Nouvelle-Zélande ni hamwe mu hantu ha mbere ku isi abantu bagera ku wundi munsi mbere y’abandi kuko ku ngengabihe y’amasaha (GMT), iki gihugu kiri imbere ho amasaha 12.
Iki gihugu kiri imbere y’u Rwanda ho amasaha icumi. Saa tanu z’igitondo mu Mujyi wa Auckland nibwo Umunyarwanda wa mbere yatoye.
Allan Hakizimana, Umunyarwanda wiga muri Kaminuza ibijyanye na Engeneering niwe watoye mbere y’abandi bose.
Umwarimu muri Kaminuza muri iki gihugu, Egide Kalisa, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatoye saa 11:00 ku isaha yo muri iki gihugu uwamukurikiye akaba yatoye nyuma y’iminota ibiri.
Ibindi bihugu byakurikiye Nouvelle-Zélande mu gutora ni u Buyapani na Australia.
Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.
TANGA IGITEKEREZO