00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Igihe tukiri kumwe nta mijugujugu izabageraho - Kagame (Video)

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 3 August 2017 saa 11:16
Yasuwe :

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yizeje abaturage bo mu Karere ka Gasabo ko igihe azaba akiri kumwe nabo ibibazo yise imijugujugu y’abatifuriza u Rwanda icyiza bitazabageraho, ahubwo bizajya bigarukira kuri we mu nshingano yemeye kuva kera.

Kuri uyu wa Gatatu wari umunsi wa nyuma wo kwiyamamaza ku bakandida batatu bari guhatanira kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, mu gihe Abanyarwanda bari mu mahanga kuri uyu wa Kane batangiye gutora, abari imbere mu gihugu bo bakazategereza uyu wa Gatanu tariki 4 Kanama.

Ubwo yasorezaga urugendo rwe mu Karere ka Gasabo, Kagame yavuze ko hari abayamahanga benshi batangiye batega iminsi Abanyarwanda, babonye guhagarika amahitamo yabo bidashoboka batangira kwibaza niba u Rwanda ruzagira amahoro igihe ruzaba rutagifite Kagame nk’umuyobozi.

Yagize ati “Ariko noneho nanabaza ngo ariko mbere ya Kagame u Rwanda rwari rufite amahoro? Ibyo se ko babishimaga? Bashimaga ibya mbere ya Kagame hatari amahoro none ubu baradutega iminsi ya nyuma ya Kagame. Reka mbabwire ikindi, u Rwanda rwacu aho ruvuye, aho rugeze naho rujya, u Rwanda rw’ubudasa, tunyuze muri byinshi, twize byinshi. Ntabwo ibyo twiga bipfa ubusa.”

Uyu mukuru w’igihugu ukiri mu nshingano ze yavuze ko aho Abanyarwanda bageze uyu munsi bazi kwihitiramo uko bagomba kubaho. Yagarutse no kuri bamwe mu bavuga nabi u Rwanda, ko yajyaga atekereza ko bamaze kumenyera uko Abanyarwanda bateye ariko ngo siko bimeze.

Yakomeje agira ati “Rimwe nigeze kubabwira ngo iyo hagize uwiha uburenganzira bwo kumva ko ariwe uhitiramo u Rwanda cyangwa urubwira icyo rugomba gukora, cyangwa se biha uburenganzira ko bashobora kubwira Kagame icyo agomba gukora, niwo munsi mpitamo gukora ibinyuranye n’ibyo bavuga. Ari ubushize, ari ubungubu, ari n’ubuzaza.”

Yagarutse no ku bibwira ko aribo bazi demokarasi ndetse bagashaka no kuyigisha abandi, ariko amatora aheruka kuba iwabo yarangiye bavuga ko umuyobozi watowe atari we bashakaga ahubwo ngo hari abantu bagiye mu ikoranabuhanga ryabo babahindurira ku buryo umuyobozi bafite ubu atari we bashakaga.

Ibintu nk’ibyo byabaye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ubwo Perezida Donald Trump yatsindaga Hillary Clinton mu matora mu mwaka ushize, bikavugwa ko Abarusiya binjiye mu matora bagaha intsinzi Trump, ku buryo ubu rukigeretse mu maperereza atandukanye.

Kagame yakomeje agira ati “Eh! Ariko demokarasi yawe uwo muyobozi niwe yaguhaye. Wavuga ute ko utamushaka se ? Cyangwa warenga ibyo ukajya kubwira abandi uko bakora demokarasi yabo gute ? Iyawe yakunaniye, ngo mudasobwa niyo yabahitiyemo umuyobozi, ntabwo aribo, iyo niyo demokarasi rero bashingiraho bigisha abandi demokarasi uko imeze.”

Yanakomoje no ku bavuga ko mu murwa mukuru Kigali ndetse n’u Rwanda rwose muri rusange hari isuku ariko bakarenga ibyo bakabihuza n’imiyoborere y’igitugu.

Yagize ati “Icyo bivuze ni agasuzuguro basuzugura abanyafurika, basuzugura u Rwanda, kuko Abanyafurika, Abanyarwanda, bakwiye kwicara mu mwanda, bakaba mu mwanda, ntacyo bakwiriye kuba bawunengaho. Ibyo biva aho bikinjira no muri politiki, bikinjira no muri demokarasi, noneho ibyo twishakiye bakavuga ko atari byo bitubereye.”

Yavuze ko icyo abwira abantu nk’abo ari uko icyo Abanyarwanda bakora bacyumvikanyeho mu bumwe bahisemo, nikigira ingaruka mbi bazahangana nacyo nk’uko bahanganye n’ingaruka z’ibyo babakoreye.

Perezida Kagame yavuze ko mu itora ryatangiye kuri uyu wa Kane umuyobozi Abanyarwanda bakwiye guhitamo kimwe n’uzatorwa ikindi gihe, ari uzabitangira mu bihe bikomeye.

Yakomeje agira ati “Muzi imodoka, igira ikintu bita ‘ shock absorber’, ikubita mu cyobo kikayitangira ntiyangirike. Cyangwa se mu Kinyarwanda, umuyobozi niwe uterwa imijugujugu y’abo ayobora. Njye rero rwose mbabwire nemeye guterwa imijugujugu kuva kera, ntayo izabageraho yose izajya igarukira kuri njyewe. Igihe tukiri kumwe, iyo mijugujugu ntabwo izabageraho.”

Shock absorber ifatwa nk’uruhurirane rw’ibyuma biba mu mapine y’imodoka birimo rasoro ituma ibyuma bigize imodoka bitagongana mu gihe nk’imodoka ikubise mu mukuku, ku buryo abantu bayirimo badahungabana.

Ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Gatatu nibwo byashyize akadomo ku rugendo rwari rumaze iminsi 19 abakandida bazenguruka igihugu cyose.

Biteganyijwe ko nyuma y’itora ryo kuri uyu wa Gatanu, mbere y’uko umunsi urangira abaturage bazarara bamenye aho amatora yerekeza, harebwe mu mibare y’agateganyo izaba imaze kubarurwa.

Kagame yavuze ko nta we ugomba kwita ku by’abanenga u Rwanda
Abanyamujyi bahuriye i Bumbogo ari benshi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .