00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Abanyarwanda baba muri Congo no mu Burundi ntibemerewe gutorerayo

Yanditswe na Jean Pierre Tuyisenge
Kuya 3 August 2017 saa 07:25
Yasuwe :

Abanyarwanda baba muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) no mu Burundi ntibagize amahirwe yo kwitorera Umukuru w’Igihugu mu matora yabaye muri Diaspora kuri uyu 3 Kanama 2017.

Nk’uko byari biteganyijwe, amatora y’Umukuru w’Igihugu ku Banyarwanda baba hanze yari ateganyijwe uyu munsi, ariko ababa muri RDC no mu Burundi ntibemerewe kubera ibibazo by’umutekano biri muri ibyo bihugu nk’uko Komisiyo y’amatora yabitangarije abanyamakuru ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza, yavuze ko icyo cyemezo cyafashwe muri Werurwe nyuma yo kubona ko muri ibyo bihugu nta mutekano uhari watuma amatora agenda neza.

Yagize ati “Nubwo Komisiyo y’igihugu y’amatora ishinzwe amatora ntabwo ishobora gufata icyemezo kimeze gityo yonyine itagize izindi nzego za Leta igisha inama zibishinzwe; izo zose rero twazigishije inama. Icyo cyemezo rero twagifashe ahagana muri Werurwe, ni nayo mpamvu ibindi bikorwa muri ibyo bihugu bijyanye no kwandika ntibyakozwe kuko n’umutekano waho ntiwemeraga ko byakorwa.”

Yavuze ko mu gihe cy’amatora umutekano uba ari ingenzi, avuga ko banze ko amatora yaba ahantu batizeye umutekano w’Abanyarwanda n’ibizahakorerwa.

Munyaneza yasobanuye ko bashyizeho ingamba zigamije korohereza abantu babaga muri ibyo bihugu bashaka kwitorera Umukuru w’Igihugu, aho banashyizeho ibiro by’itora ku biro by’iyo komisiyo kugira ngo abazabasha kuza mu Rwanda abe ariho batorera.

Uretse mu Burundi no muri Congo, hirya no hino ku isi Abanyarwanda bazindukiye mu matora. Ababa imbere mu Rwanda bo barazindukira mu matora kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 4 Kanama, akazatangira saa moya za mugitondo akageza saa cyenda z’amanywa.

Biteganyijwe ko bizagera saa tatu z’ijoro kuri uyu wa Gatanu Abanyarwanda bamaze kumenya 70% y’ibyavuye mu matora, amajwi rusange amenyesha uwatorewe kuyobora u Rwanda akazamenyekana ku wa Gatatu w’icyumweru gitaha.

Perezida wa NEC, Prof. Kalisa Mbanda yasabye Abanyarwanda kuzatora mu bwisanzure no mu mahoro nk’uko bisanzwe bibaranga.

Yagize ati “Icyo dusaba Abanyarwanda ni uko bazitabira amatora ari benshi kandi bakazatora neza birinda imfabusa. Bazatore ari benshi kandi batore neza, bihitiremo umukandida ubereye u Rwanda.”

Yasabye ko Abanyarwanda bazakirana umutima mwiza ibizava mu matora kuko ari bo bazaba bitoreye.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora, Charles Munyaneza (iburyo) na Perezida wa NEC Prof. Kalisa Mbanda

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .