00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Kagame yibukije Abanyarwanda ko kuwa 4 Kanama ari ukwigenera uko bagomba kubaho

Yanditswe na Rabbi Malo Umucunguzi
Kuya 2 August 2017 saa 06:53
Yasuwe :

Umukandida wa FPR Inkotanyi, Paul Kagame, yabwiye Abanyagicumbi ko ku itariki 4 Kanama bazatora bihitiramo uko bagomba kubaho mu gihe kiri imbere, kuko nta wundi ugomba kubibakorera.

Kuri uyu wa Kabiri Kagame yiyamamarije mu Karere ka Gicumbi aho yageze mu mirenge ibiri ya Cyumba na Rutare, aho yavuze ko imyaka isaga 20 ishize abaturage biyubaka ari nako bubaka igihugu igihugu, ariko ngo urugendo ruracyari rurerure.

Yagize ati “Turacyakomeza inzira y’amajyambere. Muri ibyo byose, ntabwo twagera kure, ntabwo twagera kuri byinshi, ntabwo twakwihuta tutari kumwe, tudafatanyije, tudakora, tutagenda kuri politiki nziza yubaka itandukanye n’indi iri mu mateka yacu.”

Kagame yavuze ko muri ako karere urebye nk’umubare w’abantu bafite amazi meza ukiri muto, ariko imyaka irindwi iri imbere guhera nyuma y’itora ryo kuwa 4 Kanama, igihugu kizagera kuri byinshi.

Yagize ati “Biratangaje nyine, uwumvise umuntu atanga urugero rw’amazi abantu bakwiye kuba banywa batekesha, ntabwo ahagije. Umubare ugerwaho n’ayo mazi uracyari muto ugereranyije nuko tubyifuza, ariko iyi myaka irindwi iri imbere nyuma y’itariki 4 Kanama, nkuko mwabihisemo, nk’uko nzi muzabihitamo, tuzagera kuri byinshi.”

Yashimiye abatuye Gicumbi nk’akarere katangiriyemo urugamba rwo kubohora igihugu, avuga ko kubera uruhare runini babigizemo, n’ibiri imbere igihugu cyifuza kugeraho nabyo bakwiye kuzabigiramo uruhare runini.

Yakomeje agira ati “Iki gikorwa tugiye kujyamo, guhitamo dusanzwe tugenderaho mu bikorwa byacu byose, ni uguhitamo iteka ibitubereye twebwe. Ntabwo tujya tujya guhiritiramo abandi bantu ibibabereye cyangwa ibyo bakwiriye kugenderaho, twe turahitamo ibyacu.”

“Bariya bandi mujya mwumva bashaka guhitiramo Abanyarwanda bahera mu gitondo babaza icyo warariye, aho wahoze, icyo wavuze, impamvu, ibyo ngibyo ku Rwanda ntabwo bigikora.”

Yavuze ko atumva impamvu abo bita ku kubaza abanyarwanda iye aho kubaza niba banaburaye, batinya ko batekereza ko hari icyo bajya kubaha.

Yakomeje agira ati “Ariko nabyo ntabwo nifuza umpa icyo ndarira, nifuza umpa uburyo bwo kwishakira icyo ndarira. Naho ubundi imyaka ibaye myinshi cyane Abanyarwanda, Abanyafurika babonwa nk’abantu bakwiriye guhabwa ibyo bararira bitari ukubaha uburyo bwo kwishakira ibyo bararira. Rero ni muri uko guhitamo n’icyo gikorwa tugiye kujyamo, ni kimwe kiza cyiyongera ku bindi by’inzira u Rwanda rwacu rurimo mu kwiyubaka no kubaka ubushobozi bwacu bwo kwigeza aho dushaka no kwihitiramo uko dushaka.”

Perezida Kagame yavuze ko u Rwanda rushishikajwe no gufata ibyemezo bitagira uwo bisiga inyuma kugira ngo igihugu kigere aho cyifuza.

Yakomeje agira ati “Kuwa 4 Kanama rero ni ugukomeza ibyo bikorwa hanyuma tukiyubaka tugaha abaturage bacu amazi, tugaha urubyiruko rwacu amahirwe, tugaha abana bacu amashuri, abagore, abagabo twese tugaterera imbere hamwe, abacuruza bagashora imari yabo aho bashatse, amashanyarazi mwahoze mwavuga, ntabwo ari ukuyarota arahari atangiye kuboneka, azakomeza kuboneka.”

Yavuze ko gusigasira ibyo igihugu cyubaka ari ngombwa rukubakiraho n’ibindi, hakanasigasirwa politiki iganije guteza imbere umuturage wese, aho abayobozi babazwa inshingano bafite ku baturage kandi bakabisubiza.

Umukandida Paul Kagame i Gicumbi
Paul Kagame yishimanye n'abaturage b'i Gicumbi baririmba indirimbo z'intsinzi

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .