Abanyarwanda bujuje imyaka yo gutora baba mu mahanga, berekeje ku biro bya za Ambasade zabo abandi bajya ahandi hateganyijwe ko ariho bazatorera kugira ngo bihitiremo Perezida wa Repubulika ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere.
Muri Aziya mu bihugu nk’u Buyapani n’u Bushinwa, nibo babaye aba mbere mu gutora mu masaha y’igicuku i Kigali aho babikoze hakiri kare bagahita basubira mu kazi kabo ka buri munsi.
Abakandida bahatanira kuyobora u Rwanda ni Paul Kagame watanzwe na FPR Inkotanyi agashyigikirwa n’andi mashyaka umunani; Dr Frank Habineza wa Green Party n’umukandida wigenga Phillippe Mpayimana.
Muri aya matora site zizatorerwaho zingana na 2343, ibyumba by’itora birenga 16 000; muri Diaspora zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.
Impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe hakoreshejwe miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda. Abanyarwanda bari ku ilisiti y’itora ni 6,897,076.
UKO IKI GIKORWA CYAGENZE HIRYA NO HINO
– Miss Rwanda, Kundwa Doriane yatoreye mu Mujyi wa Ottawa muri Canada
– Muri USA, muri Leta ya Indiana mu mujyi wa South Bend naho Abanyarwanda bitabiriye gutora.
– Muri Canada mu Mujyi wa Otawa nabo ntibatanzwe, bazindutse bajya gutora Umukuru w’Igihugu ukwiye kuyobora u Rwanda.
– Abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, nabo bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika. Mu mujyi wa Portland muri Maine hatoreye abo muri Leta ya Maine, New Hampshire, Massachusetts, na Vermont
– Muri Israel, Abanyarwanda 134 nibo byitezwe ko baza gutorera kuri Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Tel Aviv ahari ibiro by’itora. Amatora nyir’izina yatangiye mu gitondo kare aho Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Col Joseph Rutabana, ari umwe mu babimburiye abandi gutora.
Kimwe n’ahandi, abashinzwe ibikorwa by’amatora babanje kurahirira inshingano zabo banasobanurira abaturage bitabiriye uko baza kuzinga urupapuro rw’itora.
– Mu mujyi wa Liège mu Bubiligi naho itora ryatangiye mu gitondo kare
– Ab’i Cotonou muri Benin nabo ntibasigaye inyuma
– Accra muri Ghana hatoreye n’ingabo z’u Rwanda
– Abidjan muri Côte d’Ivoire naho amatora ararimbanyije
– Uyu mugabo yakoze urugendo rw’amasaha 16 yerekeza mu Mujyi wa Helsinki muri Finland kugira ngo atore Perezida wa Repubulika
– Abuja-Nigeria:
Kuri Ambasade y’u Rwanda Abuja muri Nigeria, naho abanyarwanda bazindukiye mu gikorwa cy’itora
– U Burusiya: Kimwe n’ahandi muri Diaspora, abanyarwanda batuye mu Burusiya baramukiye mu matora ya Perezida wa Repubulika. N’ubwo imvura yaramukiye ku muryango mu Mujyi wa Moscow, ntiyakumiriye abanyarwanda bagera kuri 61 biyandikishije kuzatorera kuri site ya Moscow.
Bamwe mu bagiye gutorera i Moscow barimo abaturutse mu mijyi ya kure y’u Burusiya ndetse n’abaturutse hanze y’iki gihugu ku buryo byabasabye no gukora urugendo rw’ijoro ryose bakagera i Moscow bukeye.
Ambassaderi w’u Rwanda mu Burusiya, Amb Dr Jeanne d’Arc Mujawamariya, yavuze ko igikorwa cy’amatora cyagenze neza kuko abanyarwanda batoreye kuri iyi site bari barahawe amahugurwa y’ingenzi y’uko igikorwa kigomba kugenda.
Amb. Mujawamariya yanatangaje ko amajwi azabarurwa ejo ku itariki ya 04 Kanama ari nabwo ibyayavuyemo Komisiyo y’Igihugu y’Amatora izabitangariza abanyarwanda.
– Congo Brazaville, Gabon, Centrafrique, Cameroon
Ambasade y’u Rwanda muri Congo Brazaville ari nayo ireberera inyungu z’ibihugu nka Gabon, Centrafrique na Cameroon yabwiye IGIHE uko ibikorwa by’amatora byifashe ku banyarwanda babibarizwamo.
Muri Congo Brazaville hari ibiro bimwe by’itora aho kugeza saa saba ku isaha yo mu Rwanda hamaze gutorera abanyarwanda 80.
Muri Congo Brazaville hari ibiro bimwe by’itora aho kugeza saa saba ku isaha yo mu Rwanda hamaze gutorera abanyarwanda 80. I Bangui muri Centrafrique ho byitezwe ko haza gutorera abanyarwanda barenga 1000 dore ko hasanzwe yo n’Ingabo z’u Rwanda ziri mu bikorwa byo kubungabunga amahoro.
Muri Cameroun hitezwe ko abarenga 180 aribo baza kuhatorera naho muri Congo Brazaville bakaba barenga 170 mu gihe Gabon bagera kuri 50.
Amafoto agaragaza abanyarwanda baba muri Congo Brazaville bari kwitabira igikorwa cy’amatora
– Libya, Algeria na Misiri
Mu kiganiro IGIHE yagiranye na Ambasaderi w’u Rwanda mu Misiri, Sheikh Saleh Harerimana, yatangaje ku cyicaro cya Ambasade y’u Rwanda i Cairo haza gutorera abanyarwanda 104 ndetse kugeza mu masaha ya saa sita, abarenga 90 bari bamaze gutora. Mu bindi bihugu Amb. Harerimana areberera inyungu naho bamaze gutora kuko Algeria uko ari 30 bagombaga gutora barangije kare izi nshingano.
Libya naho abanyeshuri 9 bahiga bamaze gutora. Tunisia ho nta munyarwanda n’umwe wahatoreye.
– Muri Mozambique Abanyarwanda bahuriye muri Hotel Ruvuma aho bakoreye igikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika ugomba kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka irindwi
– Abiganjemo abanyeshuri biga muri Koreya y’Epfo nabo bari mu ba mbere bitabiriye amatora ya Perezida wa Repubulika
– Ambasaderi w’u Rwanda mu Buholandi, Karabaranga Jean Pierre yatoreye i La Haye. Mbere yo gutora, abashinzwe ibikorwa by’amatora barabanza bakarahira hanyuma bakerekana ibikoresho nk’agasanduku k’itora ndetse bagasobanurira abagiye gutora uko bazinga urupapuro rw’itora
– Aho abo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika bari buze gutorera
– Muri Turikiya naho abanyarwanda bitabiriye itora ari benshi aho ibiro by’itora byafunguwe saa moya z’igitondo. Muri iki gihugu gikora ku migabane ibiri (Aziya n’u Burayi), harimo ibiro by’itora bitatu. Hari ibiri kuri Ambasade y’u Rwanda i Ankara, ibiri mu Mujyi wa Istanbul n’ibiri mu wa Lefkosa.
Ankara ibiro by’itora byafunguwe saa moya. Nyuma y’umuhango wo kurahira no kwerekana agasanduku k’itora, Ambasaderi w’u Rwanda muri iki gihugu, Williams Nkurunziza niwe wabanjirije abandi gutora.
– Kuva saa mbili za mu gitondo ku isaha yo muri iki gihugu, abanyarwanda baba muri Sudani berekeje kuri Ambasade y’u Rwanda ngo batore Perezida wa Repubila. Ibiro by’itora aha biraza gufungwa saa kumi z’umugoroba
– Allan Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere ku isi watoye Perezida wa Repubulika
Mu gihe Abanyarwanda baba mu mahanga batangiye ibikorwa byo gutora Perezida wa Repubulika uzayobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere, muri New Zealand niho hambere batoye mbere y’abandi bose ugendeye ku ngengabihe y’amasaha y’iki gihugu.
Allan Hakizimana, Umunyarwanda wiga muri Kaminuza ibijyanye na Engeneering niwe watoye mbere y’abandi bose.
Umwarimu muri Kaminuza muri iki gihugu, Egide Kalisa, yabwiye IGIHE ko uyu musore yatoye saa 11:00 ku isaha yo muri iki gihugu uwamukurikiye akaba yatoye nyuma y’iminota ibiri.
Soma inkuru irambuye hano: Allan Hakizimana, Umunyarwanda wa mbere ku isi watoye Perezida wa Repubulika
– I Addis Ababa muri Ethiopia naho bamaze gutora
– Ibyo buri wese uzitabira amatora akwiye kumenya
– Mu Buhinde: Chidambaram mu Karere ka Cuddalore mu Buhinde, naho abanyarwanda biganjemo abanyeshuri biga muri iki gihugu bitabiriye itora rya Perezida wa Repubulika
– Jacques Tuyisenge na Mugiraneza Jean Baptiste, abanyarwanda bakina muri Kenya, biyunze ku bandi baturage mu gikorwa cyo gutora Perezida wa Repubulika. Aha muri Kenya, Itora rirabera ahantu habiri aho biteganyijwe ko abanyarwanda 2900 baza gutorera i Nairobi mu gihe abandi 227 baraba bari i Mombasa
– Mu Mujyi wa Copenhagen muri Denmark, abanyarwanda bitabiriye amatora kimwe n’ahandi
– I Kampala muri Uganda kuri Ambasade ho hazindukiye ikivunge cy’Abanyarwanda. Ambasaderi w’u Rwanda, Frank Mugambage, yabwiye IGIHE ko biteganyijwe ko hatorera abarenga 7000.
Mu Bufaransa, i Paris naho Abanyarwanda bariyo bazindukiye ku biro by’itora, bihitiramo ugomba kuyobora u Rwanda mu myaka irindwi iri imbere. Umunyamakuru wa IGIHE Karirima A. Ngarambe yabonye ko bose bari gutora mu mutuzo kandi bishimiye kuzuza inshingano zabo nk’Abanyarwanda.
Mu Bufaransa hari ibiro by’itora bibiri Paris na Lyon, biteganyijwe ko hatorera Abanyarwanda 527.
– Mu Bubiligi, na bo mugitondo cya kare saa moya kuri Ambasade y’u Rwanda, ahateganyijwe gutorera abarenga 1500.
Umunyamakuru wa IGIHE Jessica Rutayisire yavuze ko Abanyarwanda mu Bubiligi bamwe bibatuye kugira ngo nibamara gutora bahite bikomereza imirimo yabo
– Mu nzira abatuye i Beijing berekeza kuri Ambasade y’u Rwanda mu Bushinwa aho abatuye muri iki gihugu bose batoreye.
– Mu Bushinwa naho inkwakuzi zamaze gutora mu masaha ya saa 3:00 zo mu rukerera i Kigali. Abatoye biganjemo abanyeshuri biga muri iki gihugu n’abandi banyarwanda babayo
– Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga, Louise Mushikiwabo, yifurije abanyarwanda baba mu mahanga kugira amatora meza
– Mu Buyapani: 03:00 Mbere yo gutora, abashinzwe ibikorwa by’amatora babanje kurahira nkuko biteganywa n’amategeko ubundi bakora akazi kabo bashinzwe. Saa yine z’igitondo ( saa cyenda) ku isaha y’I Kigali nibwo abanyarwanda 4 ba mbere batuye mu Mujyi wa Kobe mu Buyapani batoye.
Aha i Kobe biteganyijwe ko haza gutorera abanyarwanda 20 baba muri iki gihugu. Ni mu gihe abandi 92 bari butorere kuri Ambasade y’u Rwanda mu Mujyi wa Tokyo.
Amafoto: Karirima A. Ngarambe, Jessica Rutayisire,Twitter
TANGA IGITEKEREZO