00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

NEC iratangaza bidasubirwaho uwatsinze amatora yo kuyobora u Rwanda

Yanditswe na Mathias Hitimana
Kuya 9 August 2017 saa 08:46
Yasuwe :

Komisiyo y’amatora mu Rwanda iratangaza kuri uyu wa Gatatu ku buryo bwa burundu ibyavuye mu matora ya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda.

Iyi komisiyo yatangaje ko ku gicamunsi ari bwo iza gutangaza bidasubirwaho ugomba kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi iri imbere.

Imirimo y’ibarura ry’amajwi yarihuse, ku buryo kuri iyi tariki ya 9 Kanama aribwo ingengabihe ya NEC yagaragazaga ko yagombaga kutarenza kuba yatangaje by’agateganyo ibyavuye mu matora, ikayatangaza ku buryo bwa burundu bitarenze tariki ya 16 Kanama.

Ubwo mu mpera z’icyumweru gishize NEC yatangazaga amajwi y’agateganyo, Perezida Kagame yaje ku isonga n’amajwi 98,63%, umukandida wigenga Mpayimana Philippe afite 0.73% naho Dr Frank Habineza watanzwe na Green Party yagize 0.47%.

Nubwo amajwi yatangajwe ari ay’agateganyo abakandida batsinzwe, Mpayimana na Habineza, bose batangaje ko bemeye ibyavuye mu matora.

Indorerezi zitandukanye zakurikiye imigendekere y’amatora zagiye ziyishima byimazeyo, bishimangira ko ibyayavuyemo ari ibyo kwizerwa.

Kuri uyu wa Kabiri n’Urukiko rw’Ikirenga rwatangaje ko nta mukandida n’umwe waruregeye ko atishimiye ibyavuye mu matora yo ku wa 3 no kuwa 4 Kanama 2017.

Nyuma y’itangazwa burundu ry’amajwi, Perezida wa Repubulika azatangira imirimo ye ya manda nshya nyuma yo kurahirira mu ruhame, imbere ya Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga nk’uko biteganywa n’Itegeko Nshinga ko agomba kurahira bitarenze iminsi mirongo itatu nyuma y’itorwa rye.

Nyuma yo kurahira akaba a ri bwo ashyiraho Minisitiri w’Intebe bitarenze iminsi cumi n’itanu nyuma yo kurahira; abandi bagomba kuba bari muri Guverinoma bakaba bashyizweho nabo bitarenze iminsi 15 Minisitiri w’Intebe ashyizweho.

Perezida Kagame agiye gukomeza kuyobora u Rwanda nyuma y’aho Abanyarwanda bamusabye ku bwiganze babinyujije muri Referendum ko yakongera kwiyamamaza.

Mu majwi y’agateganyo, Perezida Kagame ni we waje ku isonga aho afite 98,63%
Umukandida wigenga Mpayimana Philippe yagize amajwi 0.73% mu y'agateganyo aheruka gutangazwa
Dr Frank Habineza nyuma yo gutora yari afite akanyamuneza

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .