00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Indorerezi zari mu Rwanda ntizemeranya na Amerika yanenze imigendekere y’amatora

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 6 August 2017 saa 12:47
Yasuwe :

Indorerezi z’imiryango itandukanye yo mu karere zari mu Rwanda zikurikirana itora rya Perezida wa Repubulika, zagaragaje ko nyuma y’ibyo ziboneye mu gihugu, zidahuje na Leta Zunze Ubumwe za Amerika zanenze imigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika.

Mu itangazo Umuvugizi wa Minisiteri ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ya Amerika, Heather Nauert, yashyize ahagaragara kuri iki uyu wa Gatandatu, yabanje gushima uburyo abanyarwanda bitabiriye itora mu ituze, ariko avuga ko igihugu cye “cyitishimiye ibintu bitaboneye byabaye hagati mu matora, ku buryo byashimangiye impungenge ku migendekere y’amatora.”

Yakomeje agira ati “Turizera ko itegeko rishya ry’amatora rizaganirwaho mu mirimo itaha y’Inteko Ishinga Amategeko rizanoza icyo gikorwa mbere y’amatora y’abadepite ateganyijwe mu 2018.”

Indorerezi z’amatora za COMESA na ICGLR zagaragaje ko mu gihe zari mu Rwanda nta kibazo cy’amatora zabonye, ku buryo badasangiye impungenge na Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Umuyobozi w’indorerezi za ICGLR, Ainaitwe Rwakajara, yagize ati “Twageze hano kwemeza bakandida byararangiye, dukurikirana imigendekere y’amatora. Mu byo twabonye, twasanze abakandida barangije kwemezwa no kwiyamamaza. Uko twabibonye ntabwo dusangiye impungenge na Amerika, twe tubona byaragenze neza.”

Bishop Mary Nkosi wari uhagarariye indorerezi za COMESA, we yavuze ko banagize umwanya wo kuganira n’umukandida wo mushyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi, kandi nawe ubwe ashima uko amatora yagenze.

Yagize ati “Twagize ibiganiro n’abafatanyabikorwa batandukaye, tugira umwanya wo kuganira n’umukandida utavuga rumwe n’ubutegetsi washimaga guverinoma yamufashije mu mutekano, bikaba byari ubwa mbere umukandida wigenga agiye mu matora, akagaragaza ko ari inzira yakomeza. Nka COMESA twagarutse kuri mbere y’amatora, twumva ko habayeho gukorera mu mucyo dukurikije amakuru twavanye aho twakoreye hose.”

Moody Awori wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya wari uyoboye indorerezi z’Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yavuze ko hari isomo ibihugu bya Afurika byakwigira kuri aya matora arangiye mu Rwanda.

Yakomeje agira ati “Ndatekereza ko igikomeye ni umutekano, nta muvundo, nta rusaku, mu cyumba cyo gutoreramo hari isuku, abantu barazaga bagatora bakagenda. Ni isomo rikomeye ibihugu bya Afurika byakwigira hano. Ni imyitwarire myiza ibindi bihugu byakwigira hano.”

Ainaitwe Rwakajara wari uyoboye indorerezi za ICGLR zihagarariye ibihugu 13, yavuze ko abakozi ba Komisiyo y’Amatora bagaragaje ko bafite ubushobozi buhagije mu birebana n’amatora
Bishop Mary Nkosi wari uhagarariye indorerezi za COMESA, yavuze ko Komisiyo y’Igihugu y’Amatora yahabwa ingengo y’imari ihagije ngo ikomeze kwigisha abaturage ibirebana n’amatora
Moody Awori wigeze kuba Visi Perezida wa Kenya wari uyoboye indorerezi z’umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba (EAC), yavuze ko nubwo hari ibyo babonye bikwiye kongerwamo imbaraga, amatora yagenze neza
Indorerezi zo mu karere zanyuzwe n’imigendekere y’amatora ya Perezida wa Repubulika mu Rwanda
Abantu batandukanye bari bitabiriye imurikwa rya raporo y'izi ndorerezi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .