00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagame yasoje ibikorwa byo kwiyamamaza mu gace yatangiriyemo urugamba rwo kubohora igihugu (Amafoto)

Yanditswe na Philbert Girinema, Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 1 August 2017 saa 10:54
Yasuwe :

Mu Karere ka Gicumbi, hafi no ku Murindi w’Intwari ahatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu, niho Paul Kagame yasoreje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru mbere y’umunsi umwe ngo bisozwe ku rwego rw’igihugu.

Ibi bikorwa byatangiriye mu Murenge wa Cyumba mu Kagari ka Muhambo ahari hakoraniye abaturage baturutse mu mirenge 13 muri 21 igize Akarere ka Gicumbi ndetse hari n’abaturage baturutse mu mirenge imwe n’imwe y’Akarere ka Burera.

Mu masaha y’igicamunsi, Kagame yakomereje mu Murenge wa Rutare ku kibuga cy’umupira cya Rambura naho aho abaturage batakanzwe n’imbeho yo mu misozi ahubwo bakitabira nta n’umwe usigaye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Abaturage b’Akarere ka Gicumbi bashimiye Kagame kuba yarabatabaye ubwo yayoboraga urugamba rwo kubohora igihugu, agacyura bamwe bari barahungiye mu nkambi zitandukanye muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo ahahoze hazwi nka Zaïre.

Mu ijambo rye, Kagame yikije cyane ku mahanga adasobanukirwa amahitamo y’Abanyarwanda, avuga ko u Rwanda rwarenze kuba igihugu umuntu ahitiramo uko gikwiye kubaho no kuyoborwa.

UKO IKI GIKORWA CYAGENZE UMUNOTA KU WUNDI

Paul Kagame yishimanye n'abaturage b'i Gicumbi baririmba indirimbo z'intsinzi
Kagame yaherekejwe n'umuryango we mu bikorwa bya nyuma byo kwiyamamaza mu Ntara y'Amajyaruguru byabereye mu Karere ka Gicumbi

16:45: Paul Kagame asoje ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Karere ka Gicumbi aho ashimiye abaturage ku bwitabira bwabaranze mu bice bibiri yagezemo.

Kagame aganira n'abaturage b'i Gicumbi aho yatangiriye urugamba rwo kubohora igihugu
Umukandida Paul Kagame i Gicumbi
Kagame yibukije Abanyarwanda ko kuwa 4 Kanama ari ukwigenera uko bagomba kubaho

16:30: Paul Kagame ahawe umwanya ngo ageze ku baturage b’Akarere ka Gicumbi imigabo n’imigambi ye, aho mu ijambo rye agize ati “Ntabwo twagera kure, twagera kuri byinshi, ntabwo twakwihuta tutari kumwe, tudafatanyije, tudakora tutagendera kuri politiki nziza yubaka itandukanye n’indi iri mu mateka yacu.

Biratangaje nyine mwumvise umuntu atanze urugero. Amazi, amazi abantu bakwiriye kuba banywa, batekesha, ntabwo ahagije. Umubare ugerwaho n’ayo mazi uracyari muto ugereranyije n’uko tubyifuza ariko iyi myaka irindwi iri imbere nyuma y’itariki enye z’ukwezi kwa munani, nkuko mwabihisemo nkuko nziko muzabihitamo; tuzagera kuri byinshi.

Icyizere cy’ibyo mwasabye n’uko muzahitamo ntabwo tuzatatira kandi tuzakomeza inzira nziza tugere kuri byinshi. Banyagicumbi, no mu mwanya washize mu gitondo twasubiye mu mateka.

Aho twabanje twasubiye mu mateka, amateka y’urugamba, urugamba rwo guhindura amatwara, imibereho, imikorere, imyumvire. Twahoze tuvuga ngo muri ibyo byose ntacyabaye imfabusa nta n’ikizaba imfabusa kandi n’uruhare runini Abanyagicumbi babigizemo, mwabigizemo. N’ibiri imbere dushaka kugeraho, Abanyagicumbi nziko kandi turifuza ko mwabigiramo uruhare runini.

Uruhare, dufatanyije n’abandi Banyarwanda mu tundi turere, bizafasha kubaka ubuzima bwacu, amajyambere yacu. Naho ibindi byakomojweho, ubwo turi aha ngaha, igikorwa tugiye kujyamo, guhitamo bisanzwe dusanzwe dukora, tugenderaho mu bikorwa byacu byose, ni uguhitamo iteka ibitubereye twebwe. Ntabwo tujya duhitiramo ahandi hantu ibihabereye cyangwa ibibabereye. Twe turahitamo ibyacu.

Bariya bandi mujya mwumva bashaka guhitiramo Abanyarwanda, bahera mu gitondo babaza icyo warariye, aho wahoze, icyo wavuze, impamvu ibyo ngibyo ku Rwanda ntabwo bigikora.

Ahubwo urebe rero nta nubwo babaza niba utanaburaye ahubwo bakubaza icyo warariye. Umuntu akubajije niba utaburaye wakwibaza niba ashaka ko ejo utazaburara ariko nabyo ntabwo nifuza umpa icyo ndarira, nifuza umpa uburyo bwo kwishakira icyo ndarira.

Naho ubundi imyaka ibaye myinshi, myinshi cyane, Abanyarwanda, Abanyafurika, babonwa nk’abantu bakwiriye guhabwa ibyo bararira, bitari ukubaha uburyo bwo kwishakira ibyo bararira.

Rero no muri uku guhitamo, ni iki gikorwa tugiye kujyamo ni kimwe kiza kiyongera ku bindi by’inzira u Rwanda rwacu rurimo rwo kwiyubaka, rwo kubaka ubushobozi bwacu, bwo kwigeza aho dushaka, bwo kwihitiramo uko dushaka, bwo gufatanya mu bikorwa byacu twifuza byubaka buri wese bijyana na buri wese, bitagira uwo bisiga inyuma kugira ngo twigeze aho dushaka. Gicumbi rero, ibyo mwabigizemo uruhare, ayo mateka mwayagizemo uruhare, turacyakomeza. Itariki enye ukwezi kwa munani ni ugukomeza ibyo bikorwa, sibyo?

Hanyuma tugakomeza urugendo rwacu, tukiyubaka, tugaha abaturage bacu, amazi, tugaha uru rubyiruko rwacu amahirwe, tugaha abana bacu amashuri, abagore, abagabo, twese tugaterera imbere hamwe, abacuruza bagacuruza bakunguka bagashora imari yabo aho bashatse.

Amashanyarazi mwahoze muvuga; amashanyarazi ntabwo ari ukuyarota arahari, yatangiye kuboneka, azakomeza kuboneka. Kubisigasira ibyo tuba twubaka, ibyo tuba tumaze kugeraho ni ngombwa kubakiraho n’ibindi, amashanyarazi rero turifuza ko agera ku Banyarwanda bitari benshi gusa ahubwo kuri bose. N’amazi n’imihanda igakorwa n’andi mashuri akubakwa n’ibikorwaremezo bindi bigatezwa imbere, amavuriro akubakwa, imiyoborere myiza igatezwa imbere, imiyoborere, politiki bigamije guteza imbere umuturage wese akabyibonamo.”

16:20: Gatabazi avuze ko Gicumbi iri mu turere twa mbere twatanzwemo Girinka ku rwego rwo hejuru kuko hatanzwe izirenga ibihumbi 29, ‘tukaba turi mu ba mbere mu gihugu bafite ubworozi butanga amata, aho abana batakivurwa (imirire mibi) n’amafuku, ahubwo bavurwa n’amata’.

Yakomeje yungamo ati “Waduhaye amata ntitwakwima amajwi.”

Aha Rutare abaturage bakoraniye uyu munsi ngo hari isoko rikomeye hagomba no kunyuzwa umuhanda munini wa kaburimbo, ariko kubera imiyoborere mibi uza kunyuzwa ahandi kubera ko hafi aho ngo hashyinguwe abami hatinywa ko bazazuka, none bagiye guhabwa umuhanda munini Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare.

