00:00:00 IGIHE NETWORK KN KINYARWANDA EN ENGLISH FR FRANCAIS

Komisiyo y’amatora yatangiye kujyana ibikoresho by’itora hirya no hino mu gihugu

Yanditswe na Cyprien Niyomwungeri
Kuya 1 August 2017 saa 07:26
Yasuwe :

Komisiyo y’amatora (NEC), ku wa Mbere tariki ya 31 Nyakanga 2017, yatangiye kohereza mu turere dutandukanye ibikoresho birimo impapuro z’itora, lisiti z’itora, wino, imyambaro izambarwa n’abatoresha n’ibindi bizifashishwa mu matora y’Umukuru w’Igihugu ateganyijwe ku wa 4 Kanama.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’amatora, Charles Munyaneza, yabwiye The New Times ko ibi byakozwe kare mu rwego rwo kwitegura neza amatora no kwirinda ko hazabaho gukererwa ku munsi w’itora.

Yavuze ko bahereye ku turere tw’intara y’Iburasirazuba, Uburengerazuba n’Amajyaruguru, kuri uyu wa Kabiri bakaba bazabigeza mu Ntara y’Amajyepfo n’Umujyi wa Kigali.

Yagize ati “Ku wa Gatatu tuzaba tuvana ibikoresho mu bubiko bw’uturere tubijyana ku mirenge naho ku wa Kane nimugoroba bibe biri ku biro by’itora. Polisi n’Ingabo z’igihugu barimo gukorana natwe kugira ngo twizere umutekano muri iki gikorwa no ku biro by’itora.”

Akomeza avuga ko kubitwara kare kandi bizafasha abakozi kugenzura ibikoresho byose ku gihe kugira ngo bizere ko buri kimwe cyose gihari.

Muri aya matora site zizatorerwaho zingana na 2343, ibyumba by’itora birenga 16 000, mu gihe muri diaspora site zigera kuri 93 hirya no hino ku Isi.

Impapuro z’itora zizakoreshwa zingana na miliyoni hafi zirindwi zacapwe na miliyoni zirenga 160 z’amafaranga y’u Rwanda.

Abanyarwanda bazatora ni 6,897,076.

Komisiyo y’amatora yibukije ko ibikorwa byo kwiyamamaza bizahagarara amasaha 24 mbere y’uko amatora atangira ku isaha ya saa moya za mu gitondo cyo ku wa gatanu. Bisobanuye ko ntawemerewe kujya gutora yambaye umwambaro w’umukandida cyangwa ishyaka runaka.

Ku birebana n’uko abakandida bakurikiranye ku rupapuro rw’itora byakozwe hakurikijwe igihe batangiye kandidatire zabo aho habanza Habineza Frank watanzwe n’ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije ‘Democratic Green Party’, akurikiwe na Mpayimana Philippe umukandida wigenga na Kagame Paul watanzwe n’ishyaka FPR-Inkotanyi.

Imodoka za gisirikare ni zo ziri gutwara ibikoresho by'amatora zibijyana mu turere

Kwamamaza

Kwamamaza

Kwamamaza

TANGA IGITEKEREZO

AMATEGEKO AGENGA IYANDIKA RY'IGITEKEREZO CYAWE

Kwamamaza

Special pages
. . . . . .