00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Sena yahamagaje Minisitiri w’Intebe ku bibazo byazonze iterambere ry’ibyoherezwa mu mahanga

Yanditswe na Kanamugire Emmanuel
Kuya 3 December 2021 saa 07:14
Yasuwe :

Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena, yemeje umwanzuro wo guhamagaza Minisitiri w’Intebe kugira ngo atange ibisobanuro mu magambo ku bibazo bibangamiye urwego rw’ibyohereza mu mahanga bikomoka ku bihinzi n’ubworozi.

Uyu mwanzuro watowe kuri uyu wa Kane, tariki ya 2 Ukuboza 2021 nyuma ya raporo Komisiyo ishinzwe imari n’ubukungu ya Sena, yamurikiye inteko rusange igaruka ku bibazo byagaragaye ko bibangamiye uru rwego.

Mu bihingwa u Rwanda rwohereza mu mahanga harimo iby’ibanze birimo ikawa, icyayi n’ibireti. Kuri ubu gahunda ihari ni uko byoherezwa mbere yo kongererwa agaciro ari na yo mpamvu hagenda hubakwa inganda hirya no hino mu gihugu.

Ibindi ni indabo, imbuto n’imboga ndetse n’ibikomoka ku matungo birimo amata n’inyama.

Perezida wa Komisiyo y’Imari n’Ubukungu muri Sena, Nkusi Juvénal, yavuze ko hakiri ibibazo by’umusaruro muke. Nko mu buhinzi bwa kawa iyi komisiyo yasanze ibiti bingana na 30% bishaje, imbuto zikaba zitabonekera igihe hamwe n’inyongeramusaruro zidahagije.

Iki kibazo kandi kigaragara mu buhinzi bw’icyayi aho ibiti byinshi bidasazurwa ndetse uburyo bwo guhinga bwongera umubare w’ibiti bihingwa bijya kuri hegitari bikarenga ibihumbi 10 bukoreshwa kugeza ubu butarigishwa abaturage.

Umusaruro w’ibi bihingwa uracyatinda kugera ku nganda kubera imihanda mibi naho ku bireti n’indabo ngo ubuso bihingwaho bugenda bugabanuka nyamara bigaragara ko bishobora kwinjiza amafaranga menshi biramutse byitaweho.

Komisiyo kandi yavuze ko umusaruro w’imboga ukiri muke ugereranyije n’ibikenewe mu bwiza no mu bwinshi kimwe n’ibikomoka ku matungo birimo amata, inyama n’amafi isaba ko hagira igikorwa.

By’umwihariko ngo kongera inka za kijyambere ntibyajyanishijwe no kuzigaburira ngo zibashe gutanga umusaruro kandi ngo iyo zoherejwe mu mahanga ari nzima biteza igihombo.

Amata n’ibiyakomokaho biracyari hasi kubera kugendera ku bihe ry’iboneka n’ibura ry’ubwatsi bigatuma amakaragiro n’amakusanyirizo bikora ku kigero cyo hasi mu gihe bimwe bikeneye gusanwa kubera ko bimaze igihe kirekire.

Kugeza mu 2018 mu Rwanda habarurwaga inka miliyoni 1,2 biganisha ku kuvuga ko abanyarwanda 10 basangiye inka imwe. Ihene zari miliyoni 2,7 bivuze ko batanu basangiye ihene imwe.

Sena yavuze ko kuvugurura ubuhinzi bigomba kwitabwaho “kugira ngo tuzahaze isoko ry’imbere mu gihugu dushobore no kuba twagira ibyo twohereza mu mahanga.”

Senateri Nkusi ati “Umusaruro w’amafi na wo uracyari muke ugereranyije n’ingano y’amazi u Rwanda rufite ashobora gukorerwamo ubworozi bw’amafi ndetse inganda zikora ibiryo byayo ni nke kandi zikora ibitujuje ubuziranenge. Hakwiye kongera ubumeyi n’ubushobozi bwo gushaka umurama uberanye n’amazi y’u Rwanda.”

Yavuze ko igihugu cyashyize imbere ubworozi bw’inka zitanga amata ariko ubwoko bw’izitanga inyama bukaba bukiri buke, yongeraho ko hakenewe guteza imbere n’ubw’amatungo magufi atanga inyama vuba kandi abasha guhangana n’ingaruka z’imihindagurikire y’ibihe kandi atibasirwa n’indwara.

Byatumye Komisiyo y’Ubukungu isaba inteko rusange ko yemeza ko Minisitiri w’Intebe yatumizwa agatanga ibisobanuro mu magambo ku ngamba ziteganyijwe ngo ibibazo byose bihari bibashe gukemuka.

Senateri Nsengiyumva Fulgence yavuze ko atari ngombwa ko Minisitiri w’Intebe atumizwa. Ati “Nkurikije uko Perezida wa Komisiyo yadusobanuriye, uburyo yasubije ibibazo, numva iyi raporo ifite ibisobanuro bihagije. Kuri njye kongera guhamagara undi muntu kuduha ibisobanuro twaba twitesheje agaciro. Njye ndumva komisiyo ubwayo twari dukwiriye kuyibisubiza ikadushakira imyanzuro ku byasabwa guverinoma.”

Senateri Murangwa Hadidja na we yagize ati “Byantunguye kumva ngo turashaka kuvugana na Minisitiri w’Intebe. Nakomeje kwibaza icyo azongera ku makuru aturuka muri za minisiteri n’ibigo twagiye tuganira na byo. Ndumva atari ngombwa aho avoma amakuru ni ho natwe twayakuye.”

Senateri Mukabaramba Alivera yashimangiye ko Minisitiri w’Intebe ahamagazwa. Ati “Muri iyi raporo harimo ibibazo byinshi bireba za minisiteri nyinshi. Turashaka ko Minisitiri w’Intebe atanga inzira yo kubikemura. Twe turashaka ibisubizo, komisiyo yazanye amakuru kandi harimo ibibazo byinshi bibangamiye uru rwego.”

Nyuma y’impaka byabaye ngombwa ko umwanzuro utorerwa wemezwa n’abasenateri 15, babiri batora oya naho impfabusa ziba eshanu.

Ikigo cy’Igihugu gishinzwe guteza imbere iyoherezwa mu mahanga ry’ibikomoka ku buhinzi n’ubworozi, NAEB, cyagaragaje ko mu 2020/2021 ibyoherejwe byinjije arenga miliyoni 444,8$.

Inyongera yabayeho ingana na 6,17% ugereranyije n’umwaka ushize w’ingengo y’imari dore ko amafaranga u Rwanda rwari rwinjije aturutse mu bikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga yari miliyoni 419$.

NAEB igaragaza ko amadovize u Rwanda rwinjiza mu cyayi, ikawa n’ibireti yagabanyutse ku kigero cya 1,19% bitewe n’igabanyuka ry’igiciro cy’ikawa ku kigero cya 8,7%, mu gihe ibindi bicuruzwa bishya byiyongereye ku kigero cya 10,67%.

Ibinyampeke, amafi, amavuta yo kwisiga n’ayo gutekesha, isukari, indabo, imboga n’imbuto byagize uruhare rukomeye mu izamuka ry’umusaruro w’ibikomoka ku buhinzi byoherezwa mu mahanga.

Icyayi ni kimwe mu bihingwa byoherezwa mu mahanga birimo ibibazo bibangamiye iterambere ry'uru rwego

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE
Kwamamaza

Special pages
. . . . . .