16:00: Depite Gatabazi Jean Marie Vianney nk’umwe mu bashinzwe kwamamaza umukandida Paul Kagame, ateruye mu ndirimbo ati ‘FPR yahozeho ariko ntibabimenya, iyo baza kubimenya byari kuborohera’.

Agarutse ku buryo Kagame yagenze igihugu bamuvuga ibigwi, ariko agahitamo gusoreza i Gicumbi agenda yinjira mu Murwa Mukuru wa Kigali, kikaba ari ikintu gikomeye cyane ko Gicumbi ariho Kagame yinjiriye ayoboye urugamba rwo kubohora igihugu akanarutsinda.

16:00: Paul Kagame amaze kugera mu Murenge wa Rutare ku mpinga y’umusozi ku kibuga cy’umupira cya Rambura ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Yakiranywe urukundo rwinshi n’abaturage bari bamutegereje kuva mu gitondo cya kare.

14:50: Abayobozi bakuru b’Umuryango FPR Inkotanyi n’imitwe ya politiki yishyize hamwe nawo bamaze kugera mu Murenge wa Rutare ho mu Karere ka Gicumbi, aho mu minota mike Paul Kagame araba asesekaye ngo ahakomereze ibikorwa byo kwiyamamaza kuri uyu wa Kabiri.

Knowless Butera mu bahanzi baherekeje Paul Kagame mu bikorwa byo kwiyamamaza i Gicumbi

 Abahanzi bakomeje gususurutsa ibihumbi by’abaturage bateraniye mu Murenge wa Rutare aho Umukandida wa FPR Inkotanyi agiye gusoreza ibikorwa bye byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru.

Abarwanashyaka ba PL bateye ingabo mu bitugu Umukandida wa FPR Inkotanyi i Gicumbi

13:10: Mu gihe Paul Kagame asoje igikorwa cyo kwiyamamaza mu Murenge wa Cyumba mu Karere ka Gicumbi, agiye gukomereza mu Murenge wa Rutare naho muri ako karere, aho ategerejwe n’abaturage benshi baturutse mu bice bitandukanye bya Gicumbi.

12:50: Paul Kagame asoje ijambo rye yizeza abaturage b’Akarere ka Gicumbi ko ibyo bagezeho mu myaka ishize birimo inka, amashanyarazi n’ibindi ari bike kuko ibyiza ‘biracyaza’. Ati “ Banyagicumbi, muri ku isonga dukomereze aho”.

Kagame yavuze ko Akarere ka Gicumbi, FPR n’abandi bafite amateka mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bose

12:25: Paul Kagame ahawe umwanya kugira ngo ageze imigabo n’imigambi ye ku baturage ba Gicumbi aho mu mbwirwaruhame ye atangiye agira ati “Buriya benshi, bamwe dusanzwe turi Abanyagicumbi ku bundi buryo ariko ibyo ndaba mbirekeye aho […] uko twahabereye inshuti, uko twakoranye, uko mwadufashije bigatuma urugamba rushoboka, urugamba ni urugamba nyine ruba rurimo byinshi bikomeye, bigoye ariko twafashe inzira dutera imbere hanyuma ni aha igihugu kigeze. Ariko igihugu kimeze neza umuntu wese waba utekereza uko yaba ameze kose, muri icyo gihe asubiza amaso inyuma akareba aho avuye ubwo akareba aho ageze hagati aho havamo amasomo menshi, higwa byinshi. Twize byinshi rero.

Twize aho tuvuye icyari gitumye turi aho twari turi, twiga byinshi mu kugera aho tugeze. Ubwo ndavuga Gicumbi na FPR kubera ko bifite amateka hamwe n’abandi Banyarwanda mu guhindura ubuzima bw’Abanyarwanda bose, guhindura igihugu cyacu.

Rero, igikorwa cyatuzanye aha, ubu turi mu matora, turimo kwiyamamaza, ejo bundi itariki enye ukwezi kwa munani, hazaba iki? Gutora icyo bivuze, ni ugukomeza kubaka amateka, ni uguhitamo uko uyakomeza, bivuze gukomeza amajyambere, bivuze gukomeza ubumwe, bivuze gukomeza umutekano.

Nta heza ho kubivugira nka Gicumbi. Rero itariki enye, ubwo turatekereza imyaka irindwi nyuma y’izo tariki enye z’ukwezi kwa munani. Ndibwira ko rwose nta gushidikanya, ko na none nta bakwiye kuba bari ku isonga kutuyobora muri iyo myaka irindwi nka FPR Inkotanyi.

FPR ni nayo ifite uburenganzira ariko n’abandi Banyarwanda ngira ngo barabufite ndaza kubigeraho bwo guhitamo nyine uwo mukandida, muzaba mutora umukandida ariko muzaba mutora na FPR ariko ubu uko bimeze muzaba mutora umukandida wa FPR n’indi mitwe ya politiki ndetse n’abandi Banyarwanda batari muri ibyo byose.

Icyo mbivugira bifite uko byaje, ngira ngo Abanyarwanda barenze miliyoni enye ntabwo nziko bari aba FPR, bari Abanyarwanda batandukanye. Ibyo basabye, referendumu twakoze, icyayivuyemo cyari icyifuzo cyaje kuba icyifuzo cya FPR, cy’amashyaka ya politiki yandi umunani n’abandi Banyarwanda batari muri ayo mashyaka umunani ndetse batari muri FPR, ubu rero ndibwira ko itariki enye z’ukwa munani, tuzaba twubahiriza icyo cyifuzo.

Rero bantu ba Gicumbi ndetse mwese hafi FPR Inkotanyi ndabashimira kuba mwaje muri benshi, kuba mwaje mubyiteguye ndetse kuba mwiteguye iby’igikorwa cy’itariki enye z’ukwezi kwa munani.

Ibyo icyo bivuze ni bya bindi navugaga ni ubumwe, ni amajyambere, ni umutekano, ni uburenganzira bwa buri munyarwanda ndetse twese hamwe guhitamo ibitubereye n’aho tugana mu buzima bwacu, mu buzima bw’igihugu.

Mwese mubereye u Rwanda, Banyagicumbi mubereye u Rwanda, Abanyarwanda dufite ubu n’imikorere yabo n’ubushake bwabo babereye u Rwanda twifuza ubu ngubu. Amasomo y’amateka mabi ya politiki mbi twarayize, twabaye abantu bazima, twabereye u Rwanda, twabaye Abanyarwanda dukwiriye kuba turibo.

Dukwiye kuba turi Abanyarwanda ubu turibo, Umunyarwanda ubona undi akamubonamo inyungu, ubuvandimwe, ubucuti akamubona ko bafatanya kubaka igihugu, urwo nirwo Rwanda rutubereye. Ni narwo Rwanda tubereye natwe.

Kagame yabwiye Abanyagicumbi ko gutora neza ari ugukomeza kubaka amateka, amajyambere, ubumwe n'umutekano

Rero nyine biratangaza kubera ko u Rwanda ubu ngubu, Abanyarwanda dufite ubudasa, ubudasa abandi bibaza bati ariko ko mu Rwanda noneho abantu bajya mu gikorwa cy’amatora, bajya mu nzira ya politiki ahandi imenyerewe ko batwika, ko bica, ko barwana, ariko ubwo natwe twarabigize, mwibuke gato natwe niko byari bimeze twari nk’abandi. Igihe cy’amatora cyari icyo kwica, icyo kwihisha hanyuma hakavamo umuntu witwa ngo yatowe n’abantu kubayobora.

Ubudasa bw’abantu ni ukuva muri ibyo tukaba turi aho dushobora kubikora mu ituze, mu byishimo, mu mbyino, mu bushake. Iyo nzira uva hariya ukagera hano nibyo biduha ubudasa. Uko twabigenje twese hamwe ni ubudasa. Aho FPR Inkotanyi n’ingamba yatsinze n’ibyo yakoreye abaturage n’abaturage benshi ifite bayikurikiye, ubufatanye n’amashyaka n’imitwe ya politiki umunani muri iki gikorwa ni ubudasa, abantu bamwe ntibashobora kubyumva.”

I Gicumbi, Kagame wa FPR Inkotanyi yamamajwe mu buryo budasanzwe bukunze gukoreshwa n'abafana muri za stade bisiga amarangi

12:15: Depite Gatabazi JMV, umwe mu bashinzwe ibikorwa byo kwamamaza Paul Kagame niwe uhawe umwanya aho atangiye avuga ko amateka yo kubohora igihugu yahereye mu Karere ka Gicumbi agakwira mu gihugu cyose.

Yavuze ko inshuro nyinshi Paul Kagame yashimangiye ko akunda abaturage ba Gicumbi ndetse by’umwihariko mu 2011 yasuye Cyumba akemerera abaturage ivuriro none ubu rikaba rihari.

Akomeje avuga ko ingabo za FPR Inkotanyi zarokoye abaturage ba Gicumbi bari mu nkambi za Masisi n’ahandi muri Zaïre (Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo), ibyo bikaba ari igihango gikomeye Kagame afitanye n’abaturage.

I Rushaki ngo abaturage babonye amashanyarazi ku bwa Kagame ndetse imirenge yose uko ari 21 imaze kugeramo amashanyarazi.

Akomeje agira ati “Abagabo birirwaga bahiga amafuku yo kuvura bwaki none ubu waduhaye inka.”

Gatabazi avuze ko mu Karere ka Gicumbi hari amashuri yisumbuye 70 mu gihe mbere hari atatu nayo ya Kiliziya Gatolika.

Depite Gatabazi Jean Marie Vianney yavuze ko abagabo birirwaga batega amafuku yo kuvura abana bwaki, Kagame akaba yaraboroje inka

12:05: I Rutare naho muri Gicumbi: Abaturage bategereje umukandida wa FPR Inkotanyi n’ibyishimo byinshi, ntibari gukangwa n’imbeho ahubwo bari gucinya akadiho bizihiwe. Ihuriro ni ku kibuga cy’umupira cya Rambura giherereye mu Kagari ka Kigabiro mu Murenge wa Rutare.

 Bazivamo akomeje avuga ko Paul Kagame ibyo yemereye abaturage byagezweho uko yari yabibasezeranyije. Ati “ Muribuka ku Miyove mu 2003, yabemereye imihanda kandi murabizi ko umuhanda wa Base- Nyagatare unyuze i Gicumbi ubu watangiye gukorwa, yabemereye amashuri ndetse n’aho twari mu 2003 ubu hari amashuri.”

12:00: Bazivamo Christophe, Vice Chairman wa FPR Inkotanyi niwe uhawe umwanya aho atangiye avuga ko mu Karere ka Gicumbi by’umwihariko ku Mulindi wa Byumba ariho Paul Kagame yayoboreye urugamba rwo kubohora igihugu kugeza arutsinze.

Ati “Urugamba yakomeje, agacyura impunzi aho zari ziri ndetse n’abari baratorongeye mu mashyamba ya Congo akabaha ihumure bagatahuka. Yatanze ihumure mu gihugu cyose.”

Vice Chairman wa FPR Inkotanyi, Bazivamo Christophe, yavuze ku Mulindi wa Byumba muri Gicumbi ariho Kagame yayoboreye urugamba rwo kubohora igihugu

  Paul Kagame yakirijwe imbyino z’ikinimba mu majwi agira ati “ Urwomeke rugume” bishatse kuvuga ngo urwubake rukomere.

Kagame yakirijwe imbyino z’ikinimba

11:40: Umukandida wa FPR Inkotanyi ageze mu Karere ka Gicumbi aho yakirijwe amashyi n’impundu n’abaturage bakereye ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

Paul Kagame asuhuza abaturage b'i Gicumbi bari bakereye kumwakira

11:30: Abaturage bakomeje gucinya umudiho mu gihe bategereje umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, ukomeje ibikorwa bye byo kwiyamamaza. Tubibutse ko bizasozwa kuri uyu wa Gatatu mu Karere ka Gasabo mbere y’umunsi umwe gusa ngo amatora nyir’izina atangire.

Umuyobozi w'Ishyaka ry'Ubwisungane n'Iterambere (PSP), Kanyange Phoebe (ibumoso) na Dr. Alvera Mukabaramba na Depite Gatabazi Jean Marie Vianney (iburyo) bashyigikiye Paul Kagame

  Abayobozi batandukanye bamaze kugera ahakomereje ibikorwa byo kwiyamamaza bya Paul Kagame.

Umunyamabanga Mukuru wa FPR Inkotanyi, Ngarambe François
Vice Chairman wa FPR Inkotanyi, Christophe Bazivamo mu bikorwa byo kwiyamamaza i Gicumbi
Komiseri muri FPR Inkotanyi, Mukasine Marie Claire na we yaherekeje umukandida w'Umuryango
Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Musabyimana Jean Claude, mu bitabiriye iki gikorwa
Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko n'Ishyaka rya PL, Donatille Mukabalisa
Perezida w'Ishyaka riharanira Demokarasi n'imibereho myiza y'abaturage (PSD), Dr Vincent Biruta
Minisitiri wa Siporo n'Umuco, Uwacu Julienne, mu bashinzwe ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Kagame mu bice bitandukanye by'igihugu
Perezida w'Ishyaka Riharanira Demokarasi ihuza Abanyarwanda (PDC), Mukabaranga Agnès
Perezida wa PL, Donatille Mukabalisa na Dr Vincent Biruta uyobora PSD bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa Paul Kagame, batanzaho umukandida mu matora yo kuwa 3-4 Kanama 2017, i Gicumbi

11:20: Mu kanya gato, umukandida wa FPR Inkotanyi araba asesekaye mu Karere ka Gicumbi ahakomereje ibikorwa bye byo kwiyamamaza.

  Ntawuhejwe mu bikorwa byo kwamamaza Kagame

N'abera bakomeje kugaragaza ko bashyigikiye FPR Inkotanyi n'Umukandida wayo, Paul Kagame

  Ibyo wamenya ku Karere ka Gicumbi

Gicumbi ni akarere kagizwe n’imirenge 21, gaherereye mu Majyaruguru y’u Rwanda. Gatuwe n’abaturage 427 311 ku buso bwa kilometero kare 867.

Muri manda y’imyaka irindwi ya Paul Kagame, Gicumbi yateye imbere mu nzego zitandukanye z’imibereho myiza y’abaturage.

Aka karere kaza ku isonga mu gutanga amata mu gihugu, agera kuri litiro 1 620 000 mu mwaka.

Aka karere kari ku gipimo cyo hejuru kirenze impuzandengo y’igihugu ya 84.8% mu bijyanye n’abaturage bagerwaho n’amazi meza aho uyu mubare ungana na 90.6%.

Mu bijyanye na serivisi z’ubuzima, abaturage bagera kuri 95% bafite ubwisungane mu kwivuza mu gihe nibura abagore bose muri aka karere, abagera kuri 99% babyarira mu bitaro. Uyu mubare wavuye kuri 71% mu 2010.

Uburezi budaheza muri aka Karere, Paul Kagame asorezamo ibikorwa byo kwiyamamaza mu Ntara y’Amajyaruguru, ntibwasigaye inyuma kuko umubare w’ibyumba by’amashuri y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka 9 na 12 byubatswe byiyongereye biva kuri 94 byo mu 2010 bigera kuri 667.

11:00: Abahanzi batandukanye barimo Eric Senderi, Jay Polly, King James, Kitoko n’abandi nibo bari gususurutsa abaturage bitabiriye iki gikorwa. Indirimbo ziganjemo iz’umudiho umenyerewe mu Majyaruguru y’igihugu nizo ziri kubyinwa aha i Gicumbi.

Kitoko Bibarwa asusurutsa abaturage b'i Gicumbi aho umukandida wa FPR Inkotanyi agiye kwiyamamariza
Eric Senderi na Theo Bosebabireba mu bahanzi bari inyuma ya Paul Kagame

 Saa kumi n’ebyiri z’igitondo, abaturage bari batangiye kugera ahabera iki gikorwa

Izi mpanga zizwi cyane muri Gicumbi zashimishije abantu benshi

Amafoto: Moses Niyonzima na Mahoro Luqman


Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .