00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Nimwe muramutswa ubumwe! - Imbamutima z’Abanyarwanda ku isabukuru ya Madamu Jeannette Kagame

Yanditswe na Akayezu Jean de Dieu
Kuya 11 August 2021 saa 08:59
Yasuwe :

Tariki 10 Kanama ni umunsi udasanzwe mu muryango w’Umukuru w’Igihugu cy’u Rwanda n’Abanyarwanda muri rusange kuko aribwo hazirikanwa isabukuru y’amavuko ya Madamu Jeannette Kagame.

Ku munsi uyu mubyeyi yizihizaho isabukuru y’amavuko, Abanyarwanda b’ingeri zitandukanye bamwifurije isabukuru nziza no kurambira mu gihugu kizira ivangura, kikimakaza iterambere ridaheza.

Abantu batandukanye by’umwihariko abakoresha urubuga nkoranyambaga rwa Twitter, bohereje ubutumwa Madamu Jeannette Kagame bamwifuriza kugira umunsi mwiza w’amavuko.

Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, Nyirasafari Esperance, yagize ati “Isabukuru nziza y’amavuko Nyakubahwa Madamu Jeannette Kagame. Nyagasani akomeze abarinde.”

Minisitiri w’Ubutegetsi bw’Igihugu, Gatabazi Jean Marie Vianney yagize ati “Reka mfate uyu mwanya nifurize isabukuru nziza n’umugisha, Madamu Jeannette Kagame.”

Bamwe mu batanze ubutumwa banikije ku bikorwa by’indashyikirwa, Madamu Jeannette Kagame yagizemo uruhare hagamijwe guhindura imibereho y’abenegihugu by’umwihariko abadafite kivugira.

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Urubyiruko n’Umuco, Bamporiki Edouard, yagize ati “Nimwe muramutswa Ubumwe no kuramira ukuri Umu. Mwunamuye Intwaza zibona icyoko cy’ineza. Mwacyashye urwango mu barwo.”

“Abashibutse kurya na kuno muti: "Muri Imbuto zizarubyarira Ingabo" Mwahamije ko Umutwaza w’Umutware ari Umumaragishyika ITEKA. Isabukuru nziza Jeannette Kagame.”

Ambasaderi w’u Rwanda muri Angola, Gasamagera Wellars, yagize ati “Isabukuru nziza ku muntu udasanzwe waharaniye ubumwe bw’Abanyarwanda, komora ibikomere no kongera kwiyubaka kw’Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi, guteza imbere umwana w’umukobwa, gushyigikira impano, no kongerera ubushobozi abagore, guha icyubahiro Intwaza no kubaka Umuryango Nyarwanda.”

Umuyobozi wa Imbuto Foundation, Umutoni Sandrine, mu butumwa bwe na we yifurije isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame ari nawe washinze uyu muryango umaze imyaka 20 ukora ibikorwa bigamije impinduka muri sosiyete.

Uretse abayobozi n’abazwi mu ngeri zitandukanye, abanyarwanda benshi by’umwihariko abakoresha imbuga nkoranyambaga na bo ntibahishe amarangamutima yabo.

Uwitwa Heritier yagize ati “Umubyeyi ugira ubumuntu, tumwifurije isabukuru nziza. Ababyiruka n’abageze mu zabukuru uri igisobanuro gikomeye mu buzima bwabo.”

Karangwa Sewase yagize ati “Isabukuru Nziza ku Mubyeyi wacu. Ubupfura n’Ubugwaneza bimuranga ni umugisha ku Rwanda rwamwibarutse. Nahorane umugisha mu Rwanda.”

Nsengimana Jean de Dieu ati “Nuko u Rwanda rwibaruka Shema ry’Abakobwa ibibero bye bikikira Intwari, uko agenda agwiza ibigwi maze yibaruka Nkubito y’i Cyeza, abari mu wo mujyo, ubu bavuga imyato kuko yabagize intyoza mu burezi n’uburere yewe no mu miyoborere baraganje. Isabukuru nziza Madamu Jeannette Kagame.”

Madamu Jeannette Kagame ni we washinze umuryango Imbuto Foundation. Arangwa mu bikorwa bye bya buri munsi no kwita cyane ku bapfakazi, abana bagizwe imfubyi na Jenoside yakorewe Abatutsi ndetse n’imiryango yugarijwe n’ubukene.

Ni umubyeyi urangwa n’umurava, umutima w’ubugwaneza n’ishyaka mu guharanira kuzana impinduka mu buzima bw’Umuryango Nyarwanda.

Madamu Jeannette Kagame ni Umuyobozi Mukuru w’Umuryango wa Unity Club washinzwe mu 1996, uhuriyemo abagize guverinoma, abayihozemo n’abafasha babo. Uyu muryango ufite ibikorwa bigamije kuba umusemburo w’ibisubizo cyane cyane bishingiye ku bibazo byatewe n’ingaruka zo kubura ubumwe ugamije gukorera hamwe mu gukomeza gusigasira amajyambere arambye y’u Rwanda.

Mu 2002, Madamu Jeannette Kagame ari mu bamwe bashinze Umuryango uhuriyemo abagore b’Abakuru b’ibihugu bya Afurika (Organization of African First Ladies against HIV/AIDS-OAFLA), ugamije kurwanya virusi itera SIDA. Yabaye Umuyobozi mukuru wawo mu 2004-2006.

Mbere y’aho, mu 2001, yashinze Umuryango PACFA (Protection and Care of Families against HIV/AIDS) ugamije by’umwihariko kurwanya icyorezo cya SIDA, no kugarurira icyizere ababana n’ubwandu bwa virusi itera SIDA.

Madamu Jeannnette Kagame ni umwe mu bashinze Green Hills Academy; afite impamyabumenyi mu bijyanye n’Ubukungu na Siyansi (Business and Management Science); yagiye atanga imbwirwaruhame n’ibiganiro ku miyoborere myiza, ubukungu, ubuzima, imibereho myiza y’abana, gushyigikira abagore n’urubyiruko n’ibindi.

Madamu Jeannette Kagame yashakanye na Perezida Kagame mu 1989 , ubu bafitanye abana bane n’umwuzukuru. Mu bana bafitanye harimo abahungu batatu n’umukobwa umwe.

Ubutumwa butandukanye Abanyarwanda bageneye Madamu Jeannette Kagame


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .