amafaranga menshi
Ushaka gukora ubworozi bw'ingurube azajya ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 8%

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